Hafashwe batatu bacyekwaho kwiba no guhindura ibyangombwa by’ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafatiye mu Karere ka Nyagatare ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi, abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no gukora inyandiko mpimbano.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wafatanywe moto yari yarahinduriye pulake abifashijwemo na mugenzi we w’imyaka 34, bafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga n’undi ufite imyaka 31 wakoraga ibyangombwa bya moto (Carte Jaune) by’ibihimbano wafatiwe mu murenge wa Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu Karere ka Kayonza wari umaze igihe yibwe moto.

Yagize ati: “Umuturage w’i Kayonza yahamagaye avuga ko yakiriye ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko yandikiwe amande ku makosa yo mu muhanda i Nyagatare, nyamara moto ye yari ifite nimero iyiranga ‘RF 631 J’ yari imaze amezi atanu yibwe.”

Akomeza agira ati: “Hahise hakorwa umukwabu wo gushakisha moto ifite icyo kirango, iza gufatanwa umugabo w’ imyaka 45 wari uyitwaye, basanga yandikiwe koko kandi ifite icyangombwa kiranga ikinyabiziga cyahinduwe.”

Akimara gufatwa yisobanuye avuga ko moto ye yahoranye indi pulake, ariko ngo kuko yari ifite amadeni menshi y’amande yahisemo gushaka uyimuhindurira ndetse n’umuha ikindi cyangombwa kiranga moto cy’igihimbano.

SP Twizeyimana avuga ko hakurikiyeho gushakisha n’abo bandi babiri barafatwa; barimo uhindura pulake basanze mu murenge wa Rwimiyaga, afite ibice byinshi byazo yirinze kugaragaza aho yabikuraga, yagiye akata agahindura umubare umwe cyangwa inyuguti, hafatwa n’undi na we wakoraga ibyangombwa biranga ibinyabiziga bihimbano wafatiwe mu murenge wa Nyagatare.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

SP Twizeyimana yaboneyeho kuburira abishora mu bikorwa byo kwiba moto no guhisha cyangwa guhindura pulake z’ibinyabiziga bagamije gukwepa amande, ko bihanwa n’amategeko kandi ko byahagurukiwe ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo