Amashuri makuru na kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arimo kwandikira abanyeshuri n’abakozi bazo bo mu mahanga abagira inama yo kujya muri Amerika mbere y’uko Perezida watowe Donald Trump atangira imirimo mu kwezi kwa mbere kubera impungenge kuri politike ye y’abinjira n’abasohoka.
Abanyeshuri b’abanyamahanga bari muri Amerika na bo bafite impungenge nyinshi ko bashobora gucyurwa mu bihugu byabo.
“Abanyeshuri mpuzamahanga bose ubu bafite ubwoba”, ni ko Chloe East umwalimu muri University of Colorado mu mujyi wa Denver yabwiye BBC.
Trump yavuze ko azatangiza gusubiza mu bihugu byabo abantu benshi cyane batigeze babaho mu mateka y’icyo gihugu kandi ko azakoresha igisirikare mu gukora ako kazi.
Abanyeshuri barenga 400,000 badafite ibyangombwa biga muri kaminuza zo muri Amerika, nk’uko bivugwa n’ikigo Higher Education Immigration Portal.
Abategetsi b’Abarepubulikani bitezwe mu butegetsi bwa Trump bavuze ko bazubaka ikigo kinini cyo gushyiramo abimukira badafite ibyangombwa bategereje gusubizwa mu bihugu byabo.
Tom Homan uzaba ashinzwe imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko abantu bakoze ibyaha by’ubugome n’abandi bateje inkeke umutekano wa Amerika ari bo bazibandwaho mu kuvanwa muri Amerika. Ariko ibyo ntibikuraho impungenge amashuri makuru afite.
Professor East yagize ati: “Abanyeshuri bari ku gitutu gikomeye kandi bafite ubwoba kubera ibi byitezwe muri politike y’abinjira n’abasohoka.
“Abanyeshuri benshi bafite impungenge niba visa zabo zizongerwa bakabasha gukomeza amasomo yabo”.
Muri uku kwezi, University of Massachusetts yaburiye abanyeshuri bayo bo mu mahanga ku bijyanye n’ingendo, ibagira inama yo “gutekereza cyane” kugaruka kuri campus yayo bakirangiza akaruhuko, mbere y’uko Donald Trump ajya ku butegetsi tariki 20 Mutarama(1) 2025.
Iyo kaminuza yarabandikiye iti: “Dushingiye ku byabaye mbere hahagarikwa ingendo zimwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa mbere bwa Trump mu 2016, Ibiro byacu bireba iby’amahanga bitanze uku kuburira kubera impungenge nyinshi ziriho”.
Mu cyumweru cye cya mbere nk’umukuru w’igihugu muri manda ye ya mbere Trump yasinye itegeko ribuza gusura Amerika abaturage b’ibihugu byinshi, byiganjemo iby’Abasilamu, hamwe na Korea ya Ruguru na Venezuela.
Muri iyo manda ye ya mbere, yanagabanyije visa zihabwa abanyeshuri.
Nta uzi ikigiye gukurikiraho
Kaminuza za Massachusetts Institute of Technology na Wesleyan University na zo zatanze inama ku ngendo, zisaba abanyeshuri n’abakozi bazo kugaruka muri Amerika mbere y’uko Trump arahira.
Kuri Yale Universtity, ibiro bishinzwe abanyeshuri bo mu mahanga muri uku kwezi byakoze ikiganiro ku mpungenge z’abanyeshuri bashobora kugirwaho ingaruka n’impinduka muri politike y’abinjira n’abasohoka, nk’uko ikinyamakuru cy’abanyeshuri cyabyanditse.
Abo barimo n’abanyeshuri bavukiye mu bindi bihugu bakaza muri Amerika ari abana ubundi barengerwaga n’ingingo izwi nka Deferred Action for Childhood Arrivals (Daca).
Igihe yari ku butegetsi, Trump yagerageje guhagarika iyo ngingo yo ku gihe cya Barack Obama, yatumye abimukira barenga ibihumbi magana atanu baje muri Amerika ari abana badasubizwa mu bihugu bavukiyemo.
Prof Chloe East avuga ko abanyeshuri bava muri Aziya, by’umwihariko mu Bushinwa, batewe impungenge n’ibishobora kuba kubera uko umubano wa Amerika n’Ubushinwa ushobora kwifata ku gihe cya Trump.
Aoi Maeda, umunyeshuri uva mu Buyapani wiga muri Earlham College muri leta ya Indiana, ni umwe mu bafite impungenge z’ahazaza he muri Amerika.
Yagize ati: “Ndateganya kurangiza muri Gicurasi(5) 2026, ariko ubu kuko ubutegetsi bugiye kuba buteye ubwoba, mfite icyizere gicye ko ibintu bizagenda neza.
“[Trump] avuga ko ashishijajwe gusa no gukura mu gihugu abimukira badafite ibyangombwa, ariko anagerageza kwagura izo mbibi inshuro nyinshi.”
Maeda yongeraho ati: “Ndumva ko twe nk’abanyeshuri bo mu mahanga bafite visa bishobora kutugeraho, kandi bizaborohera kutwohereza iwacu.”
BBC
/B_ART_COM>