Guinness World Records yemeje ko Hilda Baci ariwe muntu wamaze amasaha menshi atetse

Guinness World Records yemeje umuhigo w’umutetsi wo muri Nigeria, Hilda Baci, ko ari wo mushya mu kumara amasaha menshi umuntu umwe atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11.

Mu kwezi gushize, Hilda Baci yiyemeje kumara amasaha 100 ari mu gikoni atetse, igikorwa cyakuruye abantu benshi muri Nigeria kuva ku bategetsi bo hejuru kugera ku bakora mu myidagaduro, bose bamushyigikiye muri iyo minsi ine yamaze atetse.

Hilda w’imyaka 27 yaciye umuhigo wari warashyizweho n’umuhinde Lata Tondon aho mu 2019 yamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse.

Kuri Twitter, Guinness World Records yavuze ko bagenzuye ukugerageza amasaha 100 yari yiyemeje bakareba ibimenyetso byose bijyanye n’amategeko yabo bagasanga mu by’ukuri yaramaze amasaha 93 n’iminota 11.

Umuhigo wa Hilda watumye abandi batetsi bo muri Nigeria bahaguruka ngo nabo bawuce.

Damilola Adeparusi, uzwi nka Chef Dammy wo mu majyepfo ya Nigeria kuwa gatanu ushize yatangiye kugerageza kumara amasaha 120 atetse.

Naho Temitope Adebayo wo muri leta ya Oyo nawe yatangaje ko ashaka gusaba Guinness World Record kwemera ko mu mpera z’uyu mwaka agerageza kumara amasaha 140 – ni ukuvuga iminsi itandatu arimo guteka.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo