Igisirikare cya Israel ku wa mbere cyavuze ko abasirikare ubu bagenzura ahantu hose ho ku mupaka na Gaza, nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa Hamas uyigabyeho igitero gikomeye ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.
Umuvugizi yavuze ko imirwano hagati y’abasirikare ba Israel n’intagondwa z’Abanya-Palestine, ku wa mbere mu gitondo yari yabaye micye. Ariko yaburiye ko intagondwa zishobora kuba zigihari.
Abantu nibura 700 batangajwe ko bishwe muri Israel.
Abandi bantu 560 biciwe muri Gaza mu bitero byo kwihorera bya Israel.
Kuri uyu wa kabiri, igisirikare cya Israel cyavuze ko umupaka wa Gaza ubu utekanye, mu gihe ibitero by’indege bikomeje.
Cyanavuze ko imirambo 1,500 y’intagondwa za Hamas yasanzwe muri Israel no mu nkengero za Gaza.
Umuvugizi wa Hamas yavuze ko Abanya-Israel bane mu bo uwo mutwe washimuse mu gitero cyo ku wa gatandatu bari mu bishwe n’ibitero byo kwihorera bya Israel, ariko nta ruhande rwigenga rwabyemeje.
Ku mugoroba wo ku wa mbere, Hamas yaburiye ko izica abantu yashimuse ibakuye muri Israel niba ibitero bya Israel bikomeje nta nteguza.
Hagati aho, minisitiri w’ingabo wa Israel yategetse ko Gaza "igotwa byuzuye".
Abanya-Palestine miliyoni ebyiri baba muri Gaza, itegekwa na Hamas, na bo barimo kwitegura igitero gishobora kubaho cyo ku butaka cya Israel, mu gihe abasirikare ba Israel bakomeje kwirunda hafi ya Gaza.
Mu gitondo cyo ku wa mbere, igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko hari ahantu harindwi cyangwa umunani ho mu majyepfo ya Israel, aho abasirikare bari bakirimo kurwana n’abagabo bitwaje imbunda.
IDF yongeyeho ko aho hantu harimo nka Be’eri, umudugudu wari wacengewemo n’intagondwa zigera hafi kuri 70, bishoboka ko zaba zarakoresheje umuyoboro wo munsi y’ubutaka wambukiranya umupaka.
Amakuru avuga ko impera y’undi muyoboro wo munsi y’ubutaka yabonywe hafi y’undi mudugudu wa Kfar Aza, aho umuryango wari washimutiwe.
Ariko nyuma y’amasaha macye ku wa mbere, umuvugizi wa IDF, Rear Adm Daniel Hagari, yatangaje ko abashinzwe umutekano bisubije uturere two ku mupaka ndetse bica zimwe mu ntagondwa.
Yagize iti: "Ubu turimo gushakisha ahantu hose no gukubura akarere", yongeraho ko "bishoboka ko hakiri abakora iterabwoba".
Adm Hagari yavuze ko IDF iteganya kurinda ahamenewemo n’intagondwa ku ruzitiro rw’i Gaza, ikoresheje imodoka z’intambara z’ibifaru n’indege, kandi ko yiyambaje inkeragutabara (abahoze mu gisirikare) 300,000, ba mbere benshi itumijeho.
Yanavuze ko ibisasu bya rokete bigera hafi ku 4,400 byarasiwe muri Gaza byerekezwa muri Israel kuva mu gitondo cyo ku wa gatandatu, ubwo intagondwa za Hamas zibarirwa mu magana zikingaga mu kuba byari birimo kuraswa, zigacengera muri Israel.
Nyuma gato yo gutangaza ibyo ku wa mbere, indangururamajwi ziburira abaturage ku bisasu zumvikanye i Tel Aviv n’i Yeruzalemu (Yerusalemu), mu gihe urukurikirane rw’ibindi bisasu byaraswaga. Amakuru avuga ko abantu benshi bakomeretse mu mijyi ya Ashkelon na Ashdod yo mu majyepfo.
Ku Banya-Israel muri rusange bahungabanye kubera igitero kivuye muri Gaza, ikigero cy’abishwe hamwe n’abakomeretse gikomeje gutuma bagwa mu kantu.
Minisiteri y’ubuzima ya Israel ntiremeza umubare w’abapfuye, ariko shene za televiziyo zo muri Israel zatangaje ko abishwe barenga 700. Abandi bantu hafi 2,400 barakomeretse.
Minisiteri y’ubuzima ya Palestine yavuze ko Abanya-Palestine nibura 560 biciwe muri Gaza, naho abandi 2,900 barakomereka, kuva Israel yatangira ibitero byayo byo kwihorera.
Ku wa mbere, abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima bavuze ko abantu nibura 15 biciwe mu gitero mu nkambi y’impunzi ya Jabalia ituwemo mu bucucike, iri mu majyaruguru y’umujyi wa Gaza.
Umuvugizi wa Hamas Abdul Latif yavuze ko Israel "iracyaguye mu kantu, yataye umutwe, ndetse irimo gukora ibyaha ku nyokomuntu yibasira ikanica abasivile b’inzirakarengane babarirwa muri za mirongo".
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu 187,000 bo muri Gaza bataye ingo zabo, ahanini kubera ubwoba cyangwa isenywa ry’ingo zabo. Benshi muri bo barimo kuba mu mashuri.
Hagati aho, Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yavuze ko yategetse "kugota Gaza byuzuye. Nta muriro, nta biribwa, nta gaze [gas], buri kintu cyose kirafunze."
Yagize ati: "Turimo kurwanya inyamaswa z’abantu kandi turimo kubyitwaramo uko bikwiye".
Nyuma yaho, minisitiri w’ibikorwa-remezo wa Israel yavuze ko amazi yerekeza muri Gaza na yo azahagarikwa.
Abategetsi bo muri Palestine baburiye ko mu masaha ari hagati ya 24 na 72 Gaza izashiranwa n’ibitoro, ibiribwa n’imiti. Banavuze ko stasiyo y’amashanyarazi, amazi n’uburyo bwo kuyobora imyanda yaho, na byo bizananirwa gukora mu gihe nta bitoro.
Kuva Hamas yafata ubutegetsi mu myaka 16 ishize, Gaza ikomeje kubaho izitiwe (igoswe) bikomeye na Israel na Misiri. Ibi bihugu bivuga ko ari ku mpamvu z’umutekano.
BBC
/B_ART_COM>