Minisitiri w’ubuzima wa Zambia yavuze ko "umubare uteye ubwoba" w’imbwa 400 byibazwa ko zapfuye mu kwezi gushize muri icyo gihugu nyuma yo kurya ibigori bihumanye (byanduye), ndetse ko n’abantu bashobora kuba bari mu byago.
Minisitiri w’ubuzima Elijah Muchima yatangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibizamini 25 byafashwe muri kompanyi zisya ibigori, byasanzwemo ikigero kiri hejuru cyane cy’uruhumbu (cyangwa ’aflatoxins’), rukorwa n’ibinyabuzima byo mu bwoko bwa ’fungi’.
Ibigori ni ibiryo by’ibanze muri Zambia. Muchima yavuze ko ibyavuye muri iryo suzuma "birahangayikishije cyane kubera ingaruka nyinshi bishobora kugira ku buzima bw’abaturage".
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko hari ibimenyetso ko uruhumbu rushobora guteza kanseri y’umwijima (igitigu mu Kirundi) ku bantu.
Abategetsi batangije iperereza ku bucuruzi bw’ibigori muri iki gihugu, nyuma yuko igitangazamakuru Diamond TV cyo muri Zambia gisanze imbwa zibarirwa muri za mirongo zarishwe n’uburozi bw’uruhumbu.
Byacyetswe ko zapfuye nyuma yo kurya ibiryo by’imbwa birimo ibigori bihumanye.
Mu iperereza ryabo, abategetsi bafashe ibizamini by’icyitegererezo (samples/échantillons) byo muri kompanyi 10 zisya zikora ibiryo by’imbwa bikoze mu bigori, ndetse zitunganya ibyo binyampeke kugira ngo bivemo ibigori biseye, abantu barya.
Minisiteri y’ubuzima ntiratangaza ko hari abantu bapfuye bazize kurya ibigori bihumanye. Ariko abatanze amakuru bo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima rusange cya Zambia bavuga ko ubu barimo kugerageza kumenya neza niba ibyo bigori byangiritse byaragize ingaruka ku baturage.
Nyuma y’iperereza ry’abategetsi, Muchima yavuze ko "ibyangiritse" byo muri iryo funguro ryo mu bigori byakuwe ku isoko ndetse "kompanyi bireba" zamenyeshejwe ko byafatiriwe. Ntiyavuze amazina y’izo kompanyi cyangwa amoko nyirizina y’iryo funguro ryo mu bigori.
Mbere y’inkuru ya Diamond TV, kompanyi Farmfeed ikora ibiryo by’imbwa byo mu ruganda ni yo yonyine yari yakuye ibicuruzwa byayo ku isoko.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Muchima yavuze ko imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka z’amapfa (uruzuba mu Kirundi) aherutse kuba muri Zambia, "byongereye cyane iboneka ry’uruhumbu muri uyu mwaka w’ihinga".
Cyo kimwe n’ahandi henshi muri Afurika y’amajyepfo, Zambia yibasiwe n’amapfa akaze muri uyu mwaka. Bigereranywa ko abahinzi miliyoni imwe babeshejweho n’ubuhinzi barumbije imyaka kuri iri hinga, ndetse ibigori biracyari bicye cyane mu gihugu.
Ibigori byihariye 60% by’ibitera imbaraga Abanya-Zambia barya ku munsi muri rusange, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuhinzi y’Amerika. Ibyo byatumye abanyapolitike n’abaturage bahangayika kubera ko ibigori bimwe byahumanye.
Depite Sunday Chanda utavuga rumwe n’ubutegetsi yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati:
"Leta ivuga ko imbwa 400 zapfuye kubera uburozi bwo mu moko amwe y’ifunguro [ry’ibigori]. Nanjye byambayeho. Napfushije imbwa nini zirenga 6 mu gihe cy’icyumweru 1.
"Leta ivuga ko ikirimo ’gukora iperereza ku ngano y’ahakwirakwiriye ibigori birimo uburozi’. Umva, ifunguro ribi [ry’ibigori] riracyari hanze aha ririmo kuribwa!"
Undi Munya-Zambia ukoresha urubuga X yabajije impamvu minisitiri w’ubuzima atavuze amazina y’amoko y’ifunguro ry’ibigori arimo gukurwa ku isoko.
Yanditse kuri X ati: "Dufite uburenganzira bwo kumenya ibyo turimo kugaburira imiryango yacu."
Ishyirahamwe rya kompanyi zisya muri Zambia, rihagarariye kompanyi zisya zo muri icyo gihugu, ryavuze ko izo kompanyi zirimo gukorana umwete kugira ngo ikibazo gicyemuke n’abaturage batekane.
Perezida w’iryo shyirahamwe Andrew Chintala yagize ati: "Turacyakora iperereza ku nkomoko y’ibi binyampeke bihumanye ndetse twongereye ubugenzuzi bwacu bw’ibicuruzwa biri ku isoko.
"Mbere ntitwapimaga cyane uruhumbu kuko ubu ni ubwa mbere tugize iki kibazo cy’uruhumbu ruri ku kigero cyo hejuru, turacyakomeje gukora iperereza ku cyabiteye."
Minisitiri Muchima yavuze ko leta yanongereye ibikorwa by’ubugenzuzi mu gihugu hose ndetse ko yongereye ibikorwa byo gusuzuma.
Dingindaba Jonah Buyoya ni umunyamakuru w’Umunya-Zambia, bwa mbere yatangaje inkuru y’impfu z’imbwa ku gitangazamakuru Diamond TV
BBC