Biden avuga ko umunaniro wo mu ndege n’ingendo byatumye yitwara nabi mu kiganiro mpaka

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku munaniro yatewe no kugenda mu ndege, abwira abanyamakuru ko bitari birimo ubwenge cyane "gukora ingendo ebyiri ku isi" mbere y’ikiganiro mpaka.

Yagize ati: "Ntabwo numviye abakozi banjye... nuko habura gato ngo nsinzirire ku rubuga [rw’ikiganiro mpaka]."

Biden, w’imyaka 81, aheruka kuva mu rugendo ku itariki ya 15 Kamena (6), ni ukuvuga hafi ibyumweru bibiri mbere y’icyo kiganiro mpaka cyo ku itariki ya 27 Kamena.

Biden avuze aya magambo mu gihe mu ishyaka rye ry’abademokarate bahiye ubwoba bushingiye ku buzima bwe bwo mu mutwe mbere yuko haba amatora yo mu Gushyingo (11) uyu mwaka, ndetse depite wo muri Texas yabaye depite wa mbere ukiri mu mirimo w’umudemokarate usabye Biden kureka kwiyamamaza nyuma y’icyo kiganiro mpaka.

Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Depite Lloyd Doggett yagize ati: "Nizeye ko azafata icyemezo kibabaje ndetse kigoye cyo kuvamo [mu kwiyamamaza]."

Perezida Biden yagaragaye agorwa no gutanga ibisubizo bimwe mu kiganiro mpaka n’uwahoze ari Perezida Donald Trump, cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize.

Mu gikorwa cyo ku giti cye cyo gukusanya inkunga yo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, cyabereye muri Virginia ku wa kabiri nimugoroba, Biden, akomoza ku rugendo rwe, yagize ati: "Ntabwo ari urwitwazo ahubwo ni igisobanuro [cy’ibyabaye]."

Yanasabye imbabazi ku kuntu yitwaye muri icyo kiganiro mpaka, anavuga ko ari "ingenzi cyane" ko atsindira manda ya kabiri, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru ABC News.

Biden yakoze ingendo ebyiri zitandukanye i Burayi mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwezi gushize.

Ku itariki ya 15 Kamena, yagaragaye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ari kumwe n’uwahoze ari Perezida Barack Obama, nyuma y’urugendo yari yaraye avuyemo mu Butaliyani. Yasubiye mu murwa mukuru Washington DC w’Amerika ku munsi wakurikiyeho.

Mbere, abategetsi bo mu biro bya perezida w’Amerika (bizwi nka White House) bavuze ko Biden yari arwaye ibicurane kuri uwo munsi w’ikiganiro mpaka.

Ku wa kabiri, Perezida Biden nta burwayi na bumwe yavuze. Mbere yaho kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, umuvugizi wa White House yavuze ko nta miti n’imwe y’ibicurane Biden yafataga muri icyo kiganiro mpaka.

Biden yanamaze iminsi itandatu i Camp David, urugo rw’umwiherero rwa perezida ruri hanze ya Washington DC, yitegura ikiganiro mpaka na Trump.

Ikinyamakuru the New York Times, mu gusubiramo amagambo y’umuntu utatangajwe izina uzi gahunda y’akazi ya Biden, ku wa kabiri cyatangaje ko iminsi ye yatangiraga saa tanu z’amanywa (11:00) buri gitondo ndetse ko buri munsi yahabwaga igihe cyo kuba asinziriye gato.

Icyo kinyamakuru cyanatangaje ko yari ananiwe cyane kubