Abantu benshi bari bamaze igihe bategereje kwemererwa gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe Ikoranabuhanga, bamazwe amatsiko kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi 2024, ubwo Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza cyafunguraga imiryango.
Iki kigo kigamije kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi ku bantu bose bakigana, basaba impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ese waba uzi imiterere n’imikorere y’iki kigo? Muri iyi nkuru tugiye kubagaragariza serivisi zitangirwa muri iki kigo, inzira wanyuramo n’uburyo bwagufasha gukorera no gutsindira Uruhushya.
Serivisi zihatangirwa
Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga giherereye mu Busanza kizajya gikoresha ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo, ibizamini byo gutwara ipikipiki n’ibizamini byo gutwara ibinyabiziga biri mu byiciro A, B, C, D na D1.
Ukora ikizamini atangira afite amanota 100, agenda agabanuka bitewe n’amakosa agenda akora. Amanota yo gutsindiraho ni uguhera kuri 80 kugeza ku 100, ni ukuvuga ko uba utsinzwe iyo ageze munsi y’ amanota 80.
Ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo no Kubonana na muganga
Mbere yo gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa, ukora ikizamini ajya kubonana na muganga akamusuzuma cyangwa akemeza impapuro yahawe na muganga wa Leta ubifitiye ububasha, mu gihe asanze nta cyamubuza gutwara ikinyabiziga, akayoborwa aho ajya gutegerereza ikizamini.
Ikizamini cy’ uruhushya rw’agateganyo kigizwe n’ibibazo 20, bisubizwa mu gihe cy’ iminota 20, amanota yo gutsindiraho akaba ari uguhera kuri 60 kugeza ku 100. Ukora ikizamini iyo arangije gusubiza ibibazo yahawe, mudasobwa imwereka amanota yabonye.
Aho bategerereza ikizamini hari insakazamashusho (Televiziyo), yerekana amazina y’abagiye gukora ikizamini n’uko baje bakurikirana. Ukora ikizamini, iyo izina rye rigezweho, ayoborwa aho agomba gutera igikumwe, kugira ngo ahabwe mudasobwa ari bukoreshe.
Ibibuga bikorerwaho ibizamini
Iki kigo kigizwe n’ inyubako, ibibuga bikorerwaho ibizamini ndetse n’ ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Ikizamini cy’ipikipiki
Ikizamini cy’ipikipiki kigizwe n’ibice bine ari byo: Kunyura mu munani, guhunga inzitizi, kunyura mu kayira gafunganye no guhagarara bitunguranye. Ukora ikizamini arangiza igice kimwe akomereza ku kindi, kugeza ku musozo, kandi ikizamini cyose gikorwa mu minota 3. Ukora ikizamini iyo ageze aho batangirira ikizamini, ahabwa ipikipiki, yamara kwitegura akavuza ihoni, kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gutangira.
ICYITONDERWA: Ukora ikizamini asabwa gukomeza mu cyerekezo gitegetswe ntakore ku mirongo yo ku mpande, kumara amasegonda 7 cyangwa arenga mu kayira gafunganye, kuva ipine ry’imbere ryinjiye kugeza ipine ry’inyuma risohotsemo no Kudakura ibirenge ahagenewe gukandagirwa ku ipikipiki mu gihe kirenze isegonda rimwe.
Zirikana ko mu gihe cyo guhagarara bitunguranye, kurenga ku murongo batangiriraho ikizamini, ari munsi y’umuvuduko wa 25km/h, naho mu kongera umuvuduko; ukarenza 25km/h nyuma yo kurenga umurongo batangiriraho.
Ugomba kwinjira aho bahagarara utari munsi y’ umuvuduko wa 25km/h kandi igihe uhagaze ntukure ikirenge cy’ iburyo aho gikandagiye ku ipikipiki.
Zirikana kandi ko Kumara amasegonda 30 utaratangira ikizamini nyuma yo guhabwa amabwiriza yo gutangira no kudakomeza mu cyerekezo gitegetswe, ari amakosa ahanishwa gukurwaho amanota atuma uhita atsindwa.
UKO IKIZAMINI CYO GUTWARA IMODOKA MU KIBUGA GIKORWA
Ibizamini byo gutwara imodoka bikorerwa muri iki kigo, ni ibyo mu byiciro B, C, D, na D1 kandi ibi ibizamini byose bikorerwa mu kibuga no mu muhanda.
Ikizamini cyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga kigizwe n’ibice icyenda (9) ari byo; Aho batangirira ikizamini, Guhagarara ku buhaname, Guhunga inzitizi, Aho banyura bazenguruka, Guparika ku ruhande, Guparika basubira inyuma, Aho bahindurira amavitesi, Guhagarara bitunguranye n’Aho basoreza ikizamini.
Ukora ikizamini arangiza igice kimwe akomereza ku kindi kugeza arangije, kandi ikizamini cyose gikorwa mu minota 12 n’amasegonda 34. Iyo atsinze, ikoranabuhanga rimwemerera gukomereza mu kizamini cyo gutwara imodoka mu muhanda.
Iyo ukora ikizamini arangije kwitegura, ikoranabuhanga rimuha amabwiriza agomba gukurikiza mu gihe cy’ikizamini. Iyo amaze gutera igikumwe, ikoranabuhanga rimutegeka gutangira ikizamini, yarenza amasegonda 30 atarahaguruka, agakurwa mu kizamini kuko aba atsinzwe.
Ukora ikizamini agomba gutangira yashyizemo indangacyerekezo y’ibumoso akirinda ko arenga metero 8 atarakuramo iyo ndangacyerekezo.
Guhagarara ku buhaname
Nyura aho ibyapa bishushanyije hasi bikwereka, uhagarare ahabugenewe ukoresheje feri ku buryo imodoka iba ihagaze mu mwanya wabugenewe, ushobora kuba wahagarara hejuru y’amasegonda 3 ariko ntarenge amasegonda 9 utarahaguruka kandi wirinda ko imodoka yagusubirana inyuma ikarenga santimetero 50 mu gihe ugiye guhaguruka.
Guhunga inzitizi
Ukora ikizamini asabwa gukora ibi bikurikira:
. Gukomeza imbere mu cyerekezo yeretswe n’ ibyapa bishushanyije hasi
. Kwirinda gukandagira ku mirongo yo ku mpande hamwe n’imirongo irombereje itambitse
. Kunyura aho ahungira inzitizi mu gihe kitarenze umunota umwe
Aho banyura bazenguruka
Ukora ikizamini asabwa gukora ibi bikurikira:
. Kwinjira aho banyura bazenguruka, abanje kureba ko nta yindi modoka yamutanzemo
. Mu gihe harimo indi modoka, agomba kuyireka ikabanza gutambuka mbere
. Agomba kunyura mu gice cy’iburyo
. Ntagomba kurenza umunota umwe atarasohokamo.
Aho baparika ku ruhande
. Kwinjiza imodoka muri parikingi isubira inyuma
. Guhagarika imodoka ku murongo wabugenewe
. Gusohora imodoka ari uko ikoranabuhanga rimubwiye ko ikizamini cyo guparika kirangiye
. Ikizamini gikorwa iminota 2 kandi kuyirenza birahanirwa.
Ibisabwa ukora ikizamini cy’imodoka ya kategori B
. Kurenga umurongo batangiriraho guhindura amavitesi ari muri vitesi ya 1 kandi afite umuvuduko uri hasi ya 20km/h
. Nyuma yo kurenga uwo murongo akongera umuvuduko akarenza 20km/h, akava muri vitesi ya 1 agashyira muri vitesi ya 2
. Kugera ku murongo basorezaho yasubiye munsi y’umuvuduko wa 20km/h kandi yagarutse muri vitesi ya 1.
Ibisabwa ukora ikizamini cy’imodoka ya kategori C
. Kurenga umurongo batangiriraho guhindura amavitesi ari muri vitesi ya 7 kandi afite umuvuduko uri hasi ya 20km/h
. Nyuma yo kurenga uwo murongo, kongera umuvuduko akarenza 20km/h, akava muri vitesi ya 7 agashyira muri vitesi ya 8
. Kugera ku murongo basorezaho yasubiye munsi y’umuvuduko wa 20km/h kandi yagarutse muri vitesi ya 7.
Ibisabwa ukora ikizamini cy’imodoka ya kategori D cyangwa D1
. Kurenga umurongo batangiriraho guhindura amavitesi ari muri vitesi ya 2 kandi afite umuvuduko uri hasi ya 20km/h
. Nyuma yo kurenga uwo murongo, kongera umuvuduko akarenza 20km/h, akava muri vitesi ya 2 agashyira muri vitesi ya 3
. Kugera ku murongo basorezaho yasubiye munsi y’umuvuduko wa 20km/h, kandi yagarutse muri vitesi ya 2.
Guhagarara bitunguranye
Iyo wumvise ijwi ryo guhagarara bitunguranye, ugomba guhita uhagarara ako kanya utarengeje amasegonda 2
. Guhita ucanira icyarimwe amatara ndangacyerekezo (ibinyoteri) mu gihe kitarenze amasegonda 3
. Hanyuma ugahita uzimya ya matara ndangacyerekezo, ugahaguruka ukagenda
. Ibyo byose bikorwa mu gihe kitarenze amasegonda 5.
Aho basoreza ikizamini
. Ukora ikizamini akomeza mu cyerekezo yeretswe n’icyapa gishushanyije hasi mu muhanda kimwereka aho basoreza ikizamini
. Agomba kurenga umurongo basorezaho ikizamini yacanye ikinyoteri cy’iburyo.
ICYITONDERWA
Zirikana ko ari amakosa ahanirwa; kunyura ku murongo basorezaho ikizamini utacanye indangacyerekezo y’ iburyo cyangwa ucanye iy’ibumoso no kurenza umuvuduko wa 20km/h kandi ko bihanishwa gukurwaho amanota atuma uhita utsindwa; gusimbuka ikizamini, guteza impanuka no kurenza igihe cyagenwe cyo gukora ikizamini cyose.
IKIZAMINI CYO GUTWARA IMODOKA MU MUHANDA
Iyo ukora ikizamini amaze gutsinda icyo mu kibuga, ahita akurikizaho ikizamini cyo mu muhanda. Ikoranabuhanga ni ryo rimuha umugenzura (Examiner), umuhanda ari bukoreremo n’uko ikizamini kiri bukorwe.
Ukora ikizamini iyo ageze mu modoka arongera agatera igikumwe ahabugenewe, kugira ngo atangire gukora ikizamini.
Ikoranabuhanga ni ryo rimuha amabwiriza akurikiza mu gihe akora ikizamini. Gusa iyo bibaye ngombwa, ahabwa amabwiriza n’ukoresha ikizamini.
Gukurwaho amanota agakomeza ikizamini bivuze ko ukora ikizamini akuweho amanota ariko ayo asigaranye akaba atari munsi y’ amanota batsindiraho ndetse akaba yemerewe gukomeza gukora ikizamini, mu gihe Gukurwaho amanota atuma ahita atsindwa; ari igihe ukora ikizamini akuweho amonota atuma ayo asigaranye aba munsi y’ amanota batsindiraho.
Kwanga kumvira amabwiriza y’ukoresha ikizamini, Kwanga gukora ikizamini, Guteza impanuka, Ubufasha butanzwe n’ukoresha ikizamini no kutanyura mu cyerekezo yahawe akarenga metero 150 atarakigarukamo, ni amwe mu makosa ahanishwa gukurwaho amanota atuma ahita atsindwa.
Ibijyanye no kwiyandikisha gukora ikizamini
Ukora ikizamini aba yariyandikishije ku rubuga ’Irembo’ (www.irembo.gov.rw) asaba gukorera ikizamini muri iki kigo.
Ku bizamini by’uruhushya rwa burundu, Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga cyateganyije moto n’imodoka zifashishwa mu bizamini, amafaranga akaba yishyurwa hakurikijwe icyiciro cy’ikizamini.
Usaba gukora ikizamini ahabwa ubutumwa bwerekana itariki n’isaha y’ikizamini, bibanza kugenzurwa igihe agiye gutangira ikizamini.
Fata umwanya witoze neza kandi witwaze indangamuntu yawe y’umwimerere ku munsi w’ikizamini.