I Dubai hatangiye kubakwa inzu ndende izaba isumba isanganywe agahigo ku isi –AMAFOTO

Kugeza ubu inzu ya Burj Khalifa iherereye i Dubai niyo isumba izindi zose ku isi. Kuri ubu Umujyi wa Dubai watangiye kubaka indi nzu izaca agahigo ko kuzaba ariyo ndende ku isi.

Imirimo yo kubaka iyi nzu izaba yitwa Dubai Creek Tower, yamaze gutangira. Ubusanzwe Burj Khalifa ndende ku isi ireshya na metero 828. Ibihugu bya Arabie Saoudite na Irak biri kubaka indi miturirwa izaba isumba Burj Khalifa ariko Dubai Creek Tower ngo izaba nayo isumba iyo miturirwa yindi nkuko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize nibwo hashyizwe ibuye fatizo ahazubakwa Dubai Creek Tower. Kugeza ubu Umujyi wa Dubai nturatangaza uko Dubai Creek Tower izaba ireshya ariko cheikh Mohamed ben Rached Al-Makhtoum ukuriye Umujyi wa Dubai atangaza ko nimara kuzura izaba isumba inzu zose zo muri Dubai.

Kugira ngo Dubai ibashe kugumana agahigo k’Umujyi ufite inzu ndende ku isi, bizasaba ko byanze bikunze yubaka umuturirwa urengeje kilometero z’uburebure.

Muri 2013 nibwo Arabie Saoudite yatangiye kubaka inzu ndende cyane mu gace ka Jeddah gaherereye ku Nyanja itukura (mer Rouge/ red sea). Ni inzu bivugwa ko izatwara asaga miliyari 2 z’ama Euro. Iyo nzu niyo izuzura mbere ya Dubai Creek Tower kuko abayubaka bemeza ko ishobora kurangira muri 2018.
Igihugu cya Irak cyo kirateganya kubaka inzu ndende izaba ireshya na kilometero 1.152 i Basora izaba yitwa "The Bride" gusa kugeza ubu ntiharatangazwa igihe izatangira kubakirwa.

Amafoto ya mbere ya Dubai Creek Tower yashyizwe hanze na CNN agaragaza uburyo iyi nyubako izaba ari agatangaza mu burebure. Umusingi wayo ufite metero 70 z’ubujyakuzimu. Ni agahigo iyi nzu iciye nkuko bitangazwa na kompanyi yitwa Emaar Properties iri kuyubaka. Umusingi wayo uzashyirwamo metero cube 45.000 bya ‘béton’. Biteganyijwe ko iyubakwa rya Dubai Creek Tower rizatwara miliyoni 900 z’ama Euro. Iteganyijwe kurangira muri 2020.

Ikibanza cya Dubai Creek Tower mbere y’uko gitangira kubakwa. Aha ni muri Mata 2016

Imirimo yo kubaka Dubai Creek Tower yaratangiye

Igishushanyo mbonera cy’uko Dubai Creek Tower izaba imeze...izaba isumba izindi nyubako zo muri Dubai

Igishushanyo mbonera cya Jeddah ishobora kuzaca agahigo ko kuba inyubako ndende ku isi igize kilometero y’uburebure

Inyubako ya Burj Khalifa isanganywe agahigo ku isi. Ireshya na metero 828, ikagira etages/floors 163

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo