Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kamonyi, yafatanye abasore babiri igikapu kirimo ibihumbi 380Frw bacyekwaho kwiba umuturage.
Uko ari babiri, umwe w’imyaka 28 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 23, bafatiwe mu mudugudu wa Rugobagoba, akagari ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge, kuri iki icyumweru tariki 17 Nzeri, ahagana ku isaha ya saa kumi za mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.
Yagize ati: ”Twahawe amakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, n’umuturage avuga ko yibwe amafaranga yari avanye kuri banki agiye guhemba abakozi aho yubakaga inzu mu kagari ka Kigembe. Nyuma yo kwakira ayo makuru twakoze igikorwa cyo kubashakisha, mu gitondo cyo ku Cyumweru, muri ako kagari, kuri kaburimbo haza gufatirwa mu cyuho abasore babiri bari bagiye gutega imodoka bafite cya gikapu."
Yakomeje ati: "Hahise hakurikiraho kubasaka, barebye muri icyo gikapu basangamo amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 380 uko bari bayibye, batabwa muri yombi.”
Bakimara gufatwa biyemereye ko ari bamwe mu bakoreraga uwibwe, kandi ko ari bo bibye ayo mafaranga, bakaba bari batashye iwabo mu murenge wa Mugina.
SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, anaboneraho kuburira abakomeje kugira ingeso mbi y’ubujura ko batazihanganirwa, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
/B_ART_COM>