Kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2025, abakunzi ba Karaoke, MK 11 Resto Bar yabashyize igorora ibazanira abahanga bayo bari butaramire abahagana guhera saa moya z’umugoroba.
MK 11 Resto Bar kwa Muhire Kevin ni ‘restaurant &Bar’ igezweho i Kigali, buri wese ashobora gufatiramo amafunguro ashaka ndetse n’icyo kunywa cyose kimugera ku nyota, ataramirwa n’abaririmbyi bo mu ngeri zose.
Iherereye hagati y’ahahoze Ecole Belge na BCK. Ukeneye gukoresha Reservation cyangwa kuvunyisha uhamagara kuri 0784259679.
MK 11 ifite ubushobozi bwo kwakira abayigana batandukanye barimo n’abafite ibirori bitandukanye nka ‘anniversaire’, inama n’abakeneye kuganira. Uramutse ufite n’ibirori ushaka ko bagutekera amafunguro wakiriza abashyitsi wabahamagara bakabigukorera kinyamwuga.
/B_ART_COM>