Ibyo twibeshya ku nzoga

Mu buzima busanzwe hari imyumvire abantu bagira ku nzoga n’ibyo ifasha uwayinyweye nyamara usanga ibyinshi ari ukubyibeshyaho nkuko Natacha Baranyuzwe, inzobere mu by’imiti yabyegeranyije.

Natacha Baranyuzwe akorera muri Pharmacie Vita Gratia iherereye imbere y’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ibikurikira ni ibyo yegeranyije abantu bibeshyaho ku nzoga.

Inzoga imara inyota

Oya, ntabwo inzoga imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.

Inzoga itera akabaraga

Oya ntabwo inzoga itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.

Inzoga irashyushya, iyo hakonje

Oya, ntabwo inzoga ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’ aho ushyushye ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.

Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bw’inzoga

Oya, ntabwo bigabanya ubukana bw’inzoga kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.

Inzoga ituma utekereza neza

Oya ntabwo alcool ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw’ ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, hari ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.

Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza

Oya, Igituma abagabo banyoye inzoga bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka.
Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kunywa inzoga buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo