Inkomoko y’uruhara ndetse n’uburyo rwakwirindwa ku bakiri bato

Uruhara ni ugupfuka k’umusatsi, benshi bakunda kwibazaho haba ku nkomoko yarwo, uwo rufata n’uburyo rwakwirindwa.

Uruhara ruterwa n’iki?

Uruhara rushobora gukomoka ku ruhererekane rwo mu muryango, ku burwayi , ku munaniro w’ubwonko ukabije uhoraho(stress) ndetse n’ impinduka mu misemburo y’umubiri. Hari n’uruhara ruturuka ku ngaruka zo gukoresha imiti imwe n’imwe irimo ubutare bwa lithium imiti irinda kuvura kw’amaraso irimo umuti witwa warfarin(anticoagulant), imiti irinda ikura rya kanseri .

Uruhara nanone rushobora guturuka ku itembera nabi ry’amaraso mu ruhu ruzengurutse umutwe,tubibutse ko itembera ry’amaraso riboneye ariryo rituma hasohoka imyanda ndetse hakinjira n’ibitunga umusatsi ndetse n’umubiri muri rusange.Utwenge umusatsi uzamukamo dukeneye intungamubiri zituma umusatsi udacika ,mu gutuma habaho itembera ryiza ry’amaraso mu ruhu rufubitse umutwe ari narwo rumeraho umusatsi, massage nayo ishobora kunganira. Imirasire mibi ituruka ku zuba ishobora gutera uruhara (rayons ultraviolets),ni byiza gutwikira umusatsi ku bantu bahora ku zuba kenshi. Imirire y’umuntu nayo ishobora kuba intandaro yo kuzana uruhara. Ku bantu biyogoshesha bakikubisha bakamaraho ,nabyo byangiza utwenge umusatsi uzamukamo, bityo bikaganisha ku ruhara.

Umuntu agira hagati ya 100,000 na 150,000 z’umusatsi. Gutakaza imisatsi hagati ya 50 na100 ku munsi birasanzwe ariko nanone iyo bifashe indi ntera umuntu aba atangiye gutakaza umusatsi mwinshi bikabyara uruhara.
Uruhara ruturutse ku ruhererekane mu muryango(heredity) ruterwa ahanini n’umuryango ugiramo kuvubura imisemburo ya testosterone ku bwinshi.Umusemburo wa testosterone urekurwa n’abagabo ndetse ni nawo utuma umugabo agaragaza itadukaniro hagati ye n’umugore.Uyu musemburo iyo ubaye mwinshi uhindukamo undi bita dihydrotestosterone, hanyuma uyu wa nyuma uragenda ukangiza imizi y’umusatsi biryo ugatangira gucika.Ku bagabo bashaka kugira ibigango cyane bagafata bene iyi misemburo bibaviramo kuzana uruhara imburagihe.
Abagabo bahura no kubyimba prostate bageze muza bukuru akenshi bahita bazana n’uruhara kuko n’ubundi ukubyimba kwa prostate guterwa n’umusemburo wa dihydrotestosterone uba watangiye kuba mwinshi mu mubiri.

Kimwe mu byakwifashishwa mu guhangana no gupfuka k’umusatsi biganisha ku ruhara

Gukoresha bimwe mu biribwa bisanzwe bifasha umusatsi kugumana ubuziranenge ndetse ukanakura neza.
1.Vanga umuneke, umuhondo w’igi, ikiyiko cy’ubuki ndetse n’igice cy’ikirahure cy’inzoga (urwagwa cyangwa izindi nzoga za rufuro zisanzwe).
2.Siga iyi mvange mu musatsi ubundi utegereze amasaha 2 mbere yo kunyuguzamo.
3.Gerageza gukoresha ubu buryo byibura kabiri mu cyumweru.
Umuhondo w’igi ukungahaye mo za poroteyini nyinshyi zongera akaremangingo kitwa “keratine”.Aka karemangingo kari mutwibanze dukoze uruhu,umusatsi ndetse n’inzara.Umuhondo w’igi utuma umusatsi ugumya gushashagirana ndetse imizi yawo ntibure amazi ngo yume.Umuneke nawo uboneka mo intungamubiri zirimo vitamine ndetse n’imyunyu ngugu umusatsi ukeneye kugirango ugumye ukure neza.Ubuki nabwo ni kimwe mu bintu by’ibanze mu kugaburira amazi mu musatsi ,ikindi nanone ubuki bufite ubushobozi bwo kwica mikorobe(antibiotique)zishobora kwibasira utwenge umusatsi uturukamo.Urwagwa cyangwainzoga z’urufuro nabyo bibonekamo icyo bita “biotine” kiri ngombwa mu kurwanya gupfuka k’umusatsi.

Ese haba habaho imiti irwanya uruhara?

Ikigo kigenzura ikoreshwa ry’imiti ndetse n’ibiribwa (FDA) kugeza ubu gishyira ahagaragara imiti ibiri yifashishwa mu kwirinda gukomeza gupfuka k’umusatsi (hair loss) aribyo biganisha ku ruhara.Gusa iyi miti igomba gukoreshwa cyane cyane ku ipfuka ry’umusatsi ridaturuka ku ruhererekane rw’umuryango(heredity).Iyo miti ni iyi:

1.Minoxidil(soma:mi-no-gi-si-di-li)

Uyu ni umuti usukika umeseshwa mu musatsi ,umusaruro wawo mu guhagarika gupfuka k’umusatsi utangira kuboneka nyuma y’ibyumweru 16 ndetse biba byiza no kuwukomeza kuko iyo uwuhagaritse umusatsi urongera ugapfuka.Gukoresha uyu muti ushobora gutera zimwe mu ngaruka nko kumera k’umusatsi ahantu umuntu adashaka nko mu maso,ku biganza ndetse rimwe na rimwe kubabuka kw’ahantu wasizwe.Ukoreshwa ku bagore n’abagabo.

2.Finasteride(soma:fi-na-si-te-ri-de)

Uyu ni umuti ukoreshwa ku bagabo ukaba ubasha gutuma imisemburo ya testosterone itihinduramo dihydrotestosterone yangiza imizi y’umusatsi igatuma ucika.Uyu ni umuti w’ibinini gusa nanone ugaragaza guteza utubazo tumwe na tumwe nko kugabanura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ukaba watera no kurwara kwa prostate.

Iyi miti isaba kuyihoraho ,gutera umusatsi ku ruhu(surgery and transplants) ni zimwe muri tekiniki zitanga igisubizo kirambye ariko nanone uburyo bihenze byakorwa na mbarwa. Kurya indyo yuzuye intungamubiri ni kimwe mu by’ibanze mu gutuma umusatsi udacika,kwirinda ibikoresho byumisha umusatsi cyangwa biwukurura ndetse no kudakuba umusatsi cyane mu kogosha,gusokoza cyangwa mu kuwumesamo biri mu bigomba kwitabwaho nabyo.

Siporo irakenewe mu rwego rwo kwirinda uruhara ruturuka kuri stress.Ni byiza kugisha inama muganga mu gihe umuntu ari gukoresha imiti yangiza umusatsi.Twandikire ahagenewe kunyuza ibibazo n’ibitekerezo cyangwa utwandikire kuri e-mail:[email protected].

By Phn N.Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ni faustin

    mwaramutse mwadufasha kuburyo twabona uwomuti! aho twawubona, nibicyiro kuko mwavuze ko bishobora kuba bihenze

    - 14/07/2017 - 07:01
  • Niyonsenga gervais

    Nihe umuntu yagurira minoxidil m urwanda nko muburasirazuba

    - 27/03/2020 - 17:40
Tanga Igitekerezo