Cardi B na Offset batandukanye

Cardi B yizeye “gutangira bushya” nyuma yo gutandukana n’umugabo we Offset, nk’uko uyu muhanzi wa rap yabitangaje.

Abwira abafana be kuri Instagram Live, uyu muhanzi yavuze ko: “Hashize igihe gito ndi ‘single’…Ndashaka gutangira 2024 bushya.”

Ibi bisobanuye ko iyi ‘couple’ yaba ishoje urugo rwabo rumaze imyaka itanu.

Offset, nawe ukora injyana ya rap, ntacyo aravuga ku gutandukana n’umugore we.

Ku cyumweru nijoro abwira abamukurikira, Cardi B yagize ati: “Sinzi niba hari ibimenyetso mwambonyeho, muri lives zanjye cyangwa ‘stories’ iyo nashyiragaho indirimbo runaka cyangwa ngo mubone abo ntagikurikira…

“Ubu hashize igihe gito ndi ‘single’…Gusa sinzi uko nabibwira isi.”

Uyu muhanzi w’indirimbo Bodak Yellow yongeyeho ati: “Ndashaka gutangira 2024 bushya, mfunguye. Sinzi, mfite amatsiko y’ubuzima bushya, intangiriro nshya.

“Yego biranshimishije.”

Mu minsi ishize umuhanzi wa rap witwa Blueface yashinje Offset kuryamana n’umugore wahoze ari umukunzi we. Ibyo Offset yakanye.

Offset yanditse kuri Twitter ati: “Sinigeze mvugisha cyangwa ngo nkore kuri uriya mugore”.

Uku gutana kandi gukurikiye inkuru zivuga ko kuva mu cyumweru gishize iyi ‘couple’ nta ugikurikira undi kuri Instagram.

Cardi B na Offset, b’amazina nyakuri ya Belcalis na Kiari Cephus, umubano wabo wagiye uzamo ibibazo kuva bashakana mu 2017.

Bombi batangaje ko babaye batandukanye mu Ukuboza (12) 2018, mbere yo kongera kwiyunga.

Nyuma muri Nzeri(9) 2020, byavuzwe ko Cardi B yasabye inkiko gatanya, mbere yo kubihagarika agasubirana n’umugabo we.

Cardi B na Offset babyaranye umukobwa witwa Kulture w’imyaka itandatu, n’umuhungu Wave w’imyaka ibiri.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo