Imico yagufasha kugera ku ntego zawe

Mu buzima byinshi tuba twarifuje kugeraho bimwe tukabigeraho, ibindi ntitubigereho, tugakomeza kubiharanira.

Mu rugendo rero rwo kureba ko twakomeza kujya imbere kandi duharanira kugera ku ntego zacu tutagize abo tubangamiye ni ngombwa ko har’imico imwe n’imwe twitoza ndetse tugaharanira kuyikurikiza mu buzima bwa buri munsi aho turi hose.

Iyo mico ntisaba byinshi ariko isaba ubwitange ndetse no guhozaho. Dore imwe muri iyo mico:

• Gusoma no kwihugura

Abanyarwanda turabyivugira neza ngo ubwenge burarahurwa kandi ngo amagambo araguruka ariko inyandiko zigahoraho. Ni byiza ko twitoza gusoma, cyane cyane ibitabo kuko haba huzuyemo ibitekerezo byadufasha mubyo dukora cyangwa twifuza gukora tutibagiwe n’impanuro z’uko umuntu yakwitwara mu bihe runaka. Gusoma si ukugira ngo ufate ibyo wasomye uko byakabaye ngo ubikurikize ahubwo nawe urajonjora ukareba ibigufitiye akamaro bitewe n’icyo wifuza..

Ni byiza kandi gusoma amakuru kuko nta kiremwamuntu gitera imbere kitazi amakuru y’ibigikikije. Uko usoma maze ugaharanira gushyira mu bikorwa bimwe mu bitekerezo wungukiye mubyo wasomye niko uba wihugura ndetse byanashoboka ukungura abandi ubwo bwenge kuko ubumenyi busaranganyijwe bubyara imbaraga n’ubushobozi.

• Kwibaza kuri buri kimwe

Nubwo ari ikintu benshi tudaha agaciro kuko isi turimo uyu munsi yuzuyemo ibirangaza byinshi, tukibwira ko dutekereje kuri buri kimwe wenda twasara nyamara atariko biri; ni ngombwa ko wibaza kuri buri kimwe naho bitabaye ibyo uzagenda wisanga uri mu kigare cyangwa se uri rukurikira abandi. Kandi umuntu ufite intego si ukurikira ibyo abonye byose ahubwo amenya kurobanura cyane cyane ibyo adashaka maze bikamuha kugira imbibi ze yishyiriyeho zimuyobora ku ntego ze. Iyo wibaza kuri buri kimwe ugiye gukora cyangwa wumvise bikurinda kuba igikoresho cy’abandi cyangwa se kugendera mu nkweto zitakugenewe kandi ibyo twibaza nibyo bibyara ibikorwa dukora.

•Kwiha intego

Ubuzima budafite intego ni nk’ikinyabiziga gitwawe n’umusinzi, ushobora kukibona kigana imbere ndetse yewe no ku muvuduko mwinshi nyamara amaherezo aba ar’ukuyobagurika no gukora impanuka byanarimba igahitana benshi na byinshi.

Iyo utagira intego uragenda ariko ntuba uzi iyo ugana kandi uretse kuba binagira ingaruka kuri wowe ubwawe binazigira no kubagukikije. Ni byiza rero kwiha intego ukazandika ahantu ugahora uziyibutsa kandi buri gikorwa cyawe cyose kikaba ari itafari rizamura ya ntego yawe.

• Kumenya amategeko n’amabwiriza

Aho turi, ibyo dukora hagira amategeko n’amabwiriza ngenderwaho, ayo mategeko n’amabwiriza atuma tutabangamirana, nkamenya ibingenewe n’ibyo nsabwa bigatuma ntarenganywa kandi najye singire uwo ndenganya.

Kumenya kandi amategeko n’amabwiriza akugenga bituma umenya guca bugufi ugasaba imbabazi igihe wakosheje ndetse bituma utajya mu mpaka z’urudaca zidafite akamaro kandi zikumarira umwanya. Nk’umuturage ni byiza ko umenya itegeko nshinga mu buryo bwibanze byaba byiza ukarimenya birambuye kuko niryo riba riruta ayandi mu gihugu.

