Biroroshye kureba no kwibwira umuntu utishimiye ubuzima n’aho yaba atakwegereye cyane cyangwa utanamuzi. Aba asuhuza umutima, atuje agerageza guseka ariko ababaye. Muri make, imbaraga z’ubuzima bwe ziba zigendeye. Nta buryohe bw’ubuzima yumva. Birashoboka ko nawe byakubayeho, ukumva urugendo rw’ubuzima urimo ntirugushimishije na gato.
Muri iyi nkuru nkesha urubuga Lifehack, turarebera hamwe impamvu nyakuru zishobora gutuma wumva ubihiwe n’ubuzima n’icyo wakora ngo ntubitindemo ahubwo usubire vuba ha handi wumva urangamiye ejo hazaza, ufite akanyabugabo ko gukora no kwiteza imbere ukishima.
Impamvu nyayo wumva udashishikajwe n’ubuzima ni uko uba utacyota wa muriro ukugurumanamo imbere, mbese cya kintu kigucanamo ikibatsi kigushyushya ngo ukomeze ugende. Iki na cyo nta kindi ni intego y’ubuzima.
Niba kumva wanze ubuzima byarakubayeho ku bw’ibintu utagira icyo uhinduraho, uburibwe cyangwa igitutu wiyumvisemo cyangwa se ibyo usabwa n’ubuzima utabashije, nta kabuza hari uburyo wemeye kurushwa ingufu na byo kandi ubundi ari ibintu urusha ingufu.
Birashoboka ko wibaza uko byagenze ngo bigende bityo, bigere aho n’uko byatangiye.
Uko ibintu bigenda mu by’ukuri
Mu ntango yabyo, ureka kwizera ko nta kidashoboka noneho ukareka gukomeza kurota no gutekereza ibintu binini no gukoresha cya kirungo cyo kwizera no gukora cyane ngo ugere ku mugambi wawe. Ni uku bigenda ubundi.
Iyo wiyumvisemo intege nke ukitera icyizere bigira cyane ingaruka ku mahitamo yawe ya buri munsi. Ibi bituma ibintu bigenda uko utabyifuza hanyuma rero bigatuma wumva wanze ubuzima.
Tugomba kubigira akamenyero kwibuka ko amahitamo mato dukora umunsi ku munsi, guhagarara twemye kabone n’ubwo imbogamizi zaba zitatworoheye no gukomeza kugenda n’ubwo inzira yaba yuzuye amahwa ari byo bituma tugera ku cyerekezo cyacu dushikamye.
Ntunyumve nabi, ndabizi ntibyoroshye. Gusa ni urugendo…. kandi ushobora kurusoza no kurumenyera iyo nyine ukomeje kugenda, ntuhagarare cyangwa ngo usubire inyuma. Bitwara ingufu kugira ngo umuntu abashe guhitamo ‘neza’.
Uru rugendo rutangira ubanje kwimenya no kwisobanukirwa. Iyo umenye neza uwo ushaka kuba we, ukabihuza n’aho uri, ushobora kugenga ubuzima ushyiraho amahame n’amategeko azagufasha kugera ku cyerekezo cyawe cy’ uwo wifuza kuba ejo hazaza.
Iyi ni imwe mu nzira yagufasha kuguma mu murongo w’ibigushimisha ukagumana imbaraga mu buzima. Ibi kugira ngo ubigereho bisaba ko wakora ibyo uzi ukora ukabikora neza kurusha ibindi. Uba ugomba gukora kurushaho ibintu ukora ukumva ufite ubuzima.
Ni kuki twumva twanze ubuzima?
Reka noneho turebere hamwe zimwe mu mpamvu zifatika zituma twabihiwe n’ubuzima. Ni ibintu bisa n’amayobera, bisaba ko ubyitondera kugira ngo uzabashe kubitahura nibikubaho.
1. Nk’umujura mu ijoro
Iyo bijya gutangira, biza nk’umuntu utazi ukuri inyuma mu mwijima. Uba ubyiyumvamo ko bikuri inyuma, bigutegereje, bikureba bitegereje igihe cya nyacyo ngo bigukubite.
Ndimo ndavuga kumwe wumva ujagaraye mu mutwe wumva unaniwe mbese udafite amagara mazima. Kwa kundi wumva ufite akoba ucika intege ariko ukumva ni ibintu biba ku “bandi bantu” batari twe. Turabimenya ko biri kutubaho, ko bidusatira ariko ntitugire icyo tubikoraho kugeza igihe amazi aba yarenze inkombe.
Birashoboka ko nawe ubwawe ubigiramo uruhare kubera guhata mu rugendo rw’ubuzima. Tujya twumva bavuga ngo “Nta kuruhuka”, no “Ukurya, Kuryama, Gukora, no Kubisubiramo uko”, hanyuma tukumva ko ibyo tuzageraho byose tuzabigeraho ariko twakoze cyane tutiha akanya ko kuruhuka mu gihe nyamara bishobora kudusiga turambaraye bikazatugora guhaguruka.
Ubundi tuba kwihuza n’ibyishimo, icyizere no kwiyumvamo akanyabugabo mu gihe tugezemo mu gihe twubaka ejo hazaza hacu heza, kandi tukumva ko tugomba kwiyitaho kuko ubuzima bwiza duharanira ejo hazaza ntitwabugeraho tutakiriho. Kwiyitaho ni ikintu tutagomba kwibagirwa.
Aha, ushobora kuvuga mu mutima uti “Uyu na we!!!”, ugatekereza uti “None se uragira ngo mbivemo ndekere!?” Ushobora ahubwo no gukoresha imbaraga zisumbuyeho kurushaho ngo wigeze kuri ‘massage’ cyangwa kwicara ahatuje wenyine ugasoma igitabo. Gukora ibyo bishobora gusa n’aho ibi byakubera imbogamizi yo kugera ku cyo utumbiriye mu gihe nyamara kwiyemeza kwiyitaho bigushyira mu murongo w’aho wifuza kugera n’uwo ushaka kuba.
Intego ni ugukora ibintu bishya ngo wigarure mu buzima- nko kujya gukoresha ‘massage’, gutwara igare, kujya ahantu nyaburanga ugenda n’amaguru, kujya mu ishuri ry’umuziki, gukorana siporo n’abandi cyangwa gutangira kwiga umwuga mushya, ntubikore buri kanya ariko ukabishyira mu byihutirwa bya buri munsi.
Yewe akantu koroshye nko gufunga televiziyo i saa mbili n’igice zo ku mugoroba ni bumwe mu buryo bwo kwiyitaho. Ni igihe cyo ‘gushora imari’ muri wowe ubwawe ngo witeze imbere. Ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda kujagarara k’ubwonko n’ibindi biguca intege ukumva utentebutse wava mu nzira y’ubuzima.
Kwihuta, ukagenda buhoro. Ibi bigufasha gukora neza kandi cyane kurushaho- kumenya neza igihe wiyumva utangiye kwiyumvamo agahinda n’igihe utangiye kutareba imbere n’intego ngari z’ubuzima.
Iyo ubonye igihe nk’icyo kigeze, ujye umenya ko igihe kigeze ngo ube uretse ibyo warimo wigarure mu murongo utuma wumva ufite amahoro mu mutima. Gusa, ukwiye kubishyira mu bya mbere ugomba gukora buri munsi nk’itegeko.
2. Iyo utarimo ukora ibivunanye ngo witeze imbere
Ikindi kintu gishobora gutera umutwe wawe kujagarara ni igihe uri ahantu heza ariko hadatuma utera agatambwe ngo ugire icyo wiyongeraho, hamwe mu cyongereza bita “comfort zone”. Ndabyumva ushobora kumva bitangaje ariko iyo uri ahantu mu mahoro hari igihe bikubera ikibazo.
Uko turemye nk’abantu, iyo tutari gukora ibintu bituvunnye ngo bidukomeze, ntidukura ngo dutere imbere kandi ubuzima ni uguhora ujya mbere. Iyo turi ahantu hamwe gusa rero bishobora gutuma twumva tuguwe nabi n’ubuzima. Ibi kugira ngo bye kutubaho rero tuba tugomba gukora ibikorwa dusanzwe dutinya gukora kuko bidusaba kongera ingufu, gutekereza cyane no kwiyegereza ubushobozi butubamo imbere.
Urugero niba ukora mu kigo runaka cy’ubucuruzi, gerageza usabe umwanya wo kwerekana umugambi wanditse watuma ikigo ukorera cyongera abakigana hanyuma uwereke abayobozi.
Iyo ukoze ibintu nk’ibi, bituma wiyongerera icyizere, kandi ukaba ushobora kwikingurira imiryango yari isanzwe ifunze.
Ubu na bwo ni ubundi buryo bwo kwiyitaho kuko bigukura mu byo uhoramo umunsi ku munsi bikazamura ubushobozi bwawe bwo mu mutwe no mu marangamutima.
3. Bikugirira inyungu
Ikindi kintu ushobora kuba utari uzi cyakongera uburyo ubonamo kandi kigatuma wumva kurushaho ni ibitotsi no gusinzira neza.
Iyo usinziye uba uri mu nyungu no kugaruza ibyawe byatakaye; ntukabibone nk’umwanya umara uri aho gusa. Ugomba gufata igihe umara uryamye nk’umwanya uha ubwonko n’umubiri bwawe ngo bikore umurimo wabwo neza, butunganye amakuru, bikwemerere kuzagaruka ufite ingufu kurushaho, biringanize umusemburo w’ibyishimo wa “serotonin’’ hanyuma wisubize integer kandi ukure.
Ushobora kuba warabibonye ko ibitekerezo byiza biza iyo uri nko mu bwogero cyangwa ugenda n’amaguru nko mu busitani cyangwa mu murima. Impamvu yabyo ni uko tuba wigiye kure y’urusaku rwose tukaruhuka bihagije maze umusemburo wa dopamine ukazamuka, tukemerera ubwonko guhanga noneho.
Nkuko Matthew Walker yabivuze, “Ibitotsi ni ingufu zawe zikomeye”.
Uburyo wabigenza ngo wigarurire ingufu bihereye imbere muri wowe
Ikintu kigorana ngo umuntu agere ku cyo yifuza n’intsinzi ashaka kugeraho ni ukumenya icyo ugomba gukora kugira ngo wumve wifitemo akanyabugabo mu gihe urwana n’ibyo ubuzima bugusaba. Aha biragora kurushaho iyo wumva ubuzima bubishye.
Uzi intambwe ugomba gucamo ariko ugasanga ntibigukundira kuko hari byinshi bikugoteramo hagati ugomba kuzuza (harimo no kubona akanya ko kwiyitaho)
Buri munsi, dushyiraho imirongo ngenderwaho ariko nit we tugena uko tuzajya tuvuga, ibyo tubona n’uburyo twitwara. Kwibona nk’aho uri uw’agaciro ni byo bituma wigenera uko ubaho ukanagira ibyo wanga ko bitazagusubiza inyuma.
Aha rero, hari amagambo uba ugomba kwiyaturiraho igihe wumva ubuzima buguhata kumva utaburimo neza, mbese wajagaraye:
- Sinshaka kwiyumva muri ubu buryo bubi
- Sintora ibyo uta hasi kuko bitankwiriye
- Sindekera aho kwishima
- Niyizi nk’umuntu ufite imbaraga kandi sinshaka kwitera icyizere.
Ubutsinzi no kugera ku cyo ushaka biva mu gucecekesha urusaku rw’amajwi atubwira ko bidashoboka ahubwo tugahatana ngo tubigereho. Intsinzi ni uwo uri we n’igisubizo uha ayo majwi.
Iyo twishingikirije ku biri hanze ngo tube ari byo dukuraho ibyishimo, twiyima ubushobozi buturimo buturimo buduha imbaraga zo kwihangamo ubwacu ibyishimo, kwikunda no kumva twihagije kuko ibiva hanze ari ho bitangirira.
Ibyo ugomba kubimenya, ukabyandika ahantu ugahora ubisoma, ntubyikureho. Uru ni urgendo rwawe.
Ugukura no gutera imbere kwawe, ugakunda bishobora kubaka abandi bikabahindurira ubuzima.
Urufunguzo rw’ibi ni ugukora ikintu gishya kigufasha kumva wungutse iterambere ry’imbere muri wowe.
Va aho uri utembere ahantu nyaburanga, ureke umutwe wawe utembere, maze wumve ububasha bw’ubuzima bwawe.
Shaka uko wakora ka siporo, nibiba ngombwa ukoreshe ka ‘massage’.
Shaka uko wiyandikisha muri ‘gym’ ubire icyuya wikuremo imyanda umunsi ku wundi.
Twarana igare n’inshuti zawe, wishimire ibiganiro bigukura mu bitekerezo bibi bikagusubizamo akanyabugabo.
Iga gukora igikorwa utari usanzwe ukora wifungurire isi.
Shaka uko wahura n’abantu bigeze kugira ibibazo nk’ibyawe.
Soma igitabo gishya cyangwa ujye ahantu hagufasha kunguka ubwenge n’ubumenyi.
Ikuremo ibintu byose utekereza ko bigusubiza inyuma.
Ukwiye gukora ibintu gusa bituma wumva uriho muri iyi ndege. Jya urebera isi mu ruhande rwiza, kandi ntute umwanya winubira ibitagenda ngo ubigereke ku bandi, ahubwo jya ugerageza, umwenyure.
Izere ko ibintu bizagenda neza mu rugendo rwawe kandi ko isi itakwibasiye. Ba muri paradizo yawe. Umva ko inkuru wibarira ari wowe uyigenga.
Muri make, imwe mu mpamvu twumva tubihiwe n’ubuzima tukumva twareka ibyo tubamo byose ni uko tuba twishyize ahantu hatadufasha gukura no gutera imbere. Indi mpamvu ni igihe tuba mu byo turimo ntidufate akanya ngo twishime, tumenye ibyo twakora mbere y’ibindi kandi ntitugireumwanya uhagije wo gusinzira no kuruhuka.
Tuba dushaka gukora ibintu bigoye ariko bishoboka kugeraho. Ni ko abantu dukoze. Dukunda ibibazo bidufasha gukoresha ubwonko n’ubwenge bwacu. Ibi ni byo bituma twumva turiho, iyo tubona ko dutera imbere twiga ibishya.
Viktor E. Frankl yigeze kuvuga ati “Umuntu ntaberaho gusa kubaho ahubwo ahora ahitamo uko kubaho kwe kuzamera n’icyo azaba cyo mu kanya gakurikira.”