Ibikorwa ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya kiri mu murwa mukuru Nairobi bisa n’ibyahagaze kubera imyigaragambyo y’abakora kuri iki kibuga bamagana ko leta igiye kugikodesha na kompanyi yo mu Buhinde.
Amagana y’abagenzi baheze kuri iki kibuga cy’indege kizwi nka Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) gifatwa nk’isangano rikuru ku ngendo z’indege muri aka karere.
Indege nyinshi zari kugenda zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi bahageze n’abahaguruka mu bice bitandukanye by’iki kibuga cy’indege ntibakoze kuva mu ijoro ryacyeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abakozi b’iki kibuga cy’indege bagaragaye bigaragambiriza ku marembo makuru ya cyo, ndetse hato na hato amashusho y’ibinyamakuru byo muri Kenya aberekana barwana na polisi yaje kubakoma imbere.
Ihuriro ry’abakozi mu by’indege rya Kenya ryaburiye ko rizakora imyigaragambyo ihoraho nyuma y’uko leta yanze gutangaza amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha iki kibuga cy’indege na kompanyi y’abahinde izwi nka Adani Group.
Amashusho y’abakora kuri iki kibuga aberekana bahuriye hamwe ku wa kabiri bashoje akazi bavuga ko guhera saa sita z’ijoro ryacyeye batagomba gukora kugira ngo “barengere ikibuga cy’indege cyacu”.
Ihuriro ry’aba bakozi rivuga ko gukodesha iyo kompanyi iki kibuga imyaka 30 bivuze gutakaza imirimo kuri benshi muri bo.
Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ku wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Kenya ruhagaritse by’agateganyo ayo masezerano yo gukodesha iki kibuga.
Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ihuriro ry’Abanyamategeko ba Kenya na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya bivuga ko nta ishingiro bifite gukodesha umutungo w’igihugu w’ingenzi ku bantu bikorera.
BBC