Itsinda rya Navalny rishinja Uburusiya ’guhisha’ umurambo we

Nyina wa Alexei Navalny ntiyashoboye gutwara umurambo we nyuma y’urupfu rwe muri gereza yo ku mpera y’amajyaruguru y’isi (Arctic), nkuko bivugwa n’uwari umujyanama wa hafi w’uwo munyapolitiki wapfuye utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya.

Kira Yarmysh yavuze ko nyina wa Navalny, Lyudmila, yabwiwe ko umurambo w’umuhungu we azawushyikirizwa gusa ari uko hamaze kurangira isuzuma rya muganga ryo kumenya icyamwishe.

Itsinda rya Navalny ryemeza ko uwo wari impirimbanyi irwanya ruswa yishwe ku mategeko yatanzwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko Abarusiya 400 batawe muri yombi kubera gushyira ahantu ubutumwa bwo guha icyubahiro Navalny.

Za leta zo mu burengerazuba bw’isi zivuga ko abategetsi b’Uburusiya ari bo nyirabayazana y’urupfu rutunguranye rwa Navalny, wari ufite imyaka 47.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu itsinda ry’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), basabye Uburusiya "gusobanura byihutirwa" uburyo yapfuyemo.

Putin nta cyo aratangaza ku mugaragaro kuva urwego rw’amagereza rw’Uburusiya rwatangaza ku wa gatanu ko Navalny yarwaye bitunguranye agapfira muri gereza yitaruye ya IK-3 muri Arctic.

Mu gihe cya vuba cya nyuma y’urupfu rwe, ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin, byavuze ko byamenye urupfu rwe kandi ko perezida yabimenyeshejwe.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko yamaganye amasesengura "abogamye kandi adashingiye ku kuri" ajyanye n’icyateye urupfu rwe, yakozwe n’abategetsi b’Ubwongereza mu nama yagiranye na bo ku wa gatandatu.

Navalny yari we ukomeye cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, ndetse yari ari mu gifungo cy’imyaka 30 ku birego bifatwa henshi ko bishingiye ku mpamvu za politiki, muri gereza yari afungiyemo ukwa wenyine yo mu mujyi wa Kharp, muri kilometero hafi 1,900 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Moscow.

Amakuru avuga ko nyina, Lyudmila Navalnaya, yabwiwe n’urwego rw’amagereza ko yapfuye ku wa gatanu nyuma yo kwitura hasi agatakaza ubwenge ubwo yari arimo agenda n’amaguru, nkuko byavuzwe n’itsinda rya Navalny.

Ku wa gatandatu, yasuye iyo gereza ahabwa itangazo n’ubuyobozi bwayo rivuga ko umuhungu we yapfuye saa munani n’iminota 17 z’amanywa (14:17) ku isaha yaho, nkuko Yarmysh yabivuze.

Ivan Zhdanov, indi nshuti ya Navalny, yavuze ko nyina w’iyo mpirimbanyi yabwiwe ko yazize uburwayi butera urupfu rutunguranye, buzwi nka ’sudden death syndrome’ - imvugo yo muri rusange idasobanutse ivuga uburwayi buteza urupfu rutunguranye rutewe no guhagarara kw’umutima kandi nta mpamvu yabyo igaragara.

Itsinda rye ryavuze ko Navalnaya yabwiwe ko umurambo w’umuhungu we wajyanwe mu mujyi wa Salekhard, hafi ya gereza, ariko ubwo yahageraga, yasanze uburuhukiro bw’imirambo bufunze.

Amakuru avuga ko abayobozi ba gereza bamubwiye ko isuzuma rya muganga ry’ibanze ritatanze igisubizo ntakuka, ko rero hazakorwa isuzuma rya kabiri ry’umurambo.

Inshuti za Navalny zivuga ko umurambo we urimo kugumanwa ku bushake n’abategetsi b’Uburusiya kugira ngo bashobore "guhisha ibimenyetso". Inshuti ze zasabye ko umurambo we usubizwa umuryango we "aka kanya".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo