Indege itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda yaburiwe irengero, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida.
Iryo tangazo ryasohotse mu gitondo cyo ku wa mbere ryongeyeho ko iyo ndege y’igisirikare cya Malawi "yavuye kuri radari" nyuma yuko ihagurutse mu murwa mukuru Lilongwe.
Iyo ndege yari yitezwe kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mzuzu, mu majyaruguru ya Malawi, nyuma gato ya saa yine za mu gitondo (10:00) zo ku wa mbere, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Mu ijambo yavuze ku mugoroba wo ku wa mbere, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha no gutabara gikomeje.
Yagize ati: "Abasirikare baracyari ku rubuga bashakisha ndetse natanze amategeko akaze ko iki gikorwa gikwiye gukomeza kugeza indege ibonetse." Yongeyeho ko ibi ari "ibintu bishenguye umutima".
Yagize ati: "Ndabizi ko twese twahiye ubwoba kandi ko duhangayitse – nanjye ndahangayitse.
"Ariko ndashaka kubizeza ko nta bushobozi na bumwe buhari ndimo kuzigama kugira ngo iriya ndege iboneke ndetse ndimo kugumana icyizere cyose ko tuzabona abarokotse."
Mbere yaho, Chakwera yaburijemo urugendo rw’indege aho yari kujya muri Bahamas, rwari ruteganyijwe ku mugoroba wo ku wa mbere.
Umugaba mukuru w’ingabo za Malawi Jenerali Valentino Phiri yabwiye Chakwera ko impamvu yatumye iyo ndege iburirwa irengero itaramenyekana.
Minisitiri wa Malawi ushinzwe gutangaza amakuru, Moses Kunkuyu, yabwiye BBC ko ibikorwa byo gushakisha iyo ndege "birimo imbaraga nyinshi".
Chilima yari ari mu nzira agiye guhagararira leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara, wapfuye mu minsi itatu ishize.
Kunkuyu yagize ati: "Ikibuga cy’indege yari kugwaho, kiri mu gice cy’amajyaruguru cya Mzuzu, ni cyo cyari kiri hafi cyane y’aho umuhango wo gushyingura wari urimo kubera."
Mu mwaka wa 2022, Dr Chilima yatawe muri yombi anaregwa kwakira amafaranga kugira ngo atange za kontaro za leta.
Mu kwezi gushize, urukiko rwamukuyeho ibyo birego, ntirwatanga impamvu zatumye rufata icyo cyemezo.
Saulos Chilima ni muntu ki ?
- Mbere yo kujya muri politiki, Dr Chilima yabaye mu myanya y’ingenzi mu buyobozi bwa za kompanyi mpuzamahanga nka Unilever na Coca Cola
- Afite imyaka 51
- Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri
- Dr Chilima asobanurwa ku rubuga rwa internet rwa leta ya Malawi nk’"umukozi utanga umusaruro", "watwawe n’akazi" kandi "ugera ku ntego"
- Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu gucunga ubumenyi (cyangwa ’Knowledge Management’, mu Cyongereza)
BBC
/B_ART_COM>