Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano (ISPSP) n’abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano bagiranye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ni ibiganiro byibanze ku gukangurira abayobozi b’ibi bigo kwigenzura kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza byari biyobowe na Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano.
Afungura ku mugaragara ibi biganiro, CP Kabera yibukije abayobozi b’ibi bigo uko iteka rya Minisitiri w’umutekano rigena imikorere y’ibi bigo byigenga bicunga umutekano.
Yabasobanuriye ko itegeko riha Polisi y’u Rwanda ububasha bwo kugenzura imikorere y’ibi bigo ariko ko nabo bagomba kujya bigenzura ubwabo, bagakosora ibyo batubahiriza biteganywa n’itegeko.
Yagize ati: ”Nka Polisi y’u Rwanda itegeko ridusaba kugenzura imikorere yanyu, tukabakebura aho tubonye bitameze neza. Turabasaba kugira uruhare mu kwigenzura tutagombye kujya tuza kubakurikirana no kubagenzura."
Yakomeje ati: " Mujye musoma itegeko mumenye ingingo zose zirikubiyemo uko zigera muri 48, kandi muzubahirize kugira ngo murusheho kunoza serivisi mutanga.”
CP Kabera yakomeje abagaragariza ko usibiye kuba barinda ibigo n’ibikorwaremezo bitandukanye hano imbere mu gihugu, hari na bimwe mu bigo byamaze kuba mpuzamahanga bityo bakaba bagomba gukora kinyamwuga.
Yagarutse no kuri bimwe na bimwe abayobozi b’ibigo byigenga bagomba kwitaho cyane.
Ati: "Mbere na mbere mugomba kwita ku mibereho myiza y’abakozi, ibikoresho byo mu kazi bibafasha gucunga umutekano, uko mutoranya abakozi banyu n’uko mubinjiza mu kazi.
Itegeko ry’umurimo rirabareba, mukoreshe abakozi amasaha ashoboka kandi ari mu itegeko no mu mabwiriza ya Minisitiri w’umutekano.”
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano, yasezeranyije aba bayobozi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeze kunoza imirimo bashinzwe.
Alex Muteyeye, umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano akaba n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’ibi bigo yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama n’impanuro ihora ibaha no kuba yarabahaye urubuga rwo kujya bigenzura ubwabo.
Yavuze ati: "Mu mwaka wa 2020 nibwo hasohotse itegeko rigena imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano. Twafashe igihe cyo kurisobanukirwa no kunoza ibirikubiyemo kimwe n’iteka rya Minisitiri w’umutekano."
Yakomeje agira ati: " Kuri ubu buri kigo cy’umutekano kizajya kigaragaza uko kirimo kubahiriza ibikubiye mu itegeko, n’icyo kigiye gukora kugira ngo cyuzuze ibibura, abatabyubahiriza basabwe kwandika bagaragaza imbogamizi bahuye na zo, banashyireho igihe ntarengwa y’igihe bazaba bamaze kuzuza ibisabwa.”
Yavuze ko biyemeje gukosora amwe mu makosa akunze kuvugwa mu mikorere yabo,bakazagaragariza Polisi y’u Rwanda bidatinze ivugururamikorere cyane cyane mu kwinjiza abakozi mu kazi, gutanga amahugurwa, gukoresha abakozi bafite imibereho myiza kandi bakorera ku masaha agenwa n’itegeko, guhembera abakozi ku gihe umushahara ugendanye n’igihe, guteganya ibikoresho bihagije byifashishwa mu gucunga umutekano, no kugira isuku n’imyitwarire myiza ku bakozi.”
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 17 bikorera hirya no hino mu gihugu, birimo ibigera kuri bine biri ku rwego mpuzamahanga.