Impamvu ukata ibitunguru ukazana amarira mu maso

Wajyaga ukunda kwibaza impamvu iyo umuntu akata ibitunguru, iteka azana amarira mu maso kandi bikaba atari ku bushake bwe?

Dr Duane Mellor wo muri Kaminuza ya Coventry University yo mu Bwongereza yasobanuriye urubuga The Conversation ko impamvu ikibitera ari uko igitunguru iyo bagikata kizamura aside yitwa ‘acide sulfurique’ itumuka (volatile) igatera imvubura z’amarira kuyavubura ari nacyo gituma umuntu uri gukata igitunguru azana amarira (irrite les glandes lacrymales).

Dr Duane Mellor akomeza asobanura ko ingano y’iyo ‘acide sulfurique’ izamurwa n’igitunguru aba ari nke kandi ngo nta burozi buba buyirimo. Igira ingaruka ku maso gusa nabwo kandi ngo ni ugutuma azana amarira , nta zindi ngaruka.

Dr Duane Mellor asobanura ko ibitunguru bimwe bitera kuzana amarira make , ibindi bigatuma ubikata azana amarira menshi bitewe n’ubutaka byahinzwemo. Ibitunguru byahinzwe mu butaka burimo ikinyabutabire cya ‘Soufre’ nyinshi nibyo bituma ubikata azana amarira menshi. Ibitunguru by’ibara ry’umutuku ngo nibyo bitera kuzana amarira make ubigereranyije n’ibindi.

Uburyo bwagufasha gukata ibitunguru utazanye amarira mu maso

Kugira ngo ukate ibitunguru ntuzane amarira mu maso, hari inama zinyuranye ugirwa. Wahitamo uburyo bukoroheye cyangwa bukubangukiye :

 Kubishyira mu mazi ashyushye mbere yo kubikata
 Kubishyira ahantu hakonje nko muri Firigo (réfrigérateur ou au congélateur) mbere yo kubikata
 Kubibika ahantu hakonje kandi hatagera urumuri
 Kubikata ufite umwambi mu menyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo