Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli: Mazutu na Lisansi .

Lisansi yazamutseho 183 kuko yavuye kuri 1639 igera kuri 1822 FRW kuri litiro uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023. Igiciro cya Mazutu nacyo cyazamutseho 170 kuko cyavuye kuri 1492 FRW kuri litiro , gishyirwa kuri 1662 FRW.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023. RURA yatangaje ko ibiciro byavuzwe haruguru aribyo bizakomeza gukurikizwa mu mezi abiri ari imbere .

RURA yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo