Melinda French Gates, yavuze ko kuba uwahoze ari umugabo we, Bill Gates, washinze Microsoft, avugwa muri dosiye ya Jeffrey Epstein washinjwaga icuruzwa ry’abantu mu by’imibonano mpuzabitsina, "byongeye kumusubiza mu bihe bikomeye kandi bibabaje" mu rushako rwe.
Melinda yabivugiye mu kiganiro cya podcast cya NPR, avuga ko yababajwe cyane n’ibirego bya Epstein, kandi ko abantu bose bavuzwe muri izo nyandiko, harimo n’uwahoze ari umugabo we, bagomba kubibazwa no kubisobanura.
Epstein yapfiriye muri gereza ya New York mu 2019 mu buryo butavugwaho rumwe, ategereje kuburanishwa ku cyaha cyo gucuruza abakobwa n’abagore mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bantu barimo abakomeye cyane ku isi.
Melinda yagize ati: "Ndishimye cyane kuba ndi kure y’iyo myanda yose."
Melinda na Bill batandukanye mu 2021 nyuma y’imyaka 27 bashyingiranywe.
Inyandiko zasohowe n’Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ubutabera zivuga ko Epstein yigeze gutangaza ikirego kivuga ko Bill Gates yaba yaranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ku rundi ruhande, Bill Gates yavuze ko icyo kirego ari ikinyoma kidafite ishingiro na gato.
Epstein yamenyekanye cyane kubera gutegurira abantu bakomeye ibikorwa by’ubusambanyi mu buryo babyifuzamo bwose, nyuma y’imyaka myinshi ’dossiers’ z’abakoranye na we zirimo gutigisa benshi bakomeye ku isi.
BBC dukesha iyi nkuru yaganiriye n’abahagarariye Bill Gates ibabaza ku byo uwahoze ari umugore we yavuze.
Umuvugizi wa Bill Gates yagize ati: "Ibi birego biva ku muntu wamaze kugaragara ko ari umubeshyi, ni ibinyoma bikabije kandi nta shingiro bifite na gato."
Bill Gates ntabwo yigeze ashinjwa icyaha n’umwe mu bahohotewe na Epstein, kandi kuba izina rye ryagaragaye muri ayo madosiye ntibivuze ko hari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi yakoze.
Mu kiganiro yagiranye na podcast ya NPR, Melinda French Gates yagize ati: "Ku bwanjye, birangora cyane iyo ayo makuru agarutsweho, kuko bingarura mu bihe byari bibabaje cyane mu rushako rwanjye."
Yakomeje agira ati: "Uko biri kose, ikibazo gishobora kuba gihari kandi ubu si bwo naba ngiye kumenya byose. Ibyo birareba abo bantu ndetse n’uwahoze ari umugabo wanjye. Ni bo bagomba kubisubiza, si jye."
Itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko mbere y’uko batandukana, Melinda French Gates yari yarababajwe n’imibanire y’umugabo we na Epstein.
Nyuma y’itangazwa ry’itandukana ryabo, Bill Gates yemeye ko yari yaragize umubano w’urukundo n’umukozi wa Microsoft mu mwaka wa 2019.
Ibi birego bishinjwa Epstein byashyizwe mu nyandiko zisaga miliyoni eshatu zasohowe mu cyumweru gishize na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Emails ebyiri zo ku itariki ya 18 Nyakanga 2013 zigaragara ko zaba zaranditswe na Epstein, ariko ntibizwi niba zarigeze zoherezwa kuri Bill Gates.
Zombi zoherejwe zivuye kuri email ya Epstein zisubira kuri iyo email nyine, kandi nta email ihuye na Bill Gates igaragara, ndetse izo emails zombi nta mukono zifite.
Imwe muri zo yanditse nk’aho ari ibaruwa yo kwegura mu Muryango wa Bill na Melinda Gates Foundation, ikavuga ko yategetswe gushaka imiti ya Bill "yo gukemura ingaruka z’imibonano mpuzabitsina yagiranye n’abakobwa b’Abarusiya."
Indi email, itangira igira iti "Bill mwiza," ivuga ko Bill Gates yari yarahagaritse ubucuti, ikanavuga ibindi birego bivuga ko Bill Gates yagerageje guhisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo no kuzihisha umugore we icyo gihe, ari we Melinda.
Mu myaka ishize, Bill Gates n’abamuhagarariye bagiye bagabanya uburemere bw’umubano we na Epstein.
Yigeze kuvuga ko bahuriye gusa "mu mafunguro make ya nimugoroba" baganira ku mushinga w’ubugiraneza utarigeze ushyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’ibi birego biheruka, umuvugizi wa Bill Gates yagize ati: "Icyo izi nyandiko zigaragaza gusa ni umujinya wa Epstein watewe n’uko atakomeje kugirana umubano na Gates, n’ingamba zose yakoresheje ashaka kumutega umutego no kumusebya."
Nyinshi mu nyandiko, emails n’amafoto biri muri ayo madosiye menshi yasohowe na Minisiteri y’Ubutabera mu cyumweru gishize bigaragaza urusobe runini rw’abantu Epstein yari afitanye na bo umubano, barimo ibyamamare, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abayobozi b’ibihugu.
Ubucuti bwakomeje rimwe na rimwe n’igihe yari amaze guhamywa icyaha mu 2008 cyo gusaba imibonano mpuzabitsina umukobwa w’imyaka 14.
BBC











/B_ART_COM>