Fleurette Utwizihize: Umukobwa ufite ibikorwa ’bidasanzwe’ byo gufasha

Umukobwa wo mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda afite ibikorwa bidasanzwe byo gufasha abakene n’ab’intege nke.

Fleurette Utwizihize w’imyaka 23, arihira amashuri abana barenga 10, arera umwana wabaye impfubyi ubwo yapfushaga nyina akivuka, kandi akunda gusura abarwayi bakennye n’abandi banyantege nke.

Fleurette yashinze umuryango yise Giraneza Wigendere acishamo ibikorwa bye, iyo afite igikorwa asaba inshuti ze n’abagize uwo muryango gufatanya na we bakakigiramo uruhare.

Namusuye ku munsi yari afite igikorwa cyo gusana inzu y’umukecuru Mperinda Esiteri yashenywe n’imvura. Si ubwa mbere yari amugezeho kuko mbere yari yaramusuye amuzaniye ibimutunga.

Fleurette avuga ko umutima wo gufasha no kubikora abikura ku kuba nawe yarakoze impanuka akavunika akaguru, maze abagira neza bakamugeraho.

Ati: “[Icyo gihe] Ndahira ku Mana ko nanjye ninteza intambwe ikankura aho ndi hari icyo nzakora…Nanjye nabonaga mfashwa, nsurwa n’abantu ntazi, rero ni ubuzima bwo kuba nanjye narafashijwe.”

Usibye ibyo avuga ko yakuze abona ababyeyi be na bo bitanga mu gufasha abandi, uburyo ibyo abonye bicye abishyira mu gufasha abandi bishimisha se, Tharcisse Mberagabo.

Yambwiye ati: “Ntabwo ari wa mukobwa ukunda ibintu bigezweho. Iyo abonye akantu atekereza abandi. Antera ishema kandi ndamushyigikiye, nifuza ko abikomeza.”

‘Umusare’ w’abagasomye kugira ngo abone icyo atanga
Fleurette nta bushobozi bugaragara afite, ndetse aracyari umunyeshuri na we, ariko avuga ko atajya abura icyo afashisha abakene, ndetse ajya akora n’akazi ko gutwara abantu bidahoraho – kuko nta modoka agira, abo bakunda kwita ’abasare’ – kugira ngo agire icyo abona.

Ati: “Hari igihe mba mfite umwanya uhagije, ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu nimugoroba, mfite uruhushya rwo gutwara imodoka, mfite B yo gutwara ivatiri na F yo gutwara imashini.

Hari igihe ngira umugisha nkabona umuntu arampamagaye ati ‘ndabona nasomyeho akantu ngwino untware, nkahita mfata moto nkagenda nkamutwara. Urumva niba ari ayo ibihumbi bitanu utateguye ni amafaranga afatika kuri njyewe.

Ibi ngo nta pfunwe bimutera nk’umukobwa nk’uko hari bamwe babyibaza, ati: “ahantu hose hatari mu cyaha nakura amafaranga nayahakura rwose. Ntabwo bintera isoni.”

Olivier Hakizimana w’imyaka 20 akuriye itsinda ry’urubyiruko rufite impano zitandukanye rya hano mu mujyi wa Rubavu ryitwa Incredible Kids Academy -abana ahanini bo mu miryango ikennye barimo n’abakuriye ku mihanda - avuga ko Fleurette ababa hafi.

Ati: “Ni inshuti yacu, ni inshuti yanjye magara, araza akatuganiriza, akunda ibintu byo gufasha. Natangiye kubyina nanjye amfasha, adufasha, akaza akareba niba dufite iradiyo, twaba tutayifite akagira icyo adufasha…”

Fleurette ubu ni umukozi wa kimwe mu bigo bishinzwe isuku mu mujyi wa Rubavu, ibyo abifatanya no kwiga, n’ibikorwa byo kwita ku bana afasha. Ati: “Niyemeje ko kimwe cya kabiri cy’umushahara wanjye nzajya ngifashisha abakene”.

Amagambo y’urucantege

Fleurette ni umukobwa uhora ahuze, avuga ko atabona umwanya munini wo kwishimisha kimwe n’abandi b’urungano rwe.

Ati: “Kureba abana, gukora akazi, kwiga, mba mfite ibintu byinshi, simbona umwanya wo kwishimisha.”

Muri ibi bikorwa bye by’ubugiraneza, Fleurette yambwiye ko mu mbogamizi ahura na zo harimo n’abamubwira cyangwa abamuvugaho amagambo y’urucantege.

Ati: “Abo tungana bavuga ko ndi umukire ndetse hari n’abavuga ko nsesagura. Ariko n’ufashwa yafasha. Gufasha si ukugira byinshi.

“Ngira abambwira amagambo y’urucantege, ariko mfite n’abanshyigikiye uhereye kuri papa wanjye n’inshuti, rero sinzacika intege”.

Ibi nibyo bituma akomeza ibikorwa bye n’inzozi afite zo kwagura umuryango we “ukaba ijwi rya rubanda mu bikorwa byo gufasha abakene n’bababaye”.

Ati: “Ibi nkora wenda ntibiragira aho bigera, ariko ndashaka kwereka abantu ko gufasha bidasaba kuba ufite byinshi”.

Ku bo afasha, uyu mukobwa ni umugisha. Esteri Mperinda ati: “Yansigiye ibintunze ukwezi…ndamusabira ku Mana ngo ‘Mana uzamurinde na we azagere aho ngeze’.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo