Ecole Francophone de Kayove na Green Hills Academy mu bufatanye bugamije kurwanya imirire mibi

Kuri uyu wa gatandatu ku wa 18 Mutarama 2025, abanyeshuri n’abayobozi b’ishuri Green Hills Academy bagiriye uruzinduko rw’ubufatanye kuri Ecole Francophone de Kayove. Uru ruzinduko rukaba ari na rwo rwatangirijwemo ku mugaragaro umushinga ‘SOURIRE D’UN ENFANT’ w’ishuri ECOLE FRANCOPHONE DE KAYOVE ugamije kurwanya imirire mibi by’umwihariko mu Karere ka Rutsiro n’ahandi.

Umushinga ‘SOURIRE D’UN ENFANT’ watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Mutarama 2025 watangiye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023-2024 nk’uko bitangazwa na NIYONZIMA Jean Baptiste, Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Ecole Francophone de Kayove akaba n’umwe mu bashinze iri shuri.

Bwana NIYONZIMA Jean Baptiste avuga ko igitekerezo cy’uyu mushinga cyaje nyuma yo gusanga hari abana baturanye n’iri shuri bari bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bityo batangira basaba ubuyobozi bw’umurenge kubafasha kumenya abana bafite ikibazo icyo kibazo maze bakajya bagaburirwa hamwe n’abana biga muri iri shuri.

Avuga ko bahisemo kuwita iri izina ‘SOURIRE D’UN ENFANT’ kubera ko umwana ufite imirire mibi iteka aba amerewe nabi mu buzima, bituma atishima rero bityo no gufata ibyo yigishwa mu ishuri ntibyorohe,uyu mushinga rero waje kugira ngo bene abo bana nabo baseke nk’abandi.

NIYONZIMA ati “By’umwihariko kuri aba barangwaga n’ikibazo cy’imirire mibi, twagiye tubagurira isambaza tukazanika tukazishesha maze ifu yayo tukayivanga mu ifu ya soya, ibigori n’amasaka y’igikoma tukongeraho amagi n’amata.”

Ni ibintu Gloria Nadine MUGWANEZA, wafatanije na NIYONZIMA gushinga iri shuri akanaba Umuyobozi ushinzwe imicungire ya Ecole Francophone de Kayove nawe ahamya ko byatanze umusaruro kuko nyuma y’igihembwe kimwe abana bagera kuri 15 bitaweho basanzwe batakirangwa mu mirire mibi.

Uwamariya Cecile atuye mu mudugudu wa Kayove, Akagari ka Nyakarera, Umurenge wa Ruhango, ni umubyeyi w’imyaka 30, wari ufite umwana wari ufite ikibazo cy’imirire mibi akaba yaritaweho hamwe n’abandi kuri Ecole Francophone de Kayove, ashima ko uretse kuba barafashije umwana we bamugaburira indyo yuzuye yahabwaga iminsi itatu mu cyumweru nyuma akaza gukira, ubu banamuhuguye bakamwigisha gutegura indyo yuzuye ikwiriye.

Uwamariya agira ati “Batwigishije ko dukwiye guteka indyo yuzuye igizwe, n’ibyubaka umubiri, , ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.”

Aganira n’itangazamakuru, Edouard MUBIRU, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa na serivisi mu ishuri rya Green Hills Academy, yatangaje ko we n’itsinda ry’abanyeshuri bazanye mu ruzinduko kuri Ecole Francophone de Kayove bishimiye cyane uru ruzinduko kuko uretse kurwigiramo byinshi, banishimira inkunga y’ibitabo batanze kuri iri shuri.

Yavuze ko bishimiye igitekerezo cy’umushinga SOURIRE D’UN ENFANT wa Ecole Francophone de Kayove wo kurwanya imirire mibi mu baturage baturiye ishuri kuko na bo nk’ishuri bagiye bakora ibikorwa byo gufasha abaturage nko kumenyekanisha no kurwanya kanseri y’ibere.

Bwana Mubiru avuga ko biteze ko umubano wa Green Hills Academy na Ecole Francophone de Kayove uzakomeza kandi ukagirira abaturage baturiye aya mashuri yombi akamaro mu myaka iri imbere.

Ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kabahaye amata bagaburiraga abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, Bwana NIYONZIMA Jean Baptiste avuga ko mu rwego rwo gukomeza uyu mushinga no kuwagura mu gihe baba babonye abandi bafatanyabikorwa, Ecole Francophone de Kayove iteganya gutangiza na gahunda yo kubakira akarima k’igikoni muri buri sibo aho ababyeyi bayituyemo bajya bajya gusoromamo imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ecole Francophone de KAYOVE(EFK) ni ishuri riherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango ryatangiye mu 2022 rigatangira ryigisha abana bo mu mashuri y’incuke n’abanza aho ubu ryigisha kugeza mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, rikaba rinateganya kuzakomeza byakunda, rikaba ryageza no ku cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tron commun).

Kugeza ubu iri shuri rifite abanyeshuri 313 bigishwa n’abarimu bakomoka mu Rwanda, no mu bihugu by’abaturanyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Gloria Nadine MUGWANEZA umwe mu bashinze ECOLE FRANCOPHONE DE KAYOVE

Niyonzima Jean Baptiste umuyobozi mukuru wa EFK

Abana ba EFK bageneye impano abanyeshuri ba GREEN HILLS ACADEMY yo kwishimira uruzinduko rwabo

Ubuyobozi bwa ECOLE FRANCOPHONE DE KAYOVE bwagezaga impano y’urwibutso ku buyobozi bwa Green Hills Academy yabasuye uyu munsi

Directrice/Headteacher w’ishuri NIYIGENA Sylvie ageza ku bashyitsi imiterere y’ishuri

Bwana MUBIRU Edouard waje ayoboye delegation itirutse muri GREEN HILLS ACADEMY, yiyemeje kugafatanya na ECOLE FRANCOPHONE DE KAYOVE mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu karere, no gufasha mu mushinga SOURIRE D’UN ENFANT watangijwe na EFK

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo