Abana icyenda bavukiye icya rimwe bakabaho - bonyine ku isi kugeza ubu - basubiye iwabo muri Mali bameze neza nyuma y’umwaka n’igice bavutse muri Maroc bakahaguma barimo kubitaho.
Izi mpanga zidasanzwe zavukiye mw’ivuriro ryigenga muri Gicurasi(5) 2021 i Casablanca muri Maroc ari naryo ryakomeje kubakurikirana.
Baciye umuhigo wa Guinness World Record w’abana b’impanga benshi bavukiye rimwe kandi bakabaho.
Bageze ku kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali saa munani z’ijoro kuri uyu wa kabiri bari kumwe n’ababyeyi babo, bakirwa na ministiri w’ubuzima Diéminatou Sangaré.
Abo bana ni abakobwa batanu bitwa Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, n’abahungu bane; Mohammed VI, Oumar, Elhadji, na Bah.
Umwe yitiriwe umwami wa Maroc Mohammed VI kuko yatanze ubufasha mu kwita kuri aba bana na nyina mbere na nyuma y’uko bavutse.
Bavutse bafite gusa ibyumweru 30 nk’uko Fanta Siby minisitiri y’ubuzima ya Mali yabitangaje igihe bavukaga.
Ubusanzwe umugore atwita igihe cy’ibyumweru 40.
Halima Cissé wari ubatwite icyo gihe afite imyaka 25 byabaye ngombwa ko ajyanwa muri Maroc avuye iwabo muri Mali kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho.
Iyi mbyaro y’abana icyenda yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi.
Mbere ya Halima, umuhigo w’abana benshi bavukiye rimwe bakabaho wari ufitwe n’umunyamerikakazi Nadya Suleman.
Nadya, mu 2009 yabyaye abahungu batandatu n’abakobwa babiri muri California, nk’uko bivugwa na Guinness World Records. Abo bana yabatwise hakoreshejwe ubuhanga bwa vitro fertilization (IVF), ababyara abazwe.
BBC
/B_ART_COM>