Umugore n’umugabo b’Abanyamerika bapfiriye mu mutambagiro wa kisilamu wa Hajj muri Arabie Saoudite (Saudi Arabia) bari bamaze amasaha arenga abiri bagenda n’amaguru mu bushyuhe butwika mbere yuko bubica, nkuko umukobwa wabo yabibwiye BBC.
Alhaji Alieu Dausy Wurie, wari ufite imyaka 71, n’umugore we Haja Isatu Wurie, wari ufite imyaka 65, bo mu mujyi wa Bowie muri leta ya Maryland, ni bamwe mu bantu bagereranywa ko barenga 1,300 bapfiriye muri wo mutambagiro ngarukamwaka ubera muri Arabie Saoudite.
Ubushyuhe bwo mu mutambagiro w’uyu mwaka hari ubwo bwarenze dogere Celsius 50 (50C).
Umukobwa wabo Saida Wurie yabwiye BBC ko abateguye urwo rugendo rwo mu itsinda ababyeyi be bari barimo bananiwe gutanga byinshi bari basezeranyije, birimo ibiribwa n’amazi ahagije.
Uwo mugore n’umugabo bavukiye muri Sierra Leone baburiwe irengero ku cyumweru ku itariki ya 16 Kamena (6), nyuma y’ibyumweru bibiri bageze muri Arabie Saoudite.
Nyuma y’iminsi, uwo mukobwa wabo Wurie yamenyeshejwe ko bapfuye.
Uyu mukobwa yabwiye BBC ko umutambagiro wa Hajj wari "ingenzi cyane" ku babyeyi be, ndetse ko buri umwe mu babyeyi be yari yishyuye amadolari y’Amerika 11,500 (agera kuri miliyoni 15Frw) kugira ngo ageyo.
Yongeyeho ati: "Ni ikintu bashakaga gukora mu buzima bwabo bwose.
"Bari babyishimiye cyane."
Uwo mugore n’umugabo bari berekeje muri ako karere k’Uburusirazuba bwo hagati bari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu hafi 100 na bo bagiye mu mutambagiro, bajyanwe na kompanyi ikora ingendo yo muri Amerika ikorera muri leta ya Maryland.
Saida Wurie avuga ko "ibintu byinshi basezeranyijwe ntibyatanzwe".
Ati: "Bamaze iminsi micye ari bo bishakira ibiribwa, nubwo byari biteganyijwe ko bazajya bahabwa amafunguro buri munsi."
Mu gihe bari bafite ibiribwa bicye muri ubwo bushyuhe butwika, abo babyeyi ba Wurie bamubwiye ko bari barimo kubaho "babara ubucyeye", ndetse bagakora kuburyo bakomeza kunywa amazi menshi.
BBC yagerageje kuvugana n’iyo kompanyi y’ingendo ariko nta cyo yatangaje kugeza ubu.
Mu butumwa bwa nyuma bwabo bwo kuri telefone – nyuma yo kutitaba telefone kenshi – Wurie yavuze ko ababyeyi be bamubwiye ko bari bamaze "amasaha arenga abiri bagenda n’amaguru".
Nyuma yaho gato, abategetsi bo muri ambasade n’undi muntu wo muri iryo tsinda ry’abari bafatanyije urugendo, bemeje ko Dausy Wurie n’umugore we Isatu Wurie bapfuye.
Abifashijwemo n’abategetsi b’ambasade, uyu mukobwa wabo yashoboye kumenya irimbi ababyeyi be bashyinguwemo, nubwo bataramenya neza neza ahantu nyirizina bashyinguye muri iryo rimbi.
Yagize ati: "Nta bintu bitwaje bari bafite.
"Ni ibibazo byinshi, kandi ducyeneye kubona ibisubizo."
Wurie yavuze ko ateganya kujya muri Arabie Saoudite kugira ngo amenye aho ababyeyi be bashyinguwe.
Yanabwiye BBC ko iyo kompanyi y’ingendo yari yavuze ko izamuha ibyangombwa (nka ’visa’) bicyenewe muri urwo rugendo, ariko ko itabikoze.
Ibiro ntaramakuru SPA bya leta ya Arabie Saoudite byatangaje ko benshi mu bari bari mu mutambagiro w’i Mecca nta mpushya za leta bari bafite.
Ariko uburyo bwo kubona impushya za leta zo kujya muri Hajj hari ubwo buba buhenze cyangwa bugoye.
Hajj ni umutambagiro ngarukamwaka w’abayisilamu mu mujyi wa Mecca.
Abafite amikoro n’ingufu z’umubiri zo gutuma bakora urwo rugendo rwo kwerekeza i Mecca (Mecque), baba bitezwe kujyayo nibura inshuro imwe mu buzima bwabo, nk’imwe mu nkingi eshanu z’idini rya Islam.
Arabie Saoudite yatangaje ko abantu hafi miliyoni 1.8 bitabiriye umutambagiro w’uyu mwaka.
Minisitiri w’ubuzima wa Arabie Saoudite Fahad Al-Jalajel yavuze ko abategetsi baherutse gutangira ibikorwa byo gukangurira abantu uko bakwitwara mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.
Arabie Saoudite iherutse kunengwa kuba itaratumye umutambagiro wa Hajj ubamo umutekano, by’umwihariko ku bitabiriye umutambagiro batariyandikishije.
Abadafite ibyangombwa byemewe bagorwa no kwemererwa kugera ahantu hatanga umwuka uhehereye n’ibindi bigenewe abagiye mu mutambagiro mu buryo bwemewe na leta.
BBC
/B_ART_COM>