Igihano cy’urupfu ku mugabo w’Umuhinde wishe umugore we amutwitse kubera ibara ry’uruhu rwe

Urukiko rwo mu Buhinde rwakatiye igihano cy’urupfu umugabo wishe umugore we amutwitse ari muzima kubera ibara ry’uruhu rwe.

Mu matangazo ye mbere y’urupfu rwe, Lakshmi yari yavuze ko umugabo we Kishandas yari "afite akamenyero" ko kumukwena (kumunnyega) kubera ko ari "igikara".

Umucamanza Rahul Choudhary wo ku rwego rw’akarere mu mujyi wa Udaipur, mu majyaruguru y’Ubuhinde, yasobanuye icyo gihano cy’urupfu avuga ko iyicwa ry’uwo mugore riri mu cyiciro cy’"imbonekarimwe cyane" ndetse ko ari "icyaha cyibasiye inyokomuntu".

Umunyamategeko wunganira Kishandas yabwiye BBC ko umukiliya we ari umwere kandi ko bazajurira kuri icyo cyemezo.

Iyicwa rya Lakshmi ryabaye mu myaka umunani ishize hamwe n’uwo mwanzuro w’urukiko, wasomwe mu mpera y’icyumweru gishize, byagarutsweho cyane mu makuru, muri iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo kizwiho cyane ko kwitukuza ari ikintu cyatwaye (gishishikaza cyane) abantu.

Icyo gitero cyagabwe kuri Lakshmi cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 24 Kamena (6) mu mwaka wa 2017, nkuko bigaragara mu nyandiko y’icyemezo cy’urukiko BBC yabonye.

Umwanzuro w’urukiko usubiramo amagambo yo mu matangazo ya mbere y’urupfu rwe, yahaye polisi, abaganga n’umucamanza mukuru.

Lakshmi yavuze ko umugabo we yamwitaga "kali" cyangwa umuntu w’igikara ndetse akajya amusebya bijyanye n’imiterere y’umubiri we, kuva bashakanye mu mwaka wa 2016.

Mu ijoro yapfuyemo, Kishandas yari yatahanye icupa rya plasitike ririmo igisukika cy’ibara ry’ikigina - uwo mugabo we yavuze ko wari umuti wo gutuma umubiri we ucya cyane (uba inzobe).

Nkuko bikubiye muri ayo matangazo, umugabo we yamusize icyo gisukika ku mubiri we, nuko ubwo yari yinubye ko kinuka nk’aside, umugabo we amutwikisha umwambi ukoreshwa mu buryo bw’umubavu.

Ubwo umubiri we wari utangiye gushya, yamucunshumuriyeho ibyari bisigaye by’icyo gisukika, nuko ariruka.

Ababyeyi ba Kishandas na mushiki we (muramukazi w’uwo mugore) bajyanye uwo mugore kwa muganga, ari na ho nyuma yaje gupfira.

Mu gusoma umwanzuro we, umucamanza Choudhary yagize ati: "Ntibyaba ari ugukabya kuvuga ko iki cyaha cy’ubugome gishengura umutima kitari icyibasiye gusa Lakshmi, ahubwo ni icyaha cyibasiye inyokomuntu."

Yavuze ko Kishandas "yashenye icyizere cye [cy’umugore we]" ndetse agaragaza "ubugome bukabije mu kumumenaho igisukika cyari gisigaye" ubwo yari arimo gushya.

Umwanzuro w’uwo mucamanza wongeraho uti: "Ni icyaha gihungabanya umutimana wa kimuntu kidashobora no kwiyumvishwa muri sosiyete [umuryango mugari] nzima kandi ishyira mu gaciro."

Umushinjacyaha wa rubanda Dinesh Paliwal yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko "wanditse amateka" ndetse yabwiye BBC ko yizeye ko uzatanga "isomo ku bandi muri sosiyete".

Yagize ati: "Umugore ukiri muto w’imyaka yo mu ntangiriro ya 20 yishwe mu bugome. Yari mushiki w’umuntu, yari umukobwa w’umuntu, hari abantu bamukundaga. Niba tudatabaye [abana bacu b’] abakobwa, ubwo ni nde wabikora?"

Paliwal yavuze ko yoherereje uwo mwanzuro urukiko rukuru kugira ngo rwemeze icyo gihano cy’urupfu ariko yongeyeho ko uwo wahamwe n’icyaha afite iminsi 30 kugira ngo abe yamaze kujurira.

Surendra Kumar Menariya, umunyamategeko wunganira Kishandas, yabwiye BBC ko urupfu rwa Lakshmi ari impanuka yabaye ndetse ko nta kimenyetso gihari cyo gushinja umukiliya we avuga ko yarezwe ibinyoma.

Uwo mwanzuro w’urukiko rw’i Udaipur wongeye gutunga itoroshi ku ngeso y’Ubuhinde yo gukunda uruhu rw’inzobe.

Abakobwa n’abagore b’igikara bahimbwa amazina yo kubasebya ndetse bagakorerwa ivangura; ndetse n’imiti yo kwitukuza iragurwa (kugura) cyane, ikunguka amadolari y’Amerika abarirwa muri za miliyari.

Mu nkuru z’ibitekerezo zivuga ku bashakanye, hafi buri gihe ibara ry’uruhu rirashimangirwa ndetse abageni b’inzobe cyane baba bashakishwa cyane.

Mu bihe byashize, BBC yatangaje ibyabaye, aho abagore biyahuye kubera kunnyegwa n’abagabo babo kubera ko bari "igikara".

Mu myaka ya vuba aha ishize, abakora ubukangurambaga bahinyuje imyumvire iri henshi ko kuba inzobe cyane ari byo byiza cyane, ariko bavuga ko bitoroshye kurwanya ibyo abantu bishyizemo byamaze gushinga imizi cyane.

Igihe ibyo bitarahinduka, imyitwarire y’ivangura nk’iyo izakomeza kurimbura abantu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo