Ibizwi kuri ’operation’ yo gutabara umupilote wa F-15 ya Amerika yarasiwe muri Iran

Perezida Donald Trump yatangaje ko gushakisha umupilote wari utwaye indege ya F-15 byagenze neza kandi ingabo za Amerika zamuvanye muri Iran, ndetse avuga ko uyu munsi aza gutanga ikiganiro n’abanyamakuru kuri icyo gikorwa.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, Trump yavuze ko uwo mupilote "wari wakomeretse bikomeye" yariho "ahigwa bikomeye n’abasirikare benshi ba Iran kandi bari bageze hafi ye". Yongeye ho ati: "Ni umukoloneli wubashywe cyane".

Nta makuru menshi aramenyekana ku mwirondoro w’uwo musirikare n’uko byagenze neza ngo atabarwe, gusa BBC Persian – ishami ritangaza amakuru mu giperise kivugwa muri Iran, yakusanyije amakuru y’ibizwi kugeza ubu.

Iran yatangaje ko muri ’operation’ y’ingabo za Amerika yo gushakisha no gutabara wo mugenzi wabo, yahanuye izindi ndege nyinshi z’intambara za Amerika, zirimo kajugujugu, na za drones.

BBC yamenye ko uwo uwo mu pilote wa F-15, ashobora kuba yarakomeretse mu gihe cyo kuva muri iyo ndege huti huti imaze kuraswa.

Ikinyamakuru New York Times kivuga ko ageze hasi atabashaga kugenda neza ariko yabashije kwihisha mu misozi mu majyepfo ya Iran mu gihe kirenga umunsi.

Cyongeraho ko yari afite imbunda ya pistolet n’igikoresho cy’itumanaho cyerekana aho aherereye.

Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko abasirikare za mirongo bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe bagize uruhare muri ’operation’ yo kurokora mugenzi wabo.

Ingabo za Iran zivuga ko mu bitero by’izo ngabo za Amerika mu gushakisha mugenzi wabo, cyahanuye kajugujugu ebyiri zari muri icyo gikorwa.

Mu itangazo, ibiro bikuru by’ingabo za Iran, Khatam al-Anbiya, byavuze ko barashe indege ebyiri zitwara abasirikare za C-130 na kajugujugu ebyiri za Black Hawk zose z’ingabo za Amerika.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibisigazwa bya zimwe mu ndege barasiye muri Iran.

Ingabo za Amerika zivuga ko izo ndege ari zo ubwazo zazirasiye ziri ku kibuga cy’indege kitagikoreshwa kugira ngo zitigarurirwa n’ingabo za Iran.

CBS News isubiramo amakuru ikesha abo mu ngabo za Amerika avuga ko zimaze kubona aho uwo musirikare ari zakomeje kurasa ibisasu hafi ye y’aho yari yihishe mu kubuza ko ingabo za Iran zihagera.

Bigendanye n’iyo ’operation’ yo gutabara uwo musirikare, abategetsi ba Iran bemeje urupfu rw’abantu 10 mu ijoro ryo ku wa gatandatu mu ntara ya Kohgiluyeh na Boyer-Ahmad aho iyo ndege yaguye.

Guverineri w’intara ya Kohgiluyeh yahakanye amakuru ko za kajugujugu z’ingabo za Amerika zaguye muri ako gace zizanye abasirikare baje gutabara uwo mugenzi wabo.

Iri shami rya BBC rivuga ko bisa n’aho abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika bururutse mu ndege z’intambara kugira ngo bakore ’operation’ yo gutwara mugenzi wabo.

Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko uwo mupilote bagenzi be bamaze kumugeraho bamujyanye muri Kuwait kuvurirwayo.

Umwe mu bakuru mu butegetsi bwa Trump yabwiye CBS News ko CIA yagize uruhare runini mu gikorwa cyo gutarabara uwo musirikare.

CBS ivuga ko, mbere yo kubona uwo mupilote, CIA yakoze ’operation’ yo gukwiza amakuru ayobya muri Iran ko ingabo za Amerika zamaze kugera kuri uwo musirikare kandi zirimo kumukurayo ziciye ku butaka.

Uwo mutegetsi yabwiye CBS News ko mu gihe iyo ’operation’ y’amakuru ayobya yariho iba, CIA yari ikirimo gukoresha ubushobozi bwayo bwose mu gushakisha neza aho uriya musirikare aherereye.

Nyuma yo kuhabona neza, yahabwiye ibiro bikuru by’ingabo, Pentagon, na White House nk’uko uwo mutegetsi yabitangaje.

Ku wa gatanu, igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahanuye indi ndege ya A-10 y’ingabo za Amerika kivuga ko yari mu bikorwa byo gushakisha uriya musirikare hafi y’umuhora wa Hormuz. Umupilote wari uyirimo yahise ayisohokamo kandi aratabarwa.

Pentagon yemera gusa ko indege nibura enye z’ingabo za Amerika ari zo zimaze guhanurwa muri iyi ntamabara, kandi ko eshatu zahanuwe n’ingufu z’inshuti, Kuwait, ku bwo kwibeshya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo