Bwa mbere mu mateka umugore w’imbaraga zidasanzwe abaye minisitiri w’intebe w’Ubuyapani

Sanae Takaichi ni we mugore wa mbere utorewe kuba minisitiri w’intebe w’igihugu cy’ubuyapani akaba akoze amateka aho bamwe banahereye bamwita umugore w’imbaraga zidasanzwe.

Ni intsinzi abonye ariko byanavugwaga ko yari yitezwe, kuva aho atorewe kuyobora ishyaka rye mu ntangiro z’uku kwezi kw’ukwakira 2025.

N’ubwo Takaichi yamaze gutsinda amatora, araza kwemezwa bidasubirwaho nyuma yo kwemezwa n’umwami w’abami w’abayapani Naruhito.

Minisitiri w’intebe mushya w’ubuyapani yavutse tariki 7 Werurwe 1961, akaba yarinjiye muri politiki mu 1993 ubwo yabaga umudepite wigenga. Icyo gihe nta shyaka yagiraga.

Nyuma y’imyaka 3 gusa ni ukuvuga mu 1996 ni bwo yinjiye mu ishyaka rya Liberal Democratic Party (LDP) rizwiho kuba rimaze igihe kirekire ku butegetsi mu Buyapani.

Iri shyaka yaje no kuyobora bigoranye kuko yari yaragerageje amahirwe inshuro 2 zose byanga, ni ryo ryamuhesheje amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, umwanya yatorewe muri iki gitondo.

Sanae Takaichi, yize ibijyanye n’ubucuruzi muri Kobe University iherereye mu gihugu cy’ubuyapani, mbere yo kwinjira muri politiki, yakoze akazi k’itangazamakuru ndetse aba n’umwanditsi w’ibitabo.

Yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, aba n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’ubukungu.

Minisitiri w’intebe mushya w’Ubuyapani afite byinshi bimutegereje, birimo kongera guha ubudahangarwa ishyaka rye no kunga amaboko mu bya politiki, guhangana n’ubuzima bugoye cyane abanyagihugu be, gutakaza agaciro kw’ifaranga, ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo byagiye bishinjwa abo mu ishyaka rye, umutekano n’ubusugire by’abanyagihugu, n’ibindi.

N’ubwo hari abavuga ko ari urugero rwiza n’ishema ry’abandi bagore, zimwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abagore mu Buyapani, zamaze kugaragaza ko nta gishya azazana, bityo ko abagore badakwiye kumwitegaho byinshi.

Ibi babishingira ku kuba Sanae yaragiye agaragaza ibitekerezo bye bishingiye ku gutsimbarara ku bya cyera (conservatrice).

Gusa nanone, ahanzwe amaso ngo harebwe icyo azakora ku kuzamura umugore n’uburenganzira bwe hamwe no kubahiriza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu Buyapani.

Mu mbwirwaruhame yagiye akora mu bihe binyuranye, Minisitiri w’intebe mushya yagaragaje ko aharanira gukomeza umuco gakondo n’akaranga k’igihugu, yarwanyije cyane ivugururwa rya zimwe mu ngingo zigize itegeko ry’umuryango nk’aho bashakaga kwemeza ko abashakanye bashobora kugira amazina atandukanye, we agashyigikira ko bagira izina rimwe.

Yamaganye ishyirwaho ry’amategeko aha uburenganzira abifuza gushyingirwa bahuje ibitsina mu gihugu cy’ubuyapani.

yanenze cyane abimukira, aho yatangaje ko azafata ingamba zikomeye ku bashyitsi n’abimukira binjiye mu Buyapani ku bwinshi bakaba barenga ku mategeko.

Mu mateka ye, yagiye agaragaza kenshi ko icyitegererezo cye muri politiki ari Margaret Thatcher wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza.

Mu bishimiye intsinzi ya minisitiri w’intebe mushya, harimo Perezida Trump wa Amerika wamugereranyije n’umuntu wubahwa cyane, ufite ubwenge bwinshi n’imbaraga, anamushimira kuba yabaye Minisitiri w’Intebe w’umugore wa mbere mu Buyapani, n’ubwo ataremezwa ku mugaragaro muri uwo mwanya.

Mu gusubiza, Takaichi yanditse avuga ko yishimiye cyane ubutumwa bwa Perezida wa Amerika, ashimangira ko yiteguye gukorana na we kugira ngo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi burusheho gukomera no gutera imbere.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo