Iminsi itatu. Amatora 11. N’ubu nta mukuru w’Inteko ya Amerika

Umukuru w’abarepubulikani mu mutwe w’abadepite w’inteko ya Amerika, Kevin McCarthy, yongeye kunanirwa gutorerwa umwanya wo kuba umukuru w’uwo mutwe mu kugagara kwa leta ya Amerika guheruka kuba mu myaka amagana ishize.

Itsinda ry’abatamushyigikiye bo mu ishyaka rye ku nshuro ya 11 babujije itorwa rye ku munsi wa gatatu w’aya matora.

Abarepubulikani bafite ubwiganze muri uwo mutwe w’inteko kuva mu matora yabaye m’Ugushyingo(11), ariko izi mpagarara zabujije ibindi bikorwa by’inteko gukomeza.

Ibikorwa byo gutora byimuriwe kuri uyu wa gatanu.

Kuva mu 1860, ubwo Amerika yari yugarijwe n’ikibazo cy’ubucakara, nta bundi uyu mutwe w’inteko uratora inshuro nyinshi kugira ngo uhitemo umukuru wawo. Icyo gihe bwo byasabye gutora inshuro 44.

Intsinda ry’abadepite 20 b’abarepubulikani bagendera ku mahame akarishye bakomeje kwanga ko McCarthy ageza ku majwi 218 akeneye ngo atsinde.

Abo “bigometse” bashidikanya ko uyu mudepite uhagarariye California ari mu ruhande rw’ibyo bemera koko, nubwo bwose ashyigikiwe n’uwahoze ari perezida Donald Trump.

Umwe mu bagize iri tsinda, Ralph Norman wa South Carolina, yabwiye BBC ko we rwose atizeye McCarthy.

Norman yavuze ko mu byumweru byabanjirije izi mpagarara mu nteko ikipe ya McCarthy yabakangishije ko izabihimuraho mu bya politike niba batagiye mu murongo we.

Ati: “Tuzavanwa muri za komite. Tuzabura buri turusho twose twari dufite.

“Kandi twe twababwiye ko, ‘niba tudashobora kubaza ibibazo, niba tudashobora kugenzura umuntu ukomeye kurusha abandi tugiye gushyira mu mwanya, ubwo ntiturimo.’”

Hagati aho, abademokrate badafite ubwiganze muri uyu mutwe w’inteko, bo barakomeje batora ubakuriye ari we Hakeem Jeffries wa New York, umwirabura wa mbere ukuriye ishyaka mu nteko.

Itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka rya Kevin McCarthy (wifashe ku gahanga) rikomeje kunaniza itorwa rye

Ariko birasa n’ibidashoboka ko Hakeem ashobora gutsindira uyu mwanya wo kuba umukuru w’inteko umutwe w’abadepite.

Abadepite ba Amerika, ubu bacitsemo ibice, barongera guterana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yaho none kuwa gatanu.

Bamwe mu badepite b’abarepubulikani batangiye gutanga abandi bakandida nyuma y’uko babona ko gutora McCarthy birimo kugorana. Ariko umubare munini wabo uracyamushyigikiye nubwo akibura amajwi akenewe.

Mr McCarthy hari ibyo yemereye abagize ririya tsinda rimurwanya kugira ngo rihinduke, birimo umwanya muri komite ikomeye ishinzwe impaka ku mishinga y’amategeko. Ariko abarigize ntibabyemeye kugeza ubu.

Mu Ugushyingo, Abarepubulikani batsindiye ubwiganze muri uyu mutwe w’inteko ku myanya 222 kuri 212 ya bacyeba babo muri uyu mutwe ugira imyanya 435. Abademokrate bo bagumanye ubwiganze mu mutwe wa Sena.

Umukuru w’inteko umutwe w’abadepite muri Amerika ni umuntu wa kabiri ukomeye nyuma ya perezida na visi-perezida Kamala Harris.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo