Kuburira: Iyi nkuru irimo ibyo abasomyi bamwe bashobora gusanga bishobora kubahungabanya.
Kfar Aza ni ishusho y’iminsi micye ya mbere y’iyi ntambara, ndetse ni n’ishusho y’ibishobora gukurikiraho.
Kugeza mu gitondo cyo ku wa kabiri, imirwano yari igikomeje muri uyu mudugudu, umwe mu hantu ho muri Israel hari ku mupaka na Gaza. Ni yo mpamvu ubu bwonyine ari bwo barimo gukusanya imirambo y’abaturage b’Abanya-Israel bishwe ubwo Hamas yameneraga mu mupaka uriho insinga ivuye muri Gaza mu gitondo cyo ku wa gatandatu.
Abasirikare, bamaze igihe kinini cyo ku munsi w’ejo ku wa kabiri bari mu matongo bakusanya imirambo y’abasivile, bavuze ko habaye itsembatsemba. Bisa nkaho bishoboka ko bwinshi mu bwicanyi bwabaye mu masaha ya mbere y’igitero cyo ku wa gatandatu.
Igisirikare cya Israel, cyaguwe gitumo, byagisabye amasaha 12 kugira ngo kigere muri uyu mudugudu, nkuko bivugwa na Davidi Ben Zion, komanda wungirije w’umutwe w’ingabo wa 71, umutwe w’ingabo ufite ubunararibonye ugizwe n’abaparakomando (abasirikare bafite ubumenyi bwihariye bwo kurwanira ku butaka bamanukiye mu mitaka bava mu ndege), ari na bo bayoboye iki gitero cya Israel cyo kurwanya Hamas.
Yagize ati: "Imana ishimwe ko twarokoye ubuzima bw’ababyeyi benshi n’abana.
"Mu buryo bubabaje, bamwe batwitswe na Molotov [ibiturika bikozwe mu buryo butari ubwo mu nganda]. [Hamas] Ni abanyamahane cyane, nk’inyamaswa."
Ben Zion yavuze ko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe imiryango, irimo n’abana, bari "imashini ya jihadi yo kwica buri wese, [abantu] badafite intwaro, badafite ikintu icyo ari cyo cyose, abaturage basanzwe bashaka kwifatira ifunguro ryabo rya mu gitondo, ibyo gusa."
Yavuze ko bamwe bishwe baciwe imitwe.
"Barabishe ndetse baca imwe mu mitwe yabo, biteye ubwoba kubibona... kandi tugomba kwibuka umwanzi uwo ari we, n’inshingano yacu iyo ari yo, [ku] ubutabera, aho hari uruhande rumwe ruri mu kuri kandi isi yose ikwiye kuba inyuma yacu [kudushyigikira]."
Undi musirikare yatunze urutoki ku mufuka uri hasi uriho amaraso ufite ibara rijya gusa n’iroza. Ino ribyimbye ryari ryasohotse hanze. Yavuze ko umugore urimo yishwe anacibwa umutwe mu busitani bw’imbere y’inzu.
Sinasabye uwo musirikare kunyeganyeza uwo mufuka kugira ngo ngenzure umurambo we. Muri metero nkeya uvuye aho, hari umurambo wahindutse umukara, ubyimbye, w’umugabo witwaje imbunda wo muri Hamas wapfuye.
Umudugudu wa Kfar Aza wiyongera ku bimenyetso byinshi birimo kwiyongera by’ibyaha byo mu ntambara byakozwe n’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas. Cyo kimwe n’abaturanyi babo b’Abanya-Israel, abatuye hano na bo baguwe gitumo.
Umurongo wa mbere w’ubwirinzi bw’uyu mudugudu wari abarinzi bawo, abaturage bafite ubunararibonye mu bya gisirikare bakoraga irondo aho hantu. Bishwe barimo kurwanya abateye.
Imirambo yabo yahakuwe mu gitondo cyo ku wa kabiri aho yari iri rwagati muri uwo mudugudu, cyo kimwe n’abandi Banya-Israel bapfuye, bafurebye muri plastike z’umukara, batwarwa ku bitanda byo kwa muganga bitwarwaho abarwayi, bajyanwa ku gace gaparikwamo ibinyabiziga, bashyirwa ku murongo bategereje kuhakurwa.
Abaturage bo mu duce two ku mupaka two muri Israel bari biteze ibitero bya hato na hato by’ibisasu bya rokete, nyuma yuko Hamas yigaruriye Gaza mu mwaka wa 2007. Bemeye ibyo byago nk’ikiguzi cy’ubuzima bw’igihugu cyabo, aha hantu aho abaturage bafashanya, nka bimwe mu bisigarira byarangaga imidugudu ya mbere na mbere y’Abanyasiyoni (Zionist) bo mu ntangiriro.
Abaturage b’i Kfar Aza, hamwe n’abandi Banya-Israel baturiye uruzitiro rwa Gaza, bari babayeho neza, nubwo hari hari inkeke y’ibisasu bya rokete bya Hamas. Mu nzu, ku mabaraza no ku mbuga zo muri uyu mudugudu, inkuta zo kwikingaho nta na rimwe zigeze ziba kure cyane (zirengagizwa).
Inzu zose zari zifite ibyumba byongerewe ubushobozi bwo kwikingamo. Zari zinafite amaterasi yo hanze, imyicundo y’abana hamwe n’umwuka mwiza.
Ariko nta muntu n’umwe - hano i Kfar Aza cyangwa ahandi hantu muri Israel - watekerezaga ko Hamas yashobora kumenera mu bwirinzi bwa Israel ikica abantu benshi cyane.
Ubwoba n’uburakari bw’Abanya-Israel bwivanze no kutiyumvisha uko leta n’igisirikare bananiwe inshingano yabo y’ibanze yo kurinda abaturage bayo.
Imirambo y’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe benshi cyane muri bo yararetswe iguma kuborera ku zuba, aho iryamye idatwikiriye, iri aho biciwe mu bigunda (mu bihuru) no mu miferege no ku mabaraza ari ahagaragara yo muri uyu mudugudu.
Iruhande rw’imirambo yabo hari za moto bakoresheje mu kwirara muri uyu mudugudu, nyuma yuko bameneye mu ruzitiro. Ibisigazwa by’ibikoresho bya siporo byo kumanukiraho mu kirere bimeze nk’imitaka, bakoresheje mu kugurukira hejuru y’ubwirinzi bwa Israel, na byo biri aho ngaho, byigijwe hirya bikurwa mu nzira yerekeza mu ndabo.
Umusirikare wa Israel yabwiye BBC ko bamwe mu bapfuye bishwe baciwe imitwe
Ikindi kintu abaturiye ku mupaka bahuriyeho ni uko byasabye urugamba rukaze kugira ngo Abanya-Israel bisubize Kfar Aza.
Ubwo mu gitondo cyo ku wa kabiri twari tugeze hafi y’aho kwinjirira muri uwo mudugudu, abasirikare ba Israel babarirwa mu magana bambariye urugamba bari bakiri mu nkengero zawo. Twashoboraga kumva uko bavugira ku byombo (amaradiyo y’itumanaho rya gisirikare).
Komanda yari arimo gutanga itegeko ryo kurasa ku nyubako yo ku ruhande rwa Gaza. Nk’ako kanya, amasasu y’urufaya yatangiye kumvikana, yerekezwa hakurya y’umupaka muri Gaza.
Urusaku rw’ibitero by’indege rwakomeje kumvikana ruva muri Gaza, ubwo twari turi i Kfar Aza.
Israel ubu irwaye ihungabana rihuriweho nyuma yo kwicwa kw’abaturage barenga 1,000 bayo ku wa gatandatu.
Ariko muri Gaza, abasivile babarirwa mu magana na bo barimo kwicwa.
Amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu asobanura neza ko abarwanyi bose bagomba kurinda ubuzima bw’abasivile.
Biraboneka ko kwica abasivile byakozwe na Hamas ari uguhonyora bikomeye amategeko y’intambara. Abanya-Israel bamagana igereranya iryo ari ryo ryose hagati y’uburyo Hamas yica abasivile n’uburyo abasivile b’Abanya-Palestine bapfira mu bitero by’indege bya Israel.
Jenerali Majoro Itai Veruv, wari uri hafi yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ubwo yayoboraga imirwano yo kwisubiza uwo mudugudu, yashimangiye ko Israel irimo kubahiriza inshingano zayo ziteganywa n’amategeko yo mu ntambara.
Yagize ati: "Ndabizi neza ko turwanira indangagaciro n’umuco byacu... tuzagira ishyaka [umuhate] ryinshi cyane n’imbaraga nyinshi cyane ariko tugumana indangagaciro z’imyitwarire iboneye zacu. Turi Abanya-Israel, turi Abayahudi."
Yahakanye akomeje ko babaye bahagaritse inshingano zabo zijyanye n’amategeko yo mu ntambara. Ariko ni ukuri ko uko abasivile b’Abanya-Palestine bakomeza gupfa, Israel izarushaho kunengwa bikomeye.
Ibyo biri mu ishusho y’ejo hazaza ha Kfar Aza. Ni na ko umusirikare navuganye na we, utifuje kuvuga izina rye, abibona. Cyo kimwe n’abandi Banya-Israel benshi, ibyo baciyemo mu minsi micye ya mbere y’iyi ntambara, hamwe n’ibyo yabonye, byatumye arushaho kugira umuhate wo kurwana.
Ubwo bahageraga, yavuze ko kari "akavuyo, abaterabwoba [bari] ahantu hose."
Imirwano yari igoye bingana iki? Ni ko namubajije.
"Ntushobora kubyiyumvisha."
Byigeze biba ngombwa ko ukora ibintu nk’ibi mbere yaho nk’umusirikare?
"Si nk’ibi."
Harakurikiraho iki?
"Simbizi, nkora ibyo bambwiye gukora. Nizeye ko tuzajyamo imbere."
Muri Gaza? Iyo yaba ari imirwano ikaze.
"Yego. Turabyiteguye."
Benshi mu basirikare bari abo mu mitwe y’inkeragutabara (abahoze mu gisirikare). Mu mateka ya Israel, kujya mu gisirikare byafatwaga nk’uruhare rw’ingenzi cyane mu kubaka igihugu, rwo kunga ubumwe bw’igihugu gishobora kuba cyacikamo ibice.
Davidi Ben Zion, wa musirikarw mukuru wayoboye icyiciro cya mbere cyo mu mirwano yo kwisubiza uyu mudugudu, wanabonye itsembatsemba ryasizwe na Hamas, yemeye ko mu Banya-Israel hari ugucikamo ibice gukomeye - ariko yashimangiye ko ubu bashyize hamwe kubera kugabwaho igitero.
Umwuka unuka cyane urimo kuva mu mirambo irimo gushangukira muri iri zuba ryo ku muhindo (automne) ryo ku nyanja ya Mediterane. Abasirikare barimo gukuraho imirambo, barimo kugenda bigengesereye mu matongo y’inzu, bitondera ko hashobora kuba hari ibisasu bitaraturika. Grenade irambitse mu nzira yerekeza mu busitani.
Mu gihe bakomezaga gukora uyu murimo wo gukusanya imirambo, ni na ko bagendaga banyuzamo bakihisha nyuma yo kuburirwa ko ibisasu bya rokete bya Hamas bije mu cyerekezo cyabo.
Nyuma yuko tuvuye i Kfar Aza, habayeho ukundi kuburira kujyanye n’ibyo bisasu.
BBC
/B_ART_COM>