Julian Assange: Uwashinze Wikileaks yakoreye ubukwe muri gereza

Julian Assange washinze Wikileaks yashyingiranywe n’umukunzi we bamaranye igihe kinini muri gereza irindwa cyane y’i Londres.

Ubukwe bwa Assange w’imyaka 50 na Stella Moris kuwa gatatu bwabereye muri gereza ya Belmarsh, aho afungiye kuva mu 2019.

Bahawe uruhushya rwo gushyingirwa umwaka ushize. Ibirori byabo byitabiriwe n’abatumirwa bane, abahamya babiri n’abacungagereza babiri.

Assange ari muri gereza mu gihe abategesi ba Amerika basabye ko yoherezwa ngo aburanishwe ku byaha by’ubutasi.

Ashinjwa gutangaza inyandiko ibihumbi z’ibanga ku ntambara ya Afghanistan na Iraq. We ahakana ko hari ikibi yakoze.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwanze ubusabe bwe bwo kutoherezwa.

Umunyamategeko Stella Moris w’imyaka 38, yakiriwe n’abantu benshi hanze ya gereza ubwo yari asohotse avuye gushyingirwa, bamwishimiye kandi batera hejuru bati "free Julian Assange".

Moris yababwiye ati: "Ndishimye cyane kandi ndababaye cyane. Nkunda Julian n’umutima wanjye wose kandi nifuza ko yakabaye ari hano." Avuga ko gufunga umugabo we ari "ubugome no kubura ubumuntu".

Ati: "Urukundo dukundana rwatumye dukomeza guca muri ibi. Niwe muntu mwiza ubaho."

Aba bombi batangiye gukundana mu 2015 kandi bafitanye abakobwa babiri.

Aba bana babo bombi bitabiriye ubu bukwe kuwa gatatu, hamwe na se wa Assange ndetse n’umuvandimwe we.

Dosiye ya Assange izasubira ku mucamanza w’ibanze Vanessa Baraitser, ari nawe wa mbere wize ku busabe bwa Amerika bwo kumwohereza.

Nyuma minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel byitezwe ko azafata umwanzuro wa nyuma.

Leta ya Amerika yamushyizeho ibirego 18, birimo gucura umugambi wo kwinjira mu makuru y’igisirikare cya Amerika ngo abone amakuru akomeye ku ntambara muri Afghanistan na Iraq. Ayo makuru yatangajwe ku rubuga rwa Wikileaks.

Izo nyandiko zagaragaje uko igisirikare cya Amerika cyishe amagana y’abasivile mu bikorwa bitatangajwe mu ntambara ya Afghanistan, zinerekana inyandiko zivuga ko abasivile 66,000 bishwe muri Iraq, imfungwa zigakorerwa iyicarubozo, bikozwe n’ingabo za Iraq.

Amerika ivuga ko aya makuru yarenze ku mategeko kandi yashyize ubuzima mu kaga, ariko Assange avuga ko urubanza rwe rufite imvo za politiki.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo