Israel yakiriye ibisasu rutura bya MK-84 yohererejwe na Amerika

Israel yakiriye ibisasu byo mu bwoko bwa bombe ziremereye cyane zizwi nka MK-84 yohererejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ya Israel, ni nyuma y’uko Perezida Trump akuyeho ibwiriza ribuza koherereza intwaro Israel ryashyizweho n’uwamubanjirije Joe Biden.

MK-84 ni bombe rutura imwe iba ipima hejuru ya 900kg, ifite ubushobozi bwo gushwanyaguza ’beton/concrete’ nini n’ibyuma bikomeye kandi ikangiza byinshi ku murambararo munini.

Ubutegetsi bwa Biden bwanze ko izo bombe zohererezwa Israel kubera impungenge ko ishobora kuzikoresha mu bice bituwe cyane muri Gaza.

Gusa nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel tariki 07 Ukwakira(10) 2023, ubutegetsi bwa Biden bwoherereje Israel ibihumbi by’ibisasu nk’ibi biremereye cyane, ariko nyuma buhagarika kongera kubyohereza. Iryo bwiriza ryakuweho na Trump mu kwezi gushize akigera ku butegetsi.

Inyigo yakozwe na kaminuza ya Havard yo muri Amerika yerekanye ko mu ntangiriro z’umwaka ushize ingabo za Israel zarashe muri Gaza ibi bisasu bya MK-84 – bifite ubushobozi bwo kwica abantu bari muri metero 360 z’aho kimwe kirashwe no kwangiza inyubako ziri muri metero 800.

Minisiteri y’ingabo ya Israel yavuze ko ubwato bwazanye ibi bisasu bya MK-84 bwageze ku cyambu cya Ashdod – kiri muri 40km mu majyepfo ya Tel Aviv – maze bigashyirwa mu makamyo abijyana mu bibiko bwa gisirikare.

Mu itangazo, Israel Katz minisitiri w’ingabo wa Israel yagize ati: "Ibyo bisasu byageze muri Israel nijoro, birekuwe n’ubutegetsi bwa Trump, bisobanuye umutungo ukomeye ku ngabo za Israel, kandi ni ikindi kimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati ya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika".

Ibi bisasu bije nyuma y’iminsi hari impungenge niba agahenge muri Gaza kumvikanyweho mu kwezi gushize kazakomeza kubahirizwa.

Impande zombi ziregana kutubahiriza ibyo zumvikanye mu masezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo bahererekanye abashimuswe na Hamas ifite muri Gaza n’imfungwa z’abanye-Palestine bafungiye muri Israel.

Kuva iyi ntambara yatangira, Washington yatangaje ko izaha Israel inkunga ibarirwa muri za miliyari z’amadorari.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo