Uwahoze ari umugore wa Perezida wa Gabon, Sylvia Bongo n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin, bahamijwe ibyaha bya ruswa, ubujura no kunyereza umutungo wa Leta, maze bahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 100 z’ama CFA (asaga 135,000€)
Urukiko kandi rwategetse ko Noureddin yishyura Leta indishyi zingana na tiliyari 1.201 z’ama CFA angana na (miliyari 1 na miliyoni 600 z’amayero)
Ni urubanza rumaze iminsi ibiri rurimo kubera mu rukiko rw’Ubujurire rwa Libreville, aba bombi bakaba bakatiwe badahari ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Sylvia Bongo yahamijwe ibyaha birimo: Gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite, Kubika no gukoresha amafaranga yanyerejwe, Kwiyitirira ububasha no gutegura inyandiko z’impimbano.
Noureddin Bongo we yahamijwe ibyaha byo: Kwiba umutungo wa Leta, Ruswa, Kwiyitirira imyanya, Kubika no gukoresha amafaranga yanyerejwe mu buryo bukomeye, Kwifatanya n’abagizi ba nabi.
Kuti batitabiriye urubanza ?
Hagati muri uyu mwaka, Sylvia n’umuhungu we Noureddin bafunguwe by’agateganyo, bahawe uburenganzira bwo kuva mu gihugu bakajya kwivuza, bahise bajya mu Bwongereza aho ubu bari i Londres.
Nubwo bombi bakatiwe bitunguranye, urubanza rw’abandi bareganwa nabo ruzakomeza kugeza ku wa Gatanu, nk’uko abanyamakuru bo muri Gabon babibwiye BBC.
Umushinjacyaha wa Leta ya Gabon, Eddy Minang, yabwiye urukiko ko "batunguwe" no kutabona Sylvia Bongo n’umuhungu we Noureddin Bongo mu rukiko.
Bombi bari barahakanye ibyo bashinjwa mbere y’uko urubanza rutangira, bavuga ko kubakurikirana ari "ikinamico y’amategeko."
Sylvia Valentin w’imyaka 62 ni Umufaransakazi wahoze ari umugore wa Perezida Ali Bongo Ondimba kuva mu 1989. Yabaye Umugore wa Perezida (First Lady) nyuma y’uko umugabo we atorewe kuyobora Gabon ku wa 16 Ukwakira 2009.
Muri Mutarama(1) 2011, Sylvia yashyizeho umuryango Sylvia Bongo Ondimba Foundation "For the Family", ugamije "guteza imbere imibereho y’abantu batishoboye n’abari mu byago hirya no hino ku isi."
Umugabo we Ali Bongo amaze guhirikwa ku butegetsi nyuma y’imyaka 14 ayobora Gabon, byahise bishyira iherezo ku bubasha yari afite mu gihugu hanyuma bikurikirwa no gufungwa.
Umugabo we, Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi tariki 30 Kanama (8) mu mwaka wa 2023 bikozwe na Jenerali Brice Oligui Nguema, ubu uyobora iki gihugu gikize kuri peteroli.
Ali Bongo we ntari mu bashinjwa muri urwo rubanza.
Umufaransakazi wakuriye muri Africa
Sylvia Aimée Marie Valentin, amazina ye ya mbere, yavukiye i Paris mu 1963, igice kinini cy’ubuto bwe akimara muri Cameroun na Tunisia kubera umwuga wa se.
Ikinyamakuru Le Parisien kivuga ko se yari umushabitsi wakuriye kompanyi ikomeye y’ubwishingizi muri Afurika yitwa Omnium Gabonais d’Assurances et de Réassurances (Ogar).
Umuryango we wagiye gutura muri Gabon mu 1974 aho Sylvia yize amashuri yisumbuye, nyuma ajya mu Bufaransa kwiga kaminuza ibijyanye no gucunga za kompanyi mbere yo kugaruka muri Gabon aho yayoboye kompanyi y’ubucuruzi.
Ku myaka 25, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Gabon, Sylvia yashinze kompanyi ye yo gucunga imari, muri icyo gihe nibwo yahuye na Ali Bongo, umwe mu bana b’uwari perezida Omar Bongo.
Sylvia na Ali bahise bashyingirwa mu mwaka wakurikiyeho.
Bafitanye abana batatu: Noureddin na Jalil babyaranye, na Bilal bakiriye mu bana babo mu 2002. Ali Bongo we yari asanganywe undi mwana w’umukobwa witwa Malika yabyaranye n’undi mukobwa mbere.
BBC











/B_ART_COM>