• Gushyira mu ngiro ibyo uzi

Ku isi igikenewe si ukwivuga imyato ahubwo igikenewe ni ibikorwa. Gushyira mu ngiro ibyo uzi nicyo gihamya rukumbi cyemeza koko ko har’icyo uzi ku rugero runaka. Ntuzaterwe isoni n’uko ukikijwe n’abafite byinshi bakurusha ahubwo bizakubere amahirwe yo kubigiraho ndetse no kugaragaza ko nawe har’icyo ushoboye kuko icya mbere si ukugira italanto nyinshi ahubwo icya mbere ni ugukoresha italanto wahawe niyo yaba ari imwe kandi ukayikoresha neza kuburyo ibyara iyindi.

• Kubaka icyizere

Ahatari icyizere hagati mu bantu no mubyo bakora hahora ubwoba no gushidikanya kandi izo nizo mbogamizi za mbere mu rugendo rwo kugera kubyo twifuza. Ni byiza rero ko tubanza kwigizayo izo mbogamizi tuba indahemuka ku bandi maze bibatere nabo kutugirira ikizere. Icyizere ni inkingi ya mwamba mu mubano no mu mikoranire y’abantu n’abandi; kandi iyo utakarijwe ikizere biragora cyane kukigarura rero n’iby’ingenzi cyane rwose ko ijambo ryacu riba ntamakemwa mbese icyo twemeye tukagikora nk’uko twabyiyemeje.

• Gutega amatwi

Amatwi ni umwe mu miryango igana ku bwonko bwacu, rero kugira ngo tubashe gutekereza neza, kubana neza n’abandi ndetse no kumenya neza turasabwa gutega amatwi twitonze maze ubutumwa bukagera ku bwonko nta rujijo rurimo kugira ngo tubone koko icyo dusubiza gikwiriye.

Iyi ni imwe mu ngeso nziza igoye ariko igihe cyose uvugana na mugenzi wawe ni byiza ko ubanza kwibuka ko ibyo uvuga wowe urabizi ariko ibyo agiye kukubwira ntubizi kandi ibyo utazi biba biguhishiye byinshi, byiza ko ubanza kumwumva.

• Gukoresha igihe neza

Hari ukuri tudakunda kwibazaho nyamara gukwiriye; uko isegonda rihita niko tuba dusatira urupfu rwo herezo ry’ubuzima bwacu aha ku isi, rero igihe cyose ukoresheje nabi, ujy’umenya ko uri gukoresha ubuzima bwawe nabi kandi aribwo mutungo uruta iyindi ufite.

Gukoresha igihe neza si ugukora vuba gusa ibyo ugomba gukora ahubwo ni no gukora ibikwiriye by’ingirakamaro mu gihe gikwiriye kandi neza ndetse ukirinda no kuranzika ibyo wagakoze uyu munsi.

• Kuvuga ibitagenda neza

Amakosa ntakosorwa no kuyabona ukanuma ahubwo akosorwa no kuyabona ukayagaragaza kandi mu buryo butari ubwo gushaka gusebanya cyangwa se gushoza intambara ahubwo mu buryo bwo kurushaho guteza imbere ibyo mufite.

Amakosa kandi tugomba kugaragaza si aya bagenzi bacu gusa ahubwo n’ayacu tugomba kuyagaragaza gusa tukayagaragariza abo twizeye neza ko badufasha kuyakosora. Nukora amakosa kandi ntugahangayike kuko nayo ni imwe mu nzira zo kumenya ku munyamakenga.

• Gutembera no kwitegereza

Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Ntukabeho nk’uri muri gereza kuko uko ubona ibintu bimwe buri munsi niko urushaho kuba urutare mu mutwe, jya utembera, ujye aho utazi kandi igihe uriyo witegereze buri kimwe cyaho kuko naryo ni ishuri kandi wakungukiramo ibitekerezo bitandukanye kandi byiza.

• Kudakabya

Ibintu byose iyo ubikoze mu buryo bukabije biba bibi, warya, wanywa, watembera, wasoma wagira ute, ntugakabye ahubwo ujye umenya aho ugomba kugarukira kuko umunyabwenge niho agaragarira.

Izi ngeso zose ziragora kuzigeraho ariko uko umunsi ushira und’ ukaza ujye ub’ ariko urushaho kwihatira kugera ku rwego rwisumbuye kurwo war’uriho ejo hashize; maze ejo cg ejo bundi uzisanga ibyo wabonaga ari ibidashoboka bishoboka. Tugwa tubyuka kugeza tugeze iyo tujya.

Rugaba Yvan Norris

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo