Impirimbanyi ziteguye kudurumbanya ubukwe bw’agatangaza bw’umuherwe Jeff Bezos mu mujyi wa Venice

Impirimbanyi mu mujyi wa Venice mu Butaliyani zatangiye ibikorwa byo kwamagana umuherwe Jeff Bezos biteganyijwe ko akora ubukwe na fiancée we Lauren Sánchez mu cyumweru gitaha, mu birori bya miliyoni nyinshi z’amadorari bizatuma ibice bimwe by’uyu mujyi uzwi cyane bifungwa.

Jeff Bezos w’imyaka 61, washinze ikigo cy’ubucuruzi Amazon na kompanyi y’ikoranabuhanga mu bijyanye n’isanzure ya Blue Origin, ni umuntu wa gatatu ukize cyane ku isi, abarirwa umutungo wa miliyari 220$.

Abantu amagana bakomeye batumiwe, byitezwe ko batangira kugera i Venice hagati ya tariki 23 na 28 z’uku kwezi kwa Kamena ngo bitabire ubu bukwe, bivugwa ko buzafata ikirwa cyose cya San Giorgio.

Ibinyamakuru mu Butaliyani bivuga ko buri hoteli ikomeye aho ngaho yamaze gufatirwa abazaza muri ubwo bukwe, kimwe na ’taxi’ z’ubwato zitembereza abantu mu mazi.

Federica Toninelli w’imyaka 33, utuye i Venice, uri mu mpirimbanyi zatangiye itsinda bise "No Space for Bezos", agira ati: "Venice irimo gufatwa nk’aho gukinira, nka ’stage’.

"Ubu bukwe ni ikimenyetso cy’uburyo uyu mujyi ukoreshwa n’abantu bo hanze…Venice ubu yahindutse igikoresho."

’No Space for Bezos’ – ihuriyemo impirimbanyi zitandukanye ziharanira impinduka zo kwita ku baturage kavukire b’uyu mujyi.

Federica avuga ko abategetsi ba Venice barimo kuyihindura umujyi ushyira imbere inyungu z’abakerarugendo "kurusha abawutuye".

Kuva mu cyumweru gishize izi mpirimbanyi zatangiye gukwiza inyandiko n’amafoto byamagana ubu bukwe bwa Bezos.

Mu cyumweru gitaha, barateganya kuzarogoya ibi birori binjira mu mihora icamo ’taxi’ zo mu mazi ndetse bafunga inzira ntoya zizwi nka ’calli’ zo muri uyu mujyi, kugira ngo babuze abatumiwe kugera aho ubukwe buzabera.

Izi mpirimbanyi zirahamagarira abandi batuye uyu mujyi kwifatanya na zo muri ibyo bikorwa, aho zishinja umukuru w’uyu mujyi gushyigikira ibikorwa "bituma abakire barushaho gukira".

Federica Toninelli avuga ko bateganya gukora imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wose yo "kuvuga ko abantu nka Bezos – uhagarariye isi tudashaka kandi tudashaka kubamo – badahawe ikaze hano", avuga zimwe muri ’business’ za Bezos kandi ko akorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Trump.

Gusa umukuru w’umujyi wa Venice, Luigi Brugnaro, avuga ko atewe isoni n’aba bigaragambya. Ati: "Ni uwuhe mujyi wundi ushobora kwamagana ubukwe bw’umuntu ukomeye nk’uyu?"

Yongeraho ati: "Nizeye ko [Bezos] nta bindi bitekerezo afite".

Setrak Tokatzian, umucuruzi w’imirimbo y’agaciro, avuga ko aba barimo kwamagana ubu bukwe barimo "kubabaza umujyi".

Ati: "Ibikorwa nk’ibi [by’ubukwe] bizana akazi n’ubutunzi, naho ubundi icyo dusigaranye ni ubukerarugendo buciriritse".

Jeff Bezos na Lauren Sánchez, umwanditsi wahoze ari umuntu usoma amakuru kuri Televiziyo, bamaranye imyaka itari micye kandi biyemeje kubana mu 2023.

Nubwo amakuru arambuye ku bukwe bwabo atarajya ahabona, impirimbanyi zo muri ’No Space for Bezos’ zivuga ko ubukwe bwabo buzabera muri kiliziya y’idini gatolika y’i Venice yitwa ’Chiesa dell’Abbazia della Misericordia’, yubatswe mu kinyejana cya 10.

Abatumirwa 200 ni bo bitezwe, aho benshi bazacumbikirwa muri hoteli zikomeye cyane z’i Venice hamwe no ku mato y’agatangaza (yachts) ya Bezos yitwa Koru na Abeona.

Ikinyamakuru Vogue Magazine cyandika ku nkuru z’ibyamamare kivuga ko urutonde rw’abatumiwe ruriho abantu nka Kim Kardashian – mu kwezi gushize i Paris witabiriye ibirori bya Sánchez byo gusoza ubuseribateri, na Katy Perry wajyanye na Sánchez mu isanzure mu cyogajuru cya Blue Origin mu ntangiriro z’uyu mwaka. Bivugwa ko na bamwe mu bo mu muryango wa Perezida Donald Trump batumiwe.

Venice ni umwe mu mijyi isurwa cyane mu Butaliyani, imibare y’ikigo cy’impirimbanyi cyaho ivuga ko ku nshuro ya mbere, mu 2023, umubare w’abasura uyu mujyi wasumbye uw’abawutuye.

Ubu abatuye uyu mujyi bari munsi gato ya 49,000 ugereranyije n’abantu 1750,000 bari bawutuye mu 1950.

Umwaka ushize uyu mujyi washyizeho umusoro w’abantu bawinjiramo by’umunsi umwe mu minsi abakerarugendo baba ari benshi.

Umukuru w’uyu mujyi yishimira icyo nk’intambwe ikomeye, ariko abatavuga rumwe na we bavuga ko ibyo ntacyo byafashije mu kugabanya umubyigano w’abakerarugendo baba buzuye mu mihanda mito ya Venice buri gihe.

Gusa Federica avuga ko we n’izindi mpirimbanyi batarwanya ubukerarugendo, ati: "Natwe dukunda kujya ahandi ku isi. Ikibazo si abakerarugendo – [ikibazo] ni ugukoresha nabi ubukerarugendo no kubushingiraho ibintu byose."

Ubukwe bwa Jeff Bezos si byo birori bya mbere bikomeye bigiye kubera i Venice.

Mu 2014 umukinnyi wa filimi George Clooney yashakanye n’umunyamategeko Amal Alamuddin mu bukwe bw’agatangaza bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi. Icyo gihe nta bikorwa bikomeye byo kwamagana ubwo bukwe byabaye.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo