Impamvu abantu bakuvugaho ibihuha

Wari wagera mu gihe abantu bakuvugaho ibihuha, bagakora uko bashoboye ngo abandi bizere ko bavugisha ukuri? Ndakeka warigeze kuba mu gihe nk’icyo, aho abantu bavuze ko hari ibyo wavuze kandi ubeshyerwa.

Bijya bibaho ko abantu bavuga kandi bagatangaza amakuru atariyo ku byamamare n’abahanzi kugira ngo inkuru zabo zisomwe cyane cyangwa zumvwe na benshi. Ariko se wowe ko bakuvugaho amakuru agusebya kandi atariyo kandi utari icyamamare? Ni iyihe mpamvu abantu bagenda bakuvugaho amakuru atariyo aho utuye, ukorera n’ahandi hose hafite aho hahuriye nawe?

Impamvu zibibatera nizo ikinyamakuru Elcrema cyandika ku mibanire cyegeranyije ari nazo tugiye kurebera hamwe.

1.Baba bagira ngo bahabwe ijambo n’umwanya

Inshuro nyinshi abantu bavuga ibihuha baba bashaka guhabwa umwanya n’ijambo imbere y’abo babibwira. Ibyo bituma bahimba inkuru babwira umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu, ari nayo mpamvu nawe ushobora kubigenderamo , bakakuvugaho inkuru zitarizo.

2.Bishima iyo abandi babaye

Hari abantu bishima iyo babona abandi bababaye. Hari abantu mu miterere yabo bashimishwa no kugira umuntu batesha agaciro , bakamusubiza inyuma, bakangiza umunezero we.

3.Niko baremye

Hari abantu mu miterere yabo bakunda kuvuga ibihuha n’inkuru mpimbano. Bakaba babayeho bakunda kubeshya no kuvuga ibitaribyo kuri bagenzi babo. Akenshi usanga ari ingeso bahereye mu bwana, bakayikurana, bakabaho bashaka kwangiza isura za bagenzi babo babavugaho ibitari ukuri.

4. Baba bashaka kwica icyizere wifitemo

Hari abantu bakuvugaho inkuru mpimbano kugira ngo bakugabanyirize icyizere wifitemo, babone uko bazamura icyabo. Ntibashaka kubona wifitiye icyizere cyo gutera imbere ndetse n’ubushake ufite bwo gukomeza utera intambwe igana imbere.

5. Kukwangiriza isura

Ishyari, kwikunda n’ubugugu bishobora gutuma abantu bakuvugaho ibihuha kugira ngo bangize isura yawe imbere y’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu.

6.Kukubera igisitaza

Dufashe urugero rwo mu kazi ukora. Kuba ukora neza kandi abakoresha bawe bakwishimira bakanakuzamura mu ntera , hari abo bidashimisha. Kukuvugaho ibihuha ni kimwe mubyo bifashisha ngo bakwangishe abakoresha bawe,abandi bakozi mukorena ndetse bakubere igisitaza mu iterambere ryawe.

Abantu benshi bagiye birukanwa ku kazi bitewe n’ibihuha byabavuzweho kandi barengana.

Umunyamakuru witwa Jake wanditse iyi nkuru asoza agusaba kutita ku bihuha ngo bigusubize hasi cyangwa byice ahazaza hawe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo