Charlie Kirk umwe mu nshuti za hafi za Perezida Donald Trump n’umuryango we wanamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza, yishwe arasiwe muri kaminuza iri muri leta ya Utah aho yari arimo atanga ikiganiro.
Kirk w’imyaka 31 azwiho kuba impirimbanyi ikomeye ku mahame ya cyera, yari yicaye muri ’gazebo’ iri muri Utah Valley University arimo kubwira abantu bagera ku 3,000.
Umugore we n’umuryango we na bo bari bari aho ariko nta cyo babaye. Nta wundi muntu wakomeretse.
Mu butumwa bw’amashusho, Perezida Donald Trump - biboneka ko arakaye, yavuze ko "yuzuye umubabaro n’umujinya" kubera ubu bwicanyi, kandi ko iki ari "igihe cy’umwijima kuri Amerika".
Bikimara kuba, abantu babiri bafashwe bakekwaho kurasa Charlie Kirk ariko nyuma y’uko bigaragaye ko nta ruhare babifitemo barekuwe.
Abategetsi bakeka ko yarashwe n’umurashi wari uri ku gisenge cy’inyubako iri hafi y’aho Kirk yari ari muri iyi kaminuza.
Kirk yahise yihutanwa kwa muganga, nyuma, Perezida Trump ubwe ni we wemeje urupfu rwe hashize amasaha macye. Isasu rimwe gusa yarashwe ryamwahuranyije mu muhogo ni ryo ryamuhitanye.
Abashinzwe umutekano barimo guhinga umuntu warashe, abategetsi bavuga ko ashobora kuba atakiri muri iriya kaminuza.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Kirk yarashwe.
Ubu bwicanyi bwatunguye kandi buvugisha abantu benshi muri Amerika, harimo bamwe mu byamamare mbere bamaganye imvugo zihejeje inguni za Kirk.
Arnold Schwarzenegger, umukinnyi wa filimi wanabaye guverineri wa leta ya California yanditse ku rubuga X ko "politike yabaye icyorezo muri iki gihugu, kandi cyica".
Yongeyeho ati: "Tugomba…kureka guheza inguni. Niba nta kindi dushobora kumvikanaho, tugomba gushaka uko twumvikana ko tutagomba gukemura impaka zacu mu rugomo".
Charlie Kirk yari muntu ki mu magambo ye ?
Ku myaka 18 yashize itsinda ritsimbaraye ku bya cyera yise ’Turning Point USA’, nyuma yaje kuba umwe mu bantu ba hafi ba Doald Trump.
Yarushijeho kumenyekanye cyane muri politike mu 2020 mu kwamamaza umukandida w’Abarepubulikani ubwo yavugaga mu gikorane rusange cyabo. Yari afite imyaka 26.
Icyo gihe yari akuriye ihuriro rinini ry’abanyeshuri ba kaminuza avuga ko "rirwanira ahazaza ha repubulika yacu".
Icyo gihe, akomoza kuri politike zo kwanga abimukira, yabwiye abari aho "umujinya" w’urubyiruko, asaba Abanyamerika gutora Trump aho gutora Joe Biden.
Icyo gihe yagize ati: "Ndi hano kubabwira, kubaburira, ko aya matora ari icyemezo hagati yo gusigasira Amerika nk’uko tuyizi, no gukuraho ibintu byose dukunda".
Charlie Kirk yari azwiho ibitekerezo bihejeje inguni ku bijyanye n’abimukira, abafite imiterere n’amahitamo njyabitsina bitandukanye n’ibimenyerewe, no kurwanya bikomeye politike z’ishyaka ry’Abademokarate.
Kuvugira muri iriya kaminuza byari byamaganwe
Mbere, ubusabe bwashyizwe kuri internet (online petition) busaba abakuriye iriya kaminuza ko Kirk atakwemererwa kuhavugira bwari bwashyigikiwe n’abantu barenga 6,000.
Uyu mugabo wavugaga rikumvwa, abateguye iyo ’petition’ kuri Change.org bavuze ko ari "umuntu w’umuhezanguni udahuje n’indangagaciro n’ingengabitekerezo Utah Valley University iharanira kubamo intangarugero".
Abarwanyaga ko avugira kuri iyi kaminuza bavugaga ko kumuha umwanya ari ukunyuranya n’amahame yo kubuza imvugo n’ibitekerezo by’ubuhezanguni.
Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko Utah Valley University mu kumwemerera yasohoye itangazo ivuga ko ishyigikiye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, gushungura ubwenge, n’ibiganiro byubaka.
Guverineri yasabye urwo gupfa ku wamwishe
Mu butumwa bwaciye kuri televiziyo ya Fox News, Guverineri Ron DeSantis wa leta ya Florida yavuze ko arakajwe cyane n’ibyahabaye uyu munsi.
Ati: "Birumvikana ko uyu muntu bazamufata. Turifuza ko akatirwa igihano cy’urupfu cyihuse. Sinshaka kubona ibi bifata iteka n’umunsi. Turashaka ubutabera kuri iki".
Muri Amerika hari leta 27 zitanga urwo gupfa ku byaha by’ubugome, nk’uko bivugwa na Death Penalty Information Center.
Guverineri wa leta ya Utah – aho ibi byabereye – aheruka kwibutsa abanyamakuru ko igihano cy’urupfu kigishyirwa mu ngiro muri Utah.
Utah ni imwe muri leta eshanu gusa zikemera gutanga igihano cy’urupfu hakoreshejwe kuraswa urufaya.
BBC
/B_ART_COM>