Urubanza rwa gatanya [kwahukana mu Kirundi] hagati y’umukobwa wa Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe hamwe n’umugabo we ruri gutuma benshi bibaza ku mutungo umuryango wa Mugabe wigwijeho - kuko rurimo imitungo y’inzu z’agaciro ka miliyoni 80$.
Muri Werurwe(3) Bona Mugabe w’imyaka 33, yatanze ubusabe bwa gatanya mu rukiko ngo atandukane n’umupilote w’indege Simba Mutsahuni Chikore, Bona yasabye kandi ko ibyo kubagabanya imitungo bikemurwa mu rundi rubanza ukwarwo.
BBC yabonye inyandiko z’urukiko zatanzwe na Simba Chikore tariki 28 Mata(4) asubiza ku zatanzwe n’umugore we.
Simba arasaba kurera abana babo batatu no kugabana imitungo, irimo nibura amasambu y’ubuhinzi (farms) 21 - arimo ayafashwe n’umuryango wa Mugabe ubwo abazungu bamburwaga ubutaka mu myaka hafi 20 ishize, nubwo hari gahunda ya leta ya “umuntu umwe - isambu imwe”.
Simba Chikore arondora kandi inzu zo guturamo 25 - zirimo inzu y’agatangaza iri i Dubai – byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 80$, harimo kandi imodoka zihenze, ibikoresho byo mu buhinzi n’amadorari ibihumbi amagana ya ’cash’.
Avuga ko uwo mutungo bawushakanye bari kumwe, uvuye mu kuragwa n’impano za se w’umugore we kubera akazi bamukoreye.
Bona Mugabe n’ababyeyi be kuri kaminuza yigagaho muri Singapore mu 2013
Yongeraho ko ibyo bintu yavuze ari agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’umutungo wose hamwe umugore we Bona Mugabe afite.
Kubera ibi, abaturage ba Zimbabwe baratunguwe kandi bagaragaza uburakari kubera ingano y’umutungo umwana umwe gusa mu ba Mugabe afite.
Gusa mu gusubiza, George Charmba, wahoze ari umuvugizi wa Perezida Mugabe - ubu ukora mu biro bya Perezida Emmerson Mnangagwa, yahakanye ko iriya ‘couple’ ifite amasambu 21 y’ubuhinzi, avuga ko ari ubutaka bakodesha na leta.
Bona na Chikore bashakanye mu bukwe bw’agatangaza mu 2014 bwitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Africa – kandi bukanyura kuri televiziyo y’igihugu Live burimo kuba.
Robert Mugabe yapfuye mu 2019 ku myaka 95, bivugwa ko nta nyandiko y’irage yasize.
Yasize umugore we Grace, abahungu babo babiri na Bona, n’undi muhungu atabyaranye na Grace.
Mugabe yategetse Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980 kugeza abuhiritsweho n’imyivumbagatanyo y’abaturage mu 2017 hajyaho uwahoze ari inshuti ye wari warabaye umukeba, Emmerson Mnangagwa uriho kugeza ubu.
BBC