GASABO: Abagabo batatu bafatanywe moto bacyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatanye abantu batatu moto bacyekwaho kwiba mu Karere ka Nyagatare.

Uko ari batatu barimo uw’imyaka 26, uwa 27 n’uw’imyaka 28 y’amavuko, bafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RF948A yibwe mu Murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwa bo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu mu mudugudu wa Zindiro.

Yagize ati: "Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Zindiro yababonye barimo kuyishakira umukiriya agira amakenga kuko yabonaga ari nshyashya kandi bayigurisha amafaranga macye (ibihumbi 450Frw) ndetse nta n’ibyangombwa byayo bafite ahita abimenyesha Polisi."

Bamaze gufatwa, umwe muri bo yiyemereye ko yayibye mu rugo yakoragamo mu Karere ka Nyagatare, yifatanya na bagenzi kugira ngo babashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali aho bari buyigurishirize."

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku bo bacyetse kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko, mu gihe moto bafatanywe hagishakishwa nyirayo ngo ayisubizwe.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ikomeza ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba 2 iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo