Ibihugu 10 birangwamo gatanya kurusha ibindi ku isi

Nk’uko raporo z’imibare iva mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe na Amerika na Canada ibigaragaza, hafi ya 40% by’ingo zirangirira abazishinze bazisenye binyuze mu guhana gatanya (divorce) mu gihe mu Buyapani ingo zisenywa na gatanya ari 1.2% gusa.

Hari impamvu nyinshi zizwi nk’intandaro ya za gatanya zitanya umugore n’umugabo kenshi basezerana kuzabana akaramata mu byiza no mu bibi
Zimwe muri izo mpamvu zirimo:

• Ubwumvikane buke mu mikoreshereze y’amafaranga
• Imyitwarire n’ingeso bitandukanye hagati y’abashakanye
• Kubatwa n’itabi, inzoga cyangwa ikindi cyose
• Imico itandukanye y’ibihugu
• Kutagira aho kuba
• Kubeshyana, uburyarya no gucana inyuma
• Kudahuza idini n’imyizerere n’ibindi

Muri iyi nkuru dukesha BBC, turakugezaho ibihugu 10 birangwamo ababituye bakunze guhana gatanya kurusha ahandi hose ku isi kikaba kinakomeje kototera umuryango nyarwanda kandi kigira ingaruka mbi nyinshi harimo kudindiza uburere bw’abana, imibereho yabo ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange by’umwihariko ubwo mu mutwe.

10. Costa Rica

Costa Rica ni igihugu gikikijwe n’imisozi, amashyamba, n’inyanja giherereye ku mugabane wa Amerika. Gituwe na na miliyoni 5.1 kikaba kiza ku mwanya wa 10 nk’ikibamo gatanya nyinshi kurusha ibindi. Ku kigereranyo kibamo gatanya 2,8 kuri buri bantu 1.000 bashakanye.

9. Ukraine

Muri iyi minsi Ukraine iraca mu bihe bikomeye by’intambara yashojweho n’Uburusiya. Hashize umwaka n’amezi akabakaba atatu Uburusiya buteye icyo gihugu gituranyi gituwe n’abasaga 43 kikaba kiza ku mwanya wa 9 nk’ikibamo gatanya nyinshi ku isi.

8. Georgia

Georgia, igihugu gifite abaturage miliyoni 3 n’ibihumbi bisaga 700 iza ku mwanya wa 8 ku isi nk’igihugu kibamo za gatanya nyinshi dore ko ku kigereranyo mu bantu 1000 biyemeje kubana nk’abashakanye, 2,9% birangira bahanye gatanya.

7. Aruba

Aruba, ni kimwe mu bihugu bigize Ubwami bw’Ubuholandi giherereye mu Nyanja ya Caribbean. Giherereye nko mu bilometero 29 mu majyaruguru y’umwigimbakirwa wa Venezuela ya Paraguaná n’ibilometero 80 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Curacao. Iza ku mwanya wa 7 muri gatanya aho ziri ku ijanisha rya 2,8% muri buri bantu 1.000 bashakanye.

6. Ubushinwa

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere nk’igifite umubare munini w’abaturage kurusha ibindi ku isi. Na cyo nticyorohewe na za gatanya abashakanye bahana dore ko iki kibazo gifite ijanisha rya 3,2% mu bantu 1000 biyemeje gushakana.

5: Belarus

Belarus, ikindi gihugu gito nyamara gifite umubare munini wa gatanya ku isi. Imibare yerekana ko kiza ku mwanya wa gatanu aho gatanya ziri ku ijanisha rya 3,7% muri buri bantu 1.000 bashakanye nk’umugore n’umugabo.

4. Moldova

Moldova, ni kimwe mu bihugu bito kiri mu Burasirazuba bw’Uburyai cyahoze era mu Bumwe bw’Abasoviyeti. Gikikijwe n’imisozi kikaba gituwe n’abaturage basaga 2.700.000 aho gatanya ziri ku ijanisha rya 3,8.

3. Uburusiya

Uburusiya buza ku mwanya wa kane nk’ikirangwamo gatanya nyinshi ku isi. Kimwe mu bihugu binini kurusha ibindi ku isi ijanisha rya gatanya riri kuri 3,9% kuri buri bantu 1000.

2. Ikirwa cya Guam

Iki kirwa kiza ku mwanya wa 2 aho gatanya zifite ijanisha rya 4,3 mu bantu igihumbi bashakanye.

1. Maldives

Mu mibare yo mu mwaka wa 2023 igaragaza ibihugu bibamo ugutana hagati y’abashakanye kurusha ibindi, Maldives iyoboye urutonde dore ko iza ku mwanya wa mbere aho ijanisha rya gatanya ari 5,5 ku bantu 1.000.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo