Biragoye kuba ‘umugabo’ umwe w’indatsimburwa uhangana n’ubuzima ataganya igihe ibibazo bimugezeho ahubwo akabishakira igisubizo “nk’umugabo” nyine muri ubu buzima bw’isi ya none aho abantu bashaka gukira batavunitse cyangwa bagakira by’ako kanya.
Buriya ibintu bibi ni byo biza byihuse, ni nko kubaka no gusenya. Hari ibintu bibi biza bigahindura ubuzima bwawe burundu bukajya ahabi kandi bibaye mu kanya nk’ako guhumbya. Urugero ni impanuka, kubura uwawe wakundaga cyangwa nko kumva inkuru mbi uyibwiwe na muganga.
Ni mu gihe ibintu byiza, mbese bya bintu bigushimisha bya nyabyo bigufata imyaka ngo ubigereho. Urugero ni nko kwiga ubumenyi bw’umwuga runaka uazagutunga, kubaka umubano w’urukundo, cyangwa kubaka bizinesi nshya y’ubucuruzi.
Iyi ni yo mpamvu ubudatsimburwa, kudacika intege, kwihangana no kwiyemeza ikintu ugashyirwa ari uko ukigezeho kabone nubwo wahura n’ibiguca intege bikomeye bite…ari ibintu by’ingenzi ukeneye nk’imico iranga ubuzima bwawe. Tekereza neza igihe bishobora gufata kugira ngo ubone akazi cyangwa uwo muzabana ndetse n’uburyo ibyo byagucika mu gahe gato.
Biragoye kuguma ku gitekerezo nk’iki, kuko ubuzima bwa none bwubakiye ku mitekerereze yo gushaka gukira byihuse no kumera nka runaka utazi inkuru y’ubuzima bwe.
Aho ugera hose ku byapa byamamaza, uzahasanga amasura y’abaseka bishimye, ndetse n’imvugo cyangwa intero zikubwira ko waba nka bo nuramuka wisize amavuta nk’ayo bisiga cyangwa ukanywa inzoga nk’iyo banywa. Nyamara bya he byokajya!
Simvuze ibyo ku mbuga nkoranyambaga aho ubona “abapostinga” amafoto yabo banezeranywe n’abakunzi babo basohotse i Gisenyi ku mazi cyangwa kuri Muhazi, ubundi runaka ku isabukuru yahaye umukunzi impano y’urufunguzo rw’imodoka cyangwa nyamukobwa wo mu kigero cyawe hatanazwi akazi akora ahora mu ngendo zijya kandi ziva i Dubai anaba mu nyumba akodesha igihumbi cy’idolari…mu gihe wowe na telefone ureberaho ibyo byose ari iyo ubanza gutira kuko iyawe itabasha kujya kuri izo mbuga.
Mugenzi wanjye, ikintu cyose cyo mu buzima tubamo ubu kiri ku mibare kandi kigamije gutuma gusa wumva utanyuzwe udagahijwe n’uko uri n’ibyo ufite. Ni ibintu byaremewe gutuma wumva wifuje kandi ukuwe umutima iteka n’ubuzima bw’abantu bake bakiri bato n’aba “influencers” beza hanyuma bikakwibagiza ibyo wowe wagezeho cyangwa ushobora kwigezaho.
Iteka ryose kugerageza kugaragara nk’aho uri umwana, nyamara wirengagije inyungu zizana no kuba ukuze; aha ndavuga nk’ubunararibonye, ubwenge no gushyira mu gaciro. Ikibi kiruta byose rero, iyo upimira intsinzi y’ubuzima bwawe ku byo utunze ndetse n’uko ugaragara, aha iteka uzahora ushaka ibindi birenzeho. Ni umururumba uhorana iyo wigereranya n’abandi kandi wowe ugenda urugendo wenyine.
Impamvu ni uko ibyishimo nyabyo bitava ku butunzi bw’ibintu. Ahubwo biva ku gukora ibintu by’agaciro mu gihe urimo kandi bizaramba. Ibi byose kandi bifata imyaka. Ibintu nko kwiga maze ukarangiza kaminuza cyangwa gukora ikintu cy’umwuga runaka ukawumenyekanamo ukagutunga ukanagutungira umuryango, kubaka urugo ukabyara ukarera, ugashyingira ukarinda wuzukuruza se ni ibintu bizira umunsi umwe?
Ibyishimo nyabyo kandi biva mu kwiteza imbere ugatera agatambwe uvba hamwe ujya ahandi. Aha ni nko gucika ku ngeso mbi, ukabaho mu buzima butangiza amagara yawe. Aha rero ni ho dushaka iteka ko ibintu byihuta nyamara ibintu nk’ibyo biza bitinze.
Ibintu nko kugerageza kugabanya kunywa inzoga ‘kunywa less’ ukagabanya umubare w’amasaha umara mu kabari cyangwa ukongera umwanya byafufataga ujkora siporo…, ni ibintu bidahita biba ako kanya cyangwa uwo munsi. Cyangwa kumenya kwita ku mirire itaguteza imize. Niba waragerageje gukora ikintu nk’icyo, uzi ukuntu bigora.
Impamvu ni uko ibi bintu byose ari imico. Ni ibintu bigengwa n’ibinyabutabire byo mu bwonko bwacu kandi imbarutso yabyo ikaba ibitekerezo n’ibimenyetso bisa n’amashanyarazi biyoborera umuntu gutera intambwe ya mbere mu myitwarire runaka. Ni nka kwa kundi iyo umuntu amaze gufata agakombe k’ikawa nyuma yo kurya, mu mutwe hahita hazamo kwatsa agasegereti ngo atumure agatabi ngo atumure.
Buriya rero no kwimenyereza imyitwarire myiza na byo wabyiremamo kandi bitakugoye, aha ndavuga nko gusoma ibitabo cyane kurusha uko wari usanzwe. Nyamara igitangaje ni ukuntu ingeso mbi ari usanga ziganza ubuzima bwacu kandi zikaba ari na zo zibwangiza.
Ibi ni na ko bigenda mu rukundo. Urukundo rwangizwa n’ingeso nto ndetse n’imyitwarire mibi usanga bigoye guhindura nyamara ukaba uzi neza ko ari ngombwa ko ukwiye kuyihindura. Kandi uba wumva ko byakabaye byoroha.
Rero, nshuti yanjye, mu by’ukuri niba wumva ushaka guhinduka no guhindura ubuzima bwawe, itegure gukora cyane, uko byagenda kose hari ikiguzi bizagusaba. Nk’uko bigorana kwiga gucuranga igicurangisho runaka cy’umuziki. Uzasabwa kubanza gutekereza umenye impamvu ukora ibintu ukora, maze ushake ibyiza wakora kandi ubigumeho.
Kugira ngo ubuzima bwawe bube bwiza kurusha uko bumeze kandi bugirire abandi akamaro uko byagenda kose bizagusaba kwiyemeza ubudacika intege, kwihangana no guhozaho.
Rero ntugapfe kuva ku cyo wiyemeje mu buryo bwihuse ni uko wenda ku munsi wa mbere bitagenze uko wabyifuzaga. Impamvu ni uko nugira icyo ukora ku mpinduka ari bwo uzatsinda mu gihe nuba wa muntu wizera ko ibyiza bizazanwa n’amahirwe masa utazagerageza gukora uko ushoboye ngo ube wa muntu wifuza kuba we mu myaka runaka.
/B_ART_COM>