Bimera bite kwizihiza isabukuru yawe rimwe mu myaka ine? Ni ibintu bidasanzwe kuba umwe mu bantu bacye bavutse tariki 29 Gashyantare(2), itariki iza rimwe gusa buri myaka ine.
Uyu munsi ni isabukuru ya Julia Alsop, ariko araza kuzimya buji zirindwi kuri ‘gateau/cake’ ye, nubwo bwose yujuje imyaka 28.
Iyo abwiye abantu ko agiye kwizihiza isabukuru ye ya karindwi aravuga ngo baramureba bakavuga ngo “Ibyo uvuga ni ibiki?”
Julia ni umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi mu Bwongereza. Yavutse tariki 29 Gashyantare, ibyo bituma uyu munsi aba yizihiza isabukuru ya karindwi gusa kuko uwo munsi uza rimwe mu myaka ine.
Abantu nka we ni imbonekarimwe. Umuntu umwe ku bantu 1,461 niwe ugira amahirwe yo kuvuka tariki 29 Gashyantare.
Julia yishimira ko isabukuru ye itandukanye n’izindi, ndetse uyu munsi yiteguye kuyizihiza mu byishimo byinshi.
Mu myaka itari nka 2024 - idafite itariki nk’iy’uyu munsi - Julia afata icyumweru cyose akacyita icy’ibirori.
Julia avuga ko hari ingorane zimwe na zimwe zo kuvuka ku mwaka nk’uyu aho ukwezi kwa kabiri kugira iminsi 29.
Avuga ko hari ‘system’ zimwe na zimwe z’ikoranabuhanga zijya zimwangira gukomeza kuko zitabona itariki 29 Gashyantare mu mikorere yazo.
Ati: “Usanga biteye umujinya. Bimeze nkaho umunsi navutseho utabaho.”
Undi witwa Jane Atkin w’i Londres mu Bwongereza wavutse kuri iyi tariki avuga ko rimwe na rimwe abona ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza tariki 28 z’uku kwezi nubwo atari yo yavutseho.
Jane yatangiye kujya yizihiza isabukuru ye tariki 01 Werurwe (3).
Hari abandi bavutse kuri iyi tariki nabo bahitamo kubikora batyo. Ndetse bamwe rwose bahindura nkana itariki bavutseho iyo basanze baravutse ku itariki nk’uyu munsi.
Umwaka nk’uyu ni iki kandi kuki tuyigira ?
Ubundi bifata iminsi 365, amasaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 46 ngo isi irangize urugendo ruzenguruka izuba. Ayo masaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 46 birengaho bigomba kubarwa bitabaye ibyo buhoro buhoro ibihe (seasons/saisons) byahinduka bikagera aho impeshyi itangira muri Mutarama(1).
Umwaka ufite ukwezi kwa kabiri kw’iminsi 29 uza ku kirangaminsi buri myaka ine mu gutunganya ya masaha arengaho ngo abyare umunsi umwe, arimo n’ubundi imibare ntihura neza, bityo buri myaka 100, dusimbuka umwaka umwe ufite ukwa kabiri kw’iminsi 29, kereka iyo uwo mwaka ugabanyika na 400. Ubu, undi mwaka tuzasimbuka umwaka nk’uyu hazaba ari mu 2100.
Umwaka nk’uyu aho ukwa kabiri kugira iminsi 29 mu Cyongereza bawita ‘Leap year’ kuko buri tariki ku kirangaminsi isimbuka umunsi umwe ku kirangaminsi cy’umwaka ukurikiraho. Urugero, niba umwaka ushize isabukuru yawe yarabaye ari kuwa mbere, uyu mwaka isabukuru yawe izasimbuka kuwa kabiri ibe ari kuwa gatatu. Bigenzure nawe urebe…
Joe Middleton wo mu Bwongereza uyu munsi arizihiza imyaka umunani ariko aruzuza imyaka 32. Avuga ko kenshi inshuti ze zimuteraho urwenya ko ari we muto muri bo – nubwo bwose atari ko bimeze.
Akiri umunyeshuri, Joe avuga ko imyaka ye buri gihe yateshaga umutwe abashinzwe abinjiza abantu (bouncers) mu nzu z’imyidagaduro (night clubs) iyo bamusabaga indangamuntu ye. Kubera isura ye y’ubuto, itariki yavutseho yatumaga agomba kubanza kwisobanura mbere y’uko bareka ngo yinjire.
Ku mwaka utari nk’uyu wa ‘leap year’, Joe yahisemo kujya yizihiza isabukuru ye tariki 28 Gashyantare, ariko akanakomeza ibirori tariki 01 Werurwe.
“Urugero, Facebook birayicanga ikabwira abantu ko isabukuru yanjye ari kuri iyo minsi yombi. Ntabwo mu by’ukuri izi aho yanshyira. Ubwo rero nakira ubutumwa bw’inshuti zanjye kuri iyo minsi yombi kuko abantu batazi mu by’ukuri umunsi nizihiza”, niko Joe avuga.
Aho kwibuza kwizihiza isabukuru, Joe yifuza ko abavutse tariki 29 Gashyantare bamenya ko ari amahirwe yo gukora ibirori iminsi ibiri – kandi ko kuba mu bantu bacye badasanzwe ari “impano”.
BBC
/B_ART_COM>