Goma: Igisasu cya ‘roquette’ cyaguye kuri stade kirica kinakomeretsa abari mu kibuga

Ubutegetsi bwa gisirikare bw’Intara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko igisasu cyaguye kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma gihitana umuntu umwe gikomeretsa abarenga 10.

Ahagana saa kumi z’umugoroba none kuwa kane nibwo iki gisasu “by’impanuka” cyavuye ku mbunda y’umusirikare wari uri ku modoka ya gisirikare ubwo “yari yicetse mu muhanda”.

Bamwe mu bari bari hafi y’iyi stade bavuga ko hahise haba impagarara ubwo bari bamaze kumva icyo gisasu no kumenya ko cyaba cyishe abantu.

Itangazo ry’umuvugizi w’ubutegetsi bw’iyi ntara rivuga ko mu bakomeretse harimo n’uwo musirikare wari ufite iyo mbunda ya RPG-7 igisasu cyavuyeho.

Nta makuru y’urundi rwego rutari urwa leta aratangazwa ku bakomeretse cyangwa abapfuye. Nta bisobanuro byisumbuyeho byatanzwe k’uburyo icyo gisasu cyavuye ku mbunda.

Amakuru y’ibinyamakuru muri DR Congo avuga ko mu bakomeretse harimo abakinnyi b’ikipe ya FC Likonji bari bari mu kibuga bakina.

Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu ya Ruguru yihanganishije abagizweho ingaruka anasaba rubanda “ituze”.

Ibi bibaye mu gihe i Goma hashize igihe hari uburakari mu baturage nyuma y’uko abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu barashe ku baturage bo mu itsinda ryitwa Wazalendo bari bagiye kwigaragambya mu mpera z’ukwezi gushize bakica abarenga 50.

Bamwe mu basirikare bashinjwa uruhare muri ubu bwicanyi barimo kuburanishwa, naho imirambo y’abishwe yashyinguwe mu cyumweru gishize.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo