Ingero z’Intego 10 Wakwiha Maze Ubuzima Bwawe Bugahinduka Buba Bwiza Kurushaho

Mu isi ya none igendera ku muvuduko udasanzwe aho ubuzima buteye urujijo, ushobora kumva muri wowe uwkiye kwiha intego ugaharanira kugera ngo ubashe kugera kure mu buzima wifuza. Ariko nk’uko ushobora kuba warabyiboneye n’amaso, kubivuga [kugira intego ukanazigeraho] biroroshye kurusha kubikora. Si byo?

Aha rero impamvu imwe ituma benshi tutagera ku ntego nziza tuba twihaye ni uko tuziha gusa nyamara ntidufate ingamba zo kuzikoraho ngo tuzikurikize. Mbese ugasanga twihaye intego ariko ntidushaka guhindura uko twari dusanzwe tugenza. Ugasanga ni intego dufite nziza ariko zo mu CYUKA.

Aha rero icyo dukwiye gukora ni intego zifatika kandi, zibarika, za nyazo, zigerwaho, kandi tukiha n’igihe tuzazisorezaho. Ni intego mu rurimi rw’icyongereza wakwita ‘SMART’ goals.

Ni mu nkuru twaguteguriye twifashishije iyanditswe ku rubuga lifehack.org ifite umutwe ugira uti “20 Personal SMART Goals Examples to Improve Your Life’’.
Ese ubundi intego zifatika nk’izivugwa haruguru ni iki? Ni izihe ngero zazo?
Twifashishije impine y’amagambo atanu yo mu rurimi rw’Icyongereza nib wo dushobora kumva neza intego tuvuga muri iyi nkuru. S.M.A.R.T. goals cyangwa intego z’ubwenge [ni cyo Kinyarwanda twaziboneye] ni intego ziba zirangwa na rimwe mu magambo agize iri jambo S.M.A.R.T uyarambuye. Ni Specific, Measurable, Achievable (or Attainable), Realistic (or Relevant), and Time-bound. 

Uburyo nk’ubu bwo kwiha intego zimeze zitya bwahimbwe n’abahanga mu bucuruzi. Bukaba busobanura ijambo ku ijambo:

Specific [Intego iyi n’iyi ifatika]: Aha ni ukwiha intego imwe y’ahantu runaka umuntu ashaka kugera cyangwa guteza imbere. Atari ibintu byinshi bihuriye mu ntego imwe.

Measurable [Intego ipimika]: Intego ishobora kwerekana mu buryo bw’imibare cyangwa ingano y’ibyo cyangwa aho ushaka kugera. Aha kandi ni igaragaza ikimenyetso kizerekana ko ugenda ugera ku ntego wiyemeje cyangwa niba nta ntambawe uri gutera ku buryo wanayisubiramo ukayivugurura cyangwa ukayihindura.

Achievable (Attainable) [Yagerwaho]: Aha ni ukugaragaza uko uzakora iki n’iki n’uburyo azagikora hatabayemo nko kwipasa muremure ngo ubeshye abagabo uri undi ngo uzakoza urutoki ku ijuru uhagaze ku isi.

Relevant (realistic) [Yumvikana uyumva neza]: Aha ni ukugaragaza umusaruro uzagerwaho na nyir’intego hakurikijwe ubushobozi afite. Kandi ikaba ari intego igendanye n’ibyo ushoboye, ubamo cyangwa ibyo urota.

Time-related [Igihe yiha]: Aha ni ukugaragaza itariki cyangwa igihe intego yihaye yifuza ko azaba yayigezeho.

Iyo wihaye intego mu buryo nk’ubu butari ‘SMART’, hari ubwo usanga izo ntego ari imihigo misa iri mu cyuka cyangwa nka ya masezerano usezerana agatama kamaze kukuzura si ukugaba amashyo nta n’ingumba witungiye. Iyo wihaye intego mu buryo buri ‘SMART’, bigufasha kuzigenzura neza. Hanyuma ibi bituma umenya icyo wakosora mu migirire yawe iyo usanze utari kubigendamo neza.

Icyakora kwiha intego muri ubu buryo ntibihagije. Uba ukwiye kumenya neza igikurikiraho nyuma ngo ugere ku ntego wihaye intambwe ku yindi.

Reka tubivuge muri make dukurikije ya mpine yacu y’ijambo S.M.A.R.T:

Intego ifatika itomoye (specific)

Intego zifatika (specific goals) zigomba kuba zisubiza ibibazo bitandatu bikurikira. Mu Cyongereza ibi bibazo bizwi nka “wh’’ questions kuko buri cyose gitangizwa na “wh”

Who [Ni nde] uvugwa mu ntego nihaye?
What [Ni iki] ushaka kugeraho?
Where [Ni hehe] wifuza kugerera ku ntego yawe, aho uzakorera ibyo wiyemeje –
When [Ni ryari] wifuza gukora ibyo wiyemeje?
Which [Ni ikihe] – cyangwa izihe mbogamizi ushobora guhura na zo?
Why [Ni kuki] cyangwa iyihe mpamvu ukora ibyo wiyemeje?
Iyo umaze kwegeranya utu tuntu, nib wo umenya ibikoresho ndetse n’ibikorwa ukwiye gukora ngo ugere ku ntego yawe. Gushyira hamwe utu tuntu ku murongo ni ingenzi cyane. Icya kabiri iyo ibi ubigezeho, bituma icyizere cyawe kizamuka ukumva ko kugera harenzeho bishoboka!

Intego ipimika (Measurable)

Intego zipimika cyangwa zibarika ni izubiza ibibazo bibaza ngo ‘Ni gute’’. Intego zibarika cyangwa zipimika zigufasha gutahura niba icyerekezo urimo ari cyo nyacyo cyangwa niba kitari icya nyacyo noneho bikagufasha kwishyira neza mu murongo ukurikije aho ibihe bigeze.

Intego ishobora kugerwaho (Attainable)

Intego zishobora kugerwaho ziguha umupaka ntarengwa ku byo utekereza bishoboka. Hari imvugo ivuga ngo ‘nta kidashoboka’ nyamara hari ibidashoboka mu by’ukuri bitewe n’impamvu n’igihe. Reka tuvuge ko byose bishoboka da!!! Ariko hari n’ibigorana cyane kuba wabigeraho ku buryo hari ubwo usanga bidashobotse. Ibi rero ni byo bituma uva mu bitekerezo by’ibidashoboka ahubwo ukajya kuri bya bindi bishoboka nubwo byaba bigoye mu buryo bugaragara. Kimwe mu bintu byagufasha kugera ku ntego ishobora kugerwaho ni ukwitegereza neza ubuzima ubayemo muri icyo gihe hanyuma ukiha intego itari kure cyane y’aho wagera.

Intego yumvikana (Relevant)

Intego yumvikana igendana n’icyo mu by’ukuri wifuza kandi ukeneye. Ni ikinyuranyo cy’intego zidafatika kandi zidafite icyo zisobanura. Izi ni intego ziba zikwiye kugendana n’uko ubuzima bwawe buhagaze mu gihe wiha izo ntego. Urugero, icyo ukora nk’umwuga, urukundo uri,o, ibyifuzo byawe n’ibindi.

Intego ifite igihe irangirira (Time-bound)

Intego zifite igihe zirangirira ni zimwe zigaragaza igihe ntarengwa ibyo wiyemeje ugomba kuba wabigereyeho (deadline). Iyo wihaye igihe ntarengwa bituma udata umwanya ku bintu wenda bidafite akamaro kandi ukumva uri ku gitutu na none.

Icyagufasha kugera ku ntego wihaye mu gihe ntarengwa wihaye ni ugupanga usa n’uhereye inyuma uvuye kuri wa munsi wihaye noneho ugakora kuri bya bintu wari wiyemeje kamwe ku kandi.

Hahahahah!!! Sinzi niba wumva neza icyo intego ziri SMART ari cyo. Ubu noneho reka turebere hamwe ingero 10 z’intego ziri SMART wakoresha mu buzima bwawe dukurikije ibice byazo tumaze kubona hejuru:

Ingero z’intego 10 z’UBWENGE zamfasha guhindura ubuzima bwanjye:
Kongera uko nizigama

Intego: Mu mwaka utaha, nzajya nizigamira 15% by’amafaranga nzajya ninjiza. Kugira ngo ayo nzigama yiyongere, nzayashora mu kintu iki n’iki.

Uko iyi ntego wayigeraho mu buryo bw’UBWENGE (SMART)

Mu buryo bufatika (specific): Mu mwaka utaha, nzajya nizigamira 15% y’ibyo ninjiza buri kwezi, ubwo ni hagati ya 15.000FRW na 25.000 FRW, ni urugero. Aha wabikora bitewe n’ayo winjiza; niba ari umushahara se cyangwa ubucuruzi ukora cyangwa se niba wenda ukora byombi. Ushobora kuba ufite akazi ariko wenda unafite ka ‘business’ ku ruhande.

Mu buryo bubarika (measurable): Banki mpemberwaho izajya ikata 15% by’umushahara wanjye ihite iwujyana ku yindi konti yanjye ari ko yo kwizigamira [zizwi nka savings account], kugira ngo menye uko ngenda ngera ku ntego nihaye.
Intego igerwaho (attainable): Mu mwaka cyangwa amezi asigaye (aha ni igihe waba wihaye iyi ntego mu mwaka hagati utayitangiranye n’umwaka), nzaba mfite amafaranga angana atya avuye kuri 15% nzajya nizigamira mu yo ninjiza.

Intego yumvikana (relevant): Mu kwizigamira 15% mu yo ninjiza yose, (niba wenda 15% ahwanye na 20.000FRW ku kwezi) ubwo mu mwaka wose nintangira mu kwa mbere, nzaba mfite 240.000FRW nizigamiye hanyuma kugira ngo na yo abyare andi, nzayashora mu gikorwa iki n’iki. Yose hamwe ibi bizatuma noneho ngira umutekano mu by’ubukungu numva ntakibeshejweho gusa n’akazi.

Intego ifite igihe irangirira (Time-bound): Intego yanjye ni ugufata 15% mu yo nizigama nkayongera nyashora mu gikorwa iki n’iki kugeza mu ntangiriro z’umwaka utaha.

2. Kubaho nkurikije ingengo y’imari (budget) niyemeje

Intego: Nzakora ingengo y’imari (budget) itarenze 50.000FRW [gusa byaterwa n’ubushobozi bwawe ndetse n’ibyo usabwa ukurikije uko ubayeho, ibyo ukenera n’ayo winjiza]. Ayo nanditse, ni urugero. Aha mu buryo bufatika, ingengo y’imari yanjye izaba 50.000FRW buri kwezi kandi nzakora ku buryo nkoresha make ho 15%. Mu buryo bubarika, nzajya ndeba ibyo ntangaho amafaranga, nandike mu gakayi cyangwa muri telefoni buri kantu kose nguze, nirinda ngo ntageza kuri ya mafaranga 50.000 niyemeje gukoresha ku kwezi. Nzakora uko nshoboye sindenze 35000FRW ku kwezi kugira ngo hato ntazageza kuri wa mubare ntifuza kurenza hanyuma ejo nkajya gufata amadeni Kwa Kazungu cyangwa Kwa Murokore mbere y’uko ukwezi kurangira.

Igihe intego yanjye izarangirira, ni uko umwaka uzarangira naramaze gutora umuco mwiza wo kutarenza 50.000FRW nkoresha mu gihe cy’ukwezi. Iyi ntego kandi izangirira akamaro kuko izamfasha gucika ku ngeso mbi yo kugura icyo ari cyo cyose mbonye ntapangiye. Bizamfasha kwizigamira menshi kurushaho ndetse no kubaho mu mafaranga make ashoboka.
Kurya imbuto n’imboga kurushaho

Intego: Nzarya imbuto n’imboga buri munsi kugeza ku itariki ya 30 Werurwe [Wakwiha itariki bitewe n’uko ubyiyemeje]. Iyi ntego nzayigeraho mbifashishijwe n’uko nzajya mpanga ibyo ndya mbere buri cyumweru, nzajya mpaha rimwe mu cyumweru. Mu buryo bufatika, nzarya amafunguro agizwe n’imboga n’imbuto kugeza ku itariki 30 Werurwe nibura inshuro eshanu mu cyumweru. Ibi ni ukugira ngo menye ingano y’imbuto n’imboga nzajya ngura buri cyumweru. Ndamutse mpanze uko nzajya ndya buri ku cyumweru, ndabizi ko nshobora kugera ku ntego yanjye yo kubigira akamenyero ka buri munsi.

Umuhigo wanjye ni ukurya imbuto n’imboga kugira ngo ngabanye ingano y’ibyo kurya byo mu nganda (junk food) ndetse nagabanye ingano y’amafaranga nkoresha mpaha. Ibiryo byo mu nganda cyangwa ibindi bihiriyeho ako kanya bizwi nk’ibitera ku kigero cyo hejuru umubyibuho ukabije ndetse na za kanseri zitandukanye iyo biriwe ku kigero cyo hejuru.

Gukora siporo mu buryo buhoraho

Intego yanjye: Nzajya nkora nibura siporo cyangwa indi mirimo y’amaboko nibura iminota 20 ku munsi, iminsi itatu mu cyumweru kugeza tariki 15 Ukuboza.

Mu buryo bufatika, nzakora siporo zoroheje iminota 20 ku munsi, iminsi itatu mu cyumweru. Nzapima uko ngenda mbikora nkoresheje ‘fitness tracker’, isaha na kalendari kugira ngo menye neza ko ntakoze mu nsi y’iyi minota ku munsi. Ku wa mbere, Ku wa Gatatu no Ku wa Gatanu ni iminsi nshobora kuzagera ku ntego yanjye nkurikije izindi gahunda mba mfite indi minsi.

Gukomeza nkora iminota 20 bizanyongerera ingufu, bifashe umutima wanjye gutera neza na none kandi iminota 20 ni igihe gito kitazatuma hagira izindi gahunda zanjye zipfa.

5. Kugaragariza umukunzi wawe uwo mwashakanye urukundo

Intego nihaye:  Nzakora uko nshoboye ngaragarize umukunzi wanjye urukundo kurushaho.

Mu buryo butomoye, nzagaragariza uwo twashakanye urukundo nkora uturimo two mu rugo ntari nsanzwe nkora [uramutse uri nk’umugabo wakora nk’isuku mu gihe isanzwe ikorwa n’umugore], nteka ibiryo biryoshye kurushaho, ndetse nzana ibiganiro bisobanutse mbere yo kuryama.

Nzajya mfata akaruhuko k’ibitekerezo buri ku wa Kane nibuka ibihe byiza nagiranye n’umukunzi wanjye, hanyuma ntekereze ibintu bigaragariza umukunzi wanjye ko mukunda ndetse n’ibyo mushimira.

Ibi bizatuma urukundo rwacu rukomera maze akagozi kaziritse umubano kabe nka kamwe k’inyabutatu.

Gukora ibishoboka byose ngo nsigasire umuryango wanjye

Intego: Nzakora uko nshoboye maze nsigasire kandi nkomeze imigozi ifashe umuryango wanjye.

Aha nzagena umubare w’ibyo nzajya nkorera umuryango wanjye ndetse nihe n’umwanya nzajya marana n’abawugize buri cyumweru.

Nzabyandika mu gakayi nandikamo ibyo nkora umunsi ku munsi (notebook/diary/agenda) ku buryo no ku ndangaminsi nzajya mbyandikaho. Gufata umwanya nkaganira n’abo mu murayngo wanjye bizamfasha ko bakomeza kunyiyumvamo maze urukundo rukomeze rusagambe ni uko imizi yarwo ikomeze ishore igana kure.

Hanyuma rero nzajya nzigamira gusohoka k’umuryango wanjye mu gihe cy’amezi atandatu nzigamira urugendo tuzakora mu mpeshyi itaha tukajya ku mazi cyangwa ahandi hantu nyaburanga.

Kongera ingano y’ibikorwa nkorera hanze

Intego: Nzajya nkora uko nshoboye mare nibura iminota 30 hanze buri munsi.
Nzajya nirukanka ndi muri siporo cyangwa ngende n’amaguru (niba wenda ugenda mu modoka) mu gihe cy’iminota nibura 10 buri munsi hanyuma nkore n’ibindi bikorwa nko kuhira indabyo, gukora utwitozo ngororamubiri cyangwa gusoma igitabo.

Muri telefoni yanjye nzashyiramo inyibutso yo kunyibutsa ko hari umwanya ngomba kumara ndi hanze ahantu nafatira akuka iminota runaka. Ibi nta kabuza bizatuma amagara yanjye aba meza kurushaho nimfata iki gihe cyo kuva mu nzu.
Ibi nzabitangira ejo kugeza uyu mwaka urangiye.

8. Kongera ubumenyi

Intego nihaye: Nzajya nsoma igitabo kimwe mu minsi 15 mu gihe cy’umwaka wose.
Mu gusoma ibitabo, nzahera ku byo mfite mu rugo iwanjye cyangwa ibyo napakuruye [download] kuri murandasi mbitse muri mudasobwa cyangwa telefoni yanjye. Niba ntabifite, nzabitira cyangwa mbigire uko nzashobozwa.

Intego yanjye mu buryo bubarika, nzajya nsoma igitabo ngisoze mu minsi 15. Nzajya mfata iminota 30 mu gihe cyanjye nsoma igitabo buri munsi.

Ibi nzajya mbikora mu masaha ya mu gitondo cyangwa mbere yo kuryama, nzakomeza uyu mugenzo mparanira kubigira akamenyero kugira bitazajya bihurirana n’ibindi nkora.

Gusoma buri munsi byaturisha ubwonko bwanjye, bigasubiza intege ibyiyumviro byanjye ndetse bikanyumvisha uburyohe ku bindi bintu ntari kuzapfa menye.

9. Kubaka akamenyero ka mu gitondo ko gukora ikintu gikomeye

Intego: Mu mezi 6 hari ibintu 3 bikomeye nzongera ku kamenyero kanjye k’ibyo nkora mu gitondo kandi mu buryo buhoraho nkajya mbikora buri gitondo.

Mbere yo kuryama nzajya mbanza ngenzure ndebe icyo nakoze ku ntego nihaye yo kugira icyo nkora kimfitiye umumaro buri gitondo ndebe n’icyo byamariye. Ibi bizatuma nkora uko mbashije ngo mpozeho ku kamenyero kanjye ka buri gitondo buri munsi.

Akamenyero ka buri gitondo ko kugira icyo nkora kazatuma mbasha kugira umunsi mwiza w’umusaruro kandi n’amagara yanjye asigasiwe. Ibi bizatuma muri rusange ubuzima bwanjye bumera neza.

Uyu mugambi wanjye nzawugumaho kugeza amezi 6 arangiye mbere y’uko nongera kwigenzura hanyuma ngahitamo ibindi bintu bitatu by’akamenyero nzajya nkora.

10. Kwimenyereza kujya mfata umwanya nkitekerezaho (Meditation)

Intego nihaye: Nzajya mfata iminota 20 yo gutekereza buri gitondo.
Mu buryo butomoye nzajya mfata iminota 20 yo gutekereza buri gitondo. Nzatangira mbikora iminota 10, hanyuma nzayongere buhoro buhoro kugeza nyigize 20. Intego yanjye ni ugukuza umuco wo gutekereza ntya iminota 20 mu byumweru 3.

Nzatangira gukora ibi nkoresheje porogaramu (app) ya meditation ntekereza iminota 10 kugeza ubwo izaba 20.

Gutekereza (kumedita) iminota 20 buri munsi bizanzanira inyungu kuri roho no ku mubiri, kumva ubwonko busukuye, kuba muri ‘mood’ nziza kurushaho, ndetse no kumva nzamuwe mu buryo bw’umwuka.

Nzashyiraho inyibutso ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nicare hasi intugu zanjye zimeze n’umugongo urambuye.

Muri Make: Intego z’UBWENGE [S.M.A.R.T] wakwiha ngo ubuzima bwawe ubugire bwiza kurushaho si ngombwa izo twanditse muri iyi nkuru zonyine. Zishobora izo ku kintu icyo ari cyo cyose. Icya ngombwa ni uko ukwiye kumenya ko kugira ngo ugere ku ntego n’imihigo ikomeye bisaba kwiyemeza, kwirinda no kunesha za kidobya, ukagira ‘discipline’ mu byo wiyemeje kandi ntucibwe integer n’ikibonetse icyo ari cyo cyose.

Mbere yo kwiha intego iyi n’iyi, ugomba kubanza kumenya niba ufite ibisabwa (cyangwa uzabibona), umwanya n’imbaraga zo kubigeraho. Kuko iyo wihaye intego utazabasha bituma n’ubutaha utabasha kwiyemeza ibyo wabasha ugasanga hari ubwo biguciye intege bikaba byatuma uguma aho uri cyangwa ukanasubira inyuma dore ko ibigusubiza inyuma usanga na byo ari byinshi.

Nta kabuza kwiha intego ukanafata ingamba unazishyira mu bikorwa ngo uzigereho bizagufasha kwiteza imbere unateze imbere umuryango mugari ubamo. Ramba!!!

Iradukunda Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Dd

    Iyi nkuru ni nziza cyane,personaly iramfashijr

    - 22/05/2023 - 16:10
Tanga Igitekerezo