Ibice 5 by’isi bikurura ba mukererugendo

Isi ifite ahantu henshi heza hakurura benshi bajya kuhasura birebera ubwiza bw’ibyo Imana yaremye. Kubera ubunini bwayo icyakora, ntibyoroshye ko aho hantu buri wese yahamenya cyangwa ngo ahagere.

Hari ahantu heza binoroha kuhagera usanga ba mukerarugendo hakaba n’ahandi bitoroshye kuhagera.

Henshi abakerarugendo bajya gusura hinjiriza za leta z’ibihugu bihagenzura amamiliyoni y’amadolari.

Kubera ubwinshi bw’ahantu harangwa n’ibyiza nyaburanga bikurura abahasura bava ku mpande zitandukanye z’isi, ntibyoroshye gukora urutonde rw’ahantu heza haruta ahandi ngo wenda umuntu abe yahakurangira gusa hari ahazwi cyane kurusha ahandi umuntu asura akaba yanditse amateka ndetse BBC ikaba yaranditse hatanu hihariye hakurura rubanda tukaba tuhakugezaho muri iyi nkuru.

1. Cappadocia, Turkiye

Ni agace kadasanzwe kandi kihariye cyane ku isi, kagizwe n’amabuye ashushe mu buryo buteye ukwabwo. Abantu batuye aka gace mu myaka ya kera bakoreshaga ayo mabuye bagakoramo ubuturo n’amazu bakaba mu nsi yayo.

Harangwa n’amabuye afite ishusho y’insengero, inzu na za hoteli kandi ni agace gakundirwa cyane aya mabuye azungurutswe n’ibipirizo by’amabara atandukanye bituma aryohera cyane amaso kuyareba.

Ushobora kwitegereza aka gace ka Cappadocia ukaba wakwibwira ko aya mabuye yaba yarakuwe ku wundi mubumbe akazanwa aho.

Ni agace k’amateka gaherereye muri Anatolia yo hagati mu turere twa Nevsehir, Aksaray, Kırşehir, Malatya, Sivas na Niğde muri Turukiya, usanga mu mezi ya Nyakanga na Kanama haba huzuye abakererugendo baturuka ku isi yose.

Uretse aya mabuye, hari uduce tw’amateka twinshi, kandi uzahasanga serivisi zose z’ingenzi uhereye ku kibuga cy’indege n’amahoteli manini na serivisi z’ubuzima. Bizagutwara hagati y’amadolari 350 na 600 mu gihe cy’iminsi itatu i Cappacodia.

2. Umucanga w’i Whitehaven, Australia

Whitehaven beach ni inkombe y’amazi itangaje cyane y’uburebure bwa kilometer 7, iherereye ku kirwa Whitsunday, mu gihugu cya Australia.

Kugira ngo ugere kuri icyo kirwa, ukoresha ubwato, indege zo mu mazi cyangwa kajugujugu kuva ku yindi nkombe izwi nka Airlie Beach, inkombe ya Shute cyangwa ikirwa gituranyi cy’aho cya Hamilton.

Bivugwa ko iyi nkombe n’umucanga wa Whitehaven ari yo nkombe yafotowe amafoto menshi kurusha izindi ku isi, hafi ya buri rubuga rushyirwaho amafoto yo ku micanga n’inkombe uzahasanga amafoto yo kuri Whitehaven beach.

Ni inkombe ifite umucanga w’umweru cyane usanga 98% byawo ari uwo mu bwoko bwa silica, bivugwa ko waje kuri iyi nkombe mu myaka irenga miliyoni ishize.

Umwihariko w’iyi nkombe ni uko uko izuba ryaba igikatu kose, uyu mucanga ntushobora gushyuha ngo ube wagutwika, ntufata ubushyuhe, ku buryo kuwutemberaho no kuwuryamaho biba bikuryoheye cyane ku izuba rikambye wirebera ibicu bisa ubururu iruhande rw’amazi.

Hamwe n’ubwo bwiza, uyu mucanga ukoreshwa mu gusukura bimwe mu bintu by’agaciro nk’amabuye y’agaciro gusa uyu mucanga ushobora kwangiza ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi nka telefoni na camera. Nuba uhari ugatekereka tekefoni yawe hasi ku mucanga, ushobora kuzava muri Australia uguze indi, ni ukubyitondera.

3. Pisine za FiryScotland

Ushobora kuba warabonye ahantu henshi ho kogera hazwi nka pisine, zimwe ziri karemano gakondo mu gihe nyinshi tuzi ari izakozwe n’amaboko y’abantu nko mu ngo z’abantu cyangwa mu mahoteli.

Icyakora ‘the Fairy Pools’ cyangwa “Pisine za Fairy” yo mu gihugu cya Scotland [Ecosse], kimwe mu bigize Ubwami bw’Ubwongereza ni ubwogero budasanzwe kandi bwihariye bugizwe n’umugezi wisuka ahantu hagizwe n’amabuye n’imiterere idasanzwe.

Imiyoboro y’amazi ava mu misozi ya Cuillin akisuka mu mugezi wa Brittle yitura ku mabuye agakora ikizwi nka ‘water falls’ ni ibintu biryohera amaso cyane kubireba cyangwa kubifataho amafoto.

Abashobora kogera mu mazi akonje n’ayo mu gihuru, aka gace ni akabo cyane.

Aka gace gaherereyemo izi pisine ka Fairy gaherereye ku mudugudu wa Carbost gafite ubuso nk’ubwa kilometero 2.4 bikaba bifata iminota kugeza kuri 40 kukagenda n’amaguru cyane cyane ugenda ahari agace ko kogera kanini ukagenda ukagaruka.

Uzihitiramo wowe ubwawe guca mu nzira igoye cyane, igoye byoroheje cyangwa iyohoshye nuba ushaka gutembera aka gace. Ni ahantu hakurura cyane abakerarugendo n’abafata amafoto.

4. Icyanya cya Grand Canyon, Amerika

Mu gihe nk’abantu baza kurira umusozi wa Kilimanjaro muri Tanzania ngo banirebere ubwiza bwa pariki ya Serengeti nk’ahantu hamwe hari ibyiza nyaburanga haruta ahandi muri Afurika batagera batagera kuri miliyoni 2 ku mwaka, icyanya cya Grand Canyon gisurwa n’abantu miliyoni 5 ku mwaka.

Ni ukukwereka agace gakurura cyane abantu ndetse karyohera amaso cyane kurora. Aka gace kavugwa nka kamwe mu duce tudasanzwe kandi twihariye ku isi. Ni agace kagizwe n’amabuye adasanzwe, wagira ngo ni abantu bayakoze bayaconga nyamara ni aya gakondo yavumbuywe mu myaka n’imyaka ishize.

Igice cya Rim y’amajyepfo gikoreshwa cyane n’abantu bajya gusura iki cyanya kuko nta cyo uzahifuza ngo ukihabure nubwo hari bake bifashisha uruhande rw’amajyaruguru aho uba uri hejuru ku butumburuke bw’ibilometero birenga 1000, ahantu hatuma iyo uhareba haryohera amaso cyane kurushaho.

Abantu burira kuri ayo mabuye baciye ku mugezi wa Colorado nubwo ari inzira igoye cyane kandi ishobora guteza ibyago by’impanuka.

5. Umudugudu wa Huacachina, Peru

Huacachina ni umudugudu muto cyane uherereye mu majyepfo y’amajyaruguru y’igihugu cya Peru. Kiri rwagati mu butayu kikazungurukwa n’igice kinini cy’umucanga ariko kiri ku gace gato gafite ubutaka bwiza kandi bushobora kumeraho ibimera.

Ni umudugudu uzungurutse akarwa gato bakaba bawita Huacachina nk’igisobanuro cya rasi itihishira, ni nk’ibilomero 5 uvuye ku mujyi wa Ica, mu ntara ya Ica.

Iki kiyaga cyahoze ari karemano hanyuma gitangira gukama no kubura buhoro buhoromu myaka yo muri za 2000, ubu kugira ngo kirindwe, mu mwaka wa 2015 abatuye muri aka gace byabaye ngombwa kuhuzuza amazi hanyuma bitangazwa ko umuhanga muri siyansi Marino Morikawa, ukomoka muri Peru yagombaga gutangiza umushinga wo kurinda iki cyanya n’amazi karemano ya Huacachina.

Umudugudu wa Huacachina ufite abaturage bahaguma bagera ku 100 gusa nubwo buri mwaka usurwa n’ibihumbi by’abakerarugendo bava haba muri Peru cyangwa hanze yayo.

Nuba uri muri Huacachina, uzishimira cyane kubona ubuvumo bw’umucanga buryoheye amaso kureba usanga hanakinirwa imikino itandukanye, hari kandi za hoteli nziza cyane n’ibiti byinshi by’imikindo. Ku bantu bageze mu bihugu by’Abarabu cyane cyane nka Dubai, nugera Huacachina ushobora kwibwira ko ugeze mu bihugu by’Abarabu rwose.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo