Ibiciro no kubona serivisi z’ingenzi byoroshye ni ikintu cy’ingenzi iyo uhitamo cyangwa ushaka ahantu ho gutura, bizagufasha kubaho mu munezero kuko ari wowe ubwawe uzihitiramo ahantu hadahenze ku biciro by’aho kuryama, serivisi z’ubuvuzi, ibiciro by’ingendo ndetse n’ibyo kurya.
Hari imijyi imwe, cyangwa ibihugu aho kubibamo bigoye ndetse igiciro cy’imibereho kikaba kiri hejuru ugereranije n’ibyo abantu benshi binjiza.
Urugero, imijyi nka New York na San Francisco muri Amerika kuyibamo birahenze cyane ugereranije n’imijyi myinshi yo muri icyo gihugu, iyo muri Afurika, Aziya ndetse n’imwe yo mu bihugu by’Uburayi.
Ku ruhande rundi, hari imijyi itagoye rwose kuyibamo, ushobora kubamo uhendukiwe kandi ukabona serivisi wifuza ndetse zose ukeneye ziri nziza kandi ku biciro bisanzwe.
Abantu benshi cyane cyane abaturuka mu bihugu by’Uburayi na Amerika na bake bo muri Aziya, bakunda gufata ingendo bagahambira bagasezera aho bavuka cyangwa bakuriye bakigira gutura burundu cyangwa gutembera aho ubuzima bworoshye kuko ibintu bigurika.
Muri iyi nkuru dukesha BBC, turakugezaho imijyi itanu aho ubuzima bw’aho bworoshye cyane kurusha ahandi ku isi. Ni imijyi ushobora kubamo ugakoresha amafaranga yawe uri nko mu kiruhuko cy’izabukuru bikoroheye, ukishimira umuco waho, amateka, imyidagaduro n’ibindi bintu bishimishije, biryoheye amaso kandi bikurura ba mukerarugendo.
5: La Paz, Bolivia
Bolivia ni kimwe mu bihugu aho ubuzima bworoshye cyane ndetse no kuhatura bikaba bihendutse mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, kandi bihagira ahantu heza ho gutemberera no kwishimira.
Umujyi wa La Paz ufite serivisi zose z’ingenzi kandi ni munini ndetse ukurura abantu benshi kubera uburyo ibintu bihenduka muri wo. Ushobora gukodesha inzu y’igorofa ifitemo buri kintu cyose imbere mu mujyi wa La Paz ku biciro hagati y’amadolari 500 na 600 ku kwezi [Kimwe n’ibindi biciro bivugwa muri iyi nkuru, ni imibare yo muri Nyakanga 2021.}]
“Nahuye n’abagore babiri bari mu kiruhuko cy’izabukuru, umwe afite inzu rwose, undi na we akodesha inzu y’ibyumba bibiri kandi ifite buri kintu ku madolari 125$ ku kwezi. Bose ingengo z’imari zabo ku kwezi ni hagati y’amadolari $500 na $600,” ni ko umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru IL Roving Latin America, Jason Holland yanditse mu nkuru ye avuga kuri La Paz.
Ibyo kurya n’ibyo kunywa birahendutse cyane i La Paz kandi ushobora kubisanga ku muhanda byoroshye kandi ari ibya gakondo bitaraca mu nganda, ndetse ushobora gutemberera uduce nyaburanga tubereye amaso nk’ikiyaga cya Titicaca n’inyubako za Uvuni Salt.
Nuba uri muri Bolivia, urugendo mu ndege uva aho ari ho hose harimo na La Paz, ibiciro biri hasi y’amadolari $50. Benshi muri iki gihugu bifashisha indege kuko zihendutse ariko unashaka kwikoreshereza bisi, na byo birahendutse kurushaho.
4. Sofia, Bulgaria
Bulgaria ni kimwe mu bihugu bifatwa rwose nk’ibihugu biciriritse cyane mu bihugu by’Uburayi byiza wajya guturamo cyangwa gusura ugamije kwitemberera.
Benshi bashaka kujya i Burayi baba batekereza ibihugu nk’Ubufaransa, Ubwongereza, Ubuholandi n’ibindi bakibagirwa ko ibiciro biri hasi n’ubuzima budahenze bigira Bulgaria igihugu kiza imbere y’ibindi bihugu byinshi i Burayi wakwifuza guturamo cyangwa gutemberamo.
Umujyi wa Sofia ni wo cyane cyane usangamo serivisi zose z’ingenzi, ariko uzazibona ku biciro nk’ibyo muri Afurika cyangwa Amerika y’Amajyepfo. Ibintu biroroshye kandi ubuzima aha na bwo ntibugoye. Ushobora kubeshwaho n’amadolari atagera kuri 20 umunsi wose kandi icyo ushaka cyose ukakibona, gusa bene ayo mafaranga biragoye ko yakubeshaho mu mujyi nka London ngo unyurwe. Kugenda mu ndege uva i Sofia ujya mu yindi mijyi na byo birahendutse.
Iki gihugu ntabwo gifite ibyiza nyaburanga byinshi cyane nk’ibindi bihugu ariko ushaka kubaho ubuzima buhendutse i Burayi, uzigire Sofia muri Bulgaria.
Abantu b’aho ni abanyarugwiro, bagira imitima myiza kandi bakunda abashyitsi n’abanyamahanga bitandukanye na benshi bo mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane binarangwamo irondaruhu, ndetse bajyaga batembereza abantu ku buntu bajya ngo birebere bimwe mu byiza bitatse uwo mujyi, ibyo kurya n’ibindi bintu ndangamuco biwuranga.
3: Bangkok, Thailand
Thailand ni kimwe mu bihugu byamamaye cyane ku isi nk’ibifite ibikurura ba mukerarugendo n’ibyiza nyaburanga bituma abantu bava imihanda yose yo ku isi bajya kugisura. Ni igihugu cyakira abashyitsi benshi kandi iyo basura ibi byiza nyaburanga bitandukanye, umujyi wa Bangkok usanga wuzuye abantu benshi. Bangkok ni umujyi bidahenze kuwubamo ndetse ubuzima bworoshyemo kurusha indi myinshi ku isi.
Bangkok ifite ibice byinshi byahariwe imikino, urugero Mauy, cyamamaye nk’ikiberamo umukino w’iteramakofe rikurura abafana benshi baturuka henshi ku isi.
Hamwe n’ibi byiza nyaburanga bikurura abakerarugendo, ushobora kubona isahani y’ibyo kurya byiza birimo amafunguro y’ubwoko bwose wifuza mbese y’indyo yuzuye ku biciro biri hasi y’idolari rimwe.
Thailand yitwa igihugu cy’igipfunsi, abenegihugu bakunda cyane umukino w’iteramakofe na filimi. Itike yo kureba umukino w’iteramakofe ntirenza amadolari 10 mu gihe muri Amerika cyangwa mu Bwongereza hari umukino uzareba hagati y’amadolari 200 na $300 (Ni hagati ya 200.000FRW na 300.000FRW). Ku bw’amahirwe imirwano iciriritse uzacibwa amadolari $50 muri Amerika cyangwa ahandi i Burayi.
2. Qoito, Ecuador
Umujyi wa Qoito ni umwe mu mijyi ufite ubwiza bukurura ba mukerarugendo cyane wo muri Amerika y’Amajyepfo, ariko biroroshye kuwubamo kuko ibiciro byawo biri hasi ndetse bihendutse. Ku muhanda uzahasanga buri kintu wifuza kandi ku giciro gito, serivisi zose zirahaboneka kandi uhendukiwe.
Igihe uri muri uyu munsi biba byoroshye kujya mu bice nyaburanga bikurura ba mukerarugendo nka Amazon, Ishyamba ry’Ibicu, uduce tw’imisozi n’imanga, inkombe ariko cyane cyane ibirwa bya Galapagos, ku biciro bito bitangaje.
Ingendo rusange igihe uri i Quito zirahendutse cyane, kuko ushobora gucibwa amafaranga ari mu nsi y’idolari $1 ku rugendo rw’ibilometero byinshi muri uwo mujyi.
1: Hanoi, Vietnam
Uyu mujyi uvugwa n’imbuga nka World packers na International living nk’umujyi uhendutse cyane ndetse ibiciro byo kuhatura bikaba biri hasi kurusha ahandi ku isi. Uherereye mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya.
Ni cyo cyicaro gikuru cya Vietnam gifite amateka akomeye, inyubako zihanzwe mu bugeni bubereye irora, ibyo kurya gakondo byinshi ku mihanda, umuco n’imyidagaduro itandukanye.
Igihe ushaka kuzigama no gukoresha amafaranga yawe kandi ukabona serivisi zose nkenerwa, Hanoi ni ho hantu haruta ahandi nkurangiye igihe uvuye mu bindi bihugu.
Harangwa n’umuco wa bamwe mu bantu b’aho bagaburira abakene ku buntu n’abanyeshuri nk’aba kaminuza bakishyurirwa amacumbi n’ibyo kurya ku buntu ndetse aba banyeshuri ugasanga bafasha imirimo yoroheje yo mu rugo cyangwa yo mu biro ya nyiri nzu.
Ibiciro by’inzu z’i Hanoi ni bito inshuro nyinshi cyane ugereranije n’izo mu Burengerazuba bw’isi, kandi izo nzu zikaba zifite ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru wakwifuza.
“Nibona nk’umunyamahirwe ukomeye kuba ntuye muri Vietnam,” ni ko Wendy Justice uva mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.
Justice akomeza ati “Njye n’umugabo wanjye twakoreshaga hamwe amadolari $1.200 ku kwezi hano i Hanoi, amafaranga make cyane ugereranije no mu mijyi minini. Imijyi yindi nka Dalat cyangwa Nha Trang, ingengo y’imari yacu yo kubaho ku kwezi ntigera ku $1000. Ku bakerarugendo, ibi biciro ni bito kurushaho ku kwezi ugereranije n’indi mijyi yo ku isi.”