Ese Museveni yegereje intebe ye Muhoozi cyangwa yamwigijeyo? Icyo umuvugizi w’ingabo abivugaho

Mu mpera z’icyumweru gishize bigitangazwa ko Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, abakurikira ibya politike y’iki gihugu bashongiye ku buryo ibintu byari byifashe kuri we bahise bibaza uko bigenze, iki kibazo n’ubu kikiriho.

Impamvu yacyo ni uko Jenerali Muhoozi yari amaze umwaka urenga mu bikorwa bisa no kwiyamamaza ahatandukanye muri Uganda, aho mu buryo bweruye abamushyigikiye bavuga ko ari we bashaka ko azasimbura se umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Muri ibyo bikorwa, Muhoozi nawe yagaragaje ubushake bwo gutegeka Uganda, mu gihe hasigaye imyaka ibiri iki gihugu kikajya mu matora y’umukuru w’igihugu.

Gushyira Muhoozi ku mwanya w’umugaba w’ingabo byatumye benshi bibaza niba se, Perezida Yoweri Museveni, agamije kumwegereza intebe ye, cyangwa se ari ukumwigizayo no guhagarika ibyifuzo by’umuhungu we.

BBC Gahuzamiryango yavuganye n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brigadier General Felix Kulayigye mu kugerageza gusubiza ibyo abantu bibaza.

Gen Kulayigye we avuga ko “nta zindi mpamvu” zatumye Perezida Museveni agira uyu muhungu we umugaba mukuru w’ingabo.

Yagize ati: “Umukuru w’igihugu afite uburenganzira bumutuma mu mirimo uko abireba akwiriye niyo mpamvu yamugaruye, uziko mu myaka ishize yayoboraga ingabo zo ku butaka…ubu akaba areba rero akwiye kumugarura n’ubundi ngo akomeze ibindi yari yatangiye gukora aciye mu ngabo zo ku butaka noneho abikorere muri UPDF yose.”

Mu Itegekoshinga rya Uganda, kimwe n’ahandi henshi ku isi, umusirikare ntiyemerewe kwiyamamariza umwanya w’ubutegetsi wa politike, kandi mu gihe gishize Muhoozi yaciye amarenga ko ashaka kuva mu gisirikare.

Yanditse ubutumwa kuri X (yahoze ari Twitter) ko avuye mu gisirikare – urebye kugira ngo akomeze imishinga ye yo kwinjira muri politike – ariko ubwo butumwa nyuma arabusiba.

Gusa ntibyamubujije gukomeza ibikorwa bya politike aho yashinze ikitwa MK Mouvement cyo gushyigikira imigambi n’ibikorwa bye bya politike, iki umwaka ushize cyahinduriwe izina kitwa Patriotic League of Uganda, gikomeza kuyobora ibikorwa bye bisa no kwiyamamaza.

Ibi byatumaga abaturage ba Uganda ndetse n’abo mu karere barushaho kubona ko mu buryo bweruye Jenerali Muhoozi ari mu nzira igana ku ntebe ya se, kandi hari hasigaye igihato kimwe imbere ye - kuva mu gisirikare.

Kuri iki, Brig Gen Kulaigye ati: “Nababwira ko Muhoozi akiri jenerali mu ngabo ntiyari yakaruhutse(ntarava mu gisirikare). Ibyo yakoraga bya politike simbizi kuko sinabikurikiranye njyewe, kumugarura rero twe twabyakiriye [neza] kuko tuzi imikorere ye, twiteguye ko atuyobora tukagera ku byo twiyemeje.”

Muhoozi, jenerali ukunda gutangaza imbamutima ze kuri X, ntiyigeze agira icyo avuga ku kugirwa umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, gusa yakoze ‘retweet’ ku butumwa bwa bamwe mu badepite n’abamufasha muri Patriotic League of Uganda bwashimagizaga icyemezo cya Museveni.

‘Gusimbura se birashoboka’ - Kulayigye

Gen Kulayigye yabwiye BBC ko umuturage wese wa Uganda afite uburenganzira bwo kuba yakwiyamamariza gutegeka iki gihugu.

Ati: “[Na] Jenerali Muhoozi abonye ko ashaka kujya mu bya politike azasaba kuruhuka no kwegura nk’uko abandi babigenza, ajye muri politike kandi nk’uko nabivuze, mu gihe yumvise abishatse nta rubanza muri ibyo.”

Abajijwe niba ubutegetsi bwa Uganda butaba bugizwe nk’umurage umuntu asigira umwana we, yasubije ati:

“Ariko se muvuga Uganda, umwana wa Bush ntiyagiye ku ntebe y’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ise yigeze kwicaraho? Kuki kitabaye ikibazo?

None birashoboka rero ko Muhoozi yasimbura se ?

Kulayigye ati: “Birashooboka kuko nk’umuturage afite uburenganzira, igihe kigeze akumva abishatse, cyangwa n’undi wese wakwiyamamaza akadutwara, niba yari umusirikare nka jenerali Muhoozi agasaba kuruhuka, ntitubona ko inzego zibishinzwe hari impamvu zamubuza.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo