Ibintu 9 Bishya Byabayeho Bwa Mbere Mu Mateka y’Isi Mu 2022

Umwaka wa 2022 waranzwe n’ibintu bitandukanye bitigeze bibaho - kandi si ko byose byabereye kuri iyi si! Kuva kuri "duhigo twinshi" kugeza ku rugendo rwimbitse rudubiza mu bihe byashize, dore bimwe mu bintu byingenzi byaduteye ijisho twagukusanyirije twifashishije inkuru ya BBC Swahili.

NASA yahinduye icyerekezo cya ‘asteroide’ izenguruka izuba

Ikigo cy’Amerika gishinzweUbumenyi bw’Ikirere n’Isanzure (NASA) cyashoboye guhindura inzira ya asteroide nyuma yo kugonga icyogajuru ku ya 28 Nzeri. Asteroide [soma asiteroyide] ni urutare ruto cyangwa amabuye mato azenguruka izuba.

Iyi mpanuka iteguwe yari igamije gusuzuma niba amabuye yo mu kirere ashobora kubangamira isi akanatera ubwoba ko ashobora rimwe kuzayihanukaho agacura inkumbi ashobora gusunikwa neza akigizwayo kugira ngo umutekano uva mu nzira y’izuba ube wizewe kurushaho. Igisubizo NASA yabonye cyabaye ko ‘BISHOBOKA’.

Udusate duto twa pulasitiki twagaragaye mu maraso y’abantu

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Environment International mu kwezi kwa Werurwe umwaka uheruka bwerekanye udusate duto twa pulasitiki mu bipimo by’amaraso y’abantu 80% bafashwe ibyo bipimo.

Microplastics ni uduce duto twa pulasitiki tureshya na milimetero 5 z’uburebure- tukaba twirema iyo ibice binini bya pulasiti biguye ku butaka cyangwa mu nyanja bikanduza ibidukikije.

Ingaruka microplastics zagira mu mubiri kugeza ubu ntirizamenyekaka, gusa abashakashatsi bavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bwabo buheruka byerekana ko microplastics zishobora kwangiza utunyangingo (cells) tw’abantu.

Ibintu byabaye cyangwa byakozwe bwa mbere mu Gikombe cy’Isi

Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cya FIFA cyo mu 2022 cyinjiye mu mateka kubera urukurikirane rw’ibyakibayemo bikomeye bitari byarigeze bibaho. Mbere na mbere, ni ubwa mbere iryo rushanwa ryari riteguwe n’igihugu cy’Abarabu cyangwa cya Kiyisilamu- Qatar.

Icya 2 ni umukino wa mbere aho umugore yawuyoboye nk’umusifuzi wa 1 mu kibuga bikaba byarabaye ubwo Umufaransakazi Stephanie Frappart yayoboye umukino wo mu matsinda wahuje Ubudage na Costa Rica. By’ukuri, Frappart yabaye kapiteni w’ikipe y’abasifuzi na bo bose b’abagore bamufashije muri uyu mukino nk’abasifuzi bungirije ari bo Neuza Back wo muri Brazil na Karen Medina wo muri Mexico.

Umunyarwandakazi Mukananga Salima na we kandi yanditse amateka nk’umusifuzi w’umugore mu gikombe cy’isi uretse ko we yabaga ari umusifuzi wa 4 mu mukino, umwe uba ashobora gusimbura uwa 1 uyobora aramutse agize ikibazo. Uyu ni na we werekana iminota yongerewe ku mukino, akanakurikirana ibyo gusimbuzwa kw’abakinnyi aranga abasohoka n’abainjira basimburana.

Ikindi cyanditswe nk’amateka mashya ni uburyo ikipe ya Maroc yitwaye byayigejeje mu mikino ya ½ y’igikombe cy’isi ikaba igihugu cya mbere cya Afurika (kandi cy’Abarabu) kigeze bwa mbere kuri urwo rwego. Tukivuga ku gikombe cy’isi cyo muri Qatar, n’abagiteyemo intambwe ihambaye cyane, iri rushanwa ryasize abatuye isi by’umwihariko abakurikira umupira w’amaguru biboneye n’amaso yabo Lionel Messi aterura igikombe cy’isi nyuma yo kubigerageza inshuro eshanu byanga!

Ubu turi abantu miliyari 8 ku isi

Tariki 15 Ugushyingo 2022. Iyi ni yo tariki umubare w’abantu ku isi byatangajwe ko warenze abantu miliyari umunani ku inshuro ya mbere, nk’uko UN yabivuze.

“Uku kwiyongera kutigeze kubaho mbere guterwa n’iterambere rya muntu ryiyongera gake gake ry’ubuzima bwa muntu riva ku iterambere rya serivisi z’ubuzima rusange bwa rubanda, imirire, isuku y’abantu ku giti cyabo ndetse n’imiti. Na none kandi kwavuye ku kwiyongera ku kigero cyo hejuru kandi birambye byo kubyara mu bihugu bimwe na bimwe,” ni ko Umuryango w’Abibumbye watangaje.

Gusa na none, UN yatangaje ko mu gihe byafashe igihe gusaga imyaka 12 ngo umubare w’abatuye isi uve kuri miliyari zirindwi ugere ku munani, bizafata nibura imyaka 15 ngo wiyongereho indi miliyari, kuko umuvuduko wo kubyara bigaragara ko ugabanuka.

’Guhinduka kw’isi’ ku bw’urukingo rwa malariya

Abahanga muri sayansi bo muri Kaminuza ya Oxford batangaje muri Nzeri ko bakoze urukingo rw’indwara ya malariya rufite ubushobozi bwo “guhindura isi”. Rwitezweho gutangira gukoreshwa umwaka utaha, urwo rukingo rushya rukaba rwarabonetse nyuma y’amagerageza bigasangwa rwizewe ku kigero cya 80% mu kurwanya iyi ndwara y’icyago, yica abakabakaba 400.000 ku isi buri mwaka. Aba bashakashatsi kandi bavuze ko urukingo rwabo nta ngaruka rugira ku buzima.

Malariya ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera impfu z’abana ku isi, kandi gukora urukingo rwayo bikomeye cyane kuko udukoko tuyitera bigora cyane guhangana na two. Gahora gahindura intego, kagahindura imiterere yako mu mubiri, bituma bikomera guhangana n’urukingo.

LeDuc yanditse amateka mu mikino ya Olimpike ku byerekeye igitsina

Umukinnyi w’umukino wo kunyerera ku rubura [skate] w’Umunyamerika, Timothy LeDuc, yabaye umuntu uzwiho nk’aho nta gitsina na kimwe kimuranga witabiriye Imikino ya Olimpike yo mu Gihe cy’Ubukonje , yateguriwe kandi ikabera i Beijing muri Gashyantare. LeDuc nta mudari yitsindiye, yarangije ku mwanya wa karindwi ubwo yakinanaga na Ashley Cain, gusa yabaye icyatwa hose ku isi.

Twakoze urugendo rurerure ku gihe- hifashishijwe mikorosikopi ya James Webb

Telesikope ya James Webb nta soni byayiteye kwiharira imitwe y’inkuru z’ibinyamakuru mu 2022- kuva itangiye gukora mu kwezi kwa Nyakanga, yasohoye amafoto atangaje y’isi. Imwe muri ayo yari ifoto yumvikanisha rwose isi yacu kugeza ubu, yerekana JADES-GS-z13-0, uruhurirane rw’uruhumbirajana rw’inyenyeri [galaxy]- imaze imyaka isaga miliyari 13 kandi yatangiye kubaho “mu minsi ya kera cyane” nyuma y’iturika ridasanzwe rya Bing Bang. Ikiboneka nk’umwanda kabombo ni ‘’galaxy iri kure cyane’’ kugeza ubu yahamijwe n’igipimo cy’ikigero cya zahabu.

Umuntu wa mbere ufite inkomoko mu Aziya aba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Ubwongereza bwashyizeho uduhigo dutandukanye twerekeye abaminisitiri b’intebe mu mwaka wa 2022: Iminsi 45 ya Liz Truss kuri uwo mwanya w’ubutegetsi yabaye igihe gito kurusha ibindi byabayeho mu mateka Umuminisitiri w’Intebe yamaze afashe iyo nkoni. Gusa agahigo gakomeye kakozwe n’uwamukoreye mu ngata: Rishi Sunak yabaye umuntu wa mbere “w’ibara ry’uruhu” wafashe uwo mwanya tariki 25 Ukwakira.

Twabonye bagiteri nta ‘darubindi’

Abahanga muri siyansi bagize icyo batangaza mu kwezi kwa Kamena ku buvumbuzi buhambaye kurushaho kuri bagiteri (bacteria) ku isi. Ntukenera mikorosikope ‘idarubindi’ ngo ubashe kubona udukoko duto ubusanzwe tutaboneshwa ijisho tuzwi nka bagiteri: ikiremwa gishya cyavumbuwe gifite ubugari n’ishusho ingana n’imboni z’amaso y’umuntu.

Uburebure bwa hafi santimetero imwe (1cm), ni hafi inshuro 50 z’izindi bagiteri nini zamenyekanye kandi za mbere zaboneshejwe amaso.

Samson Iradukunda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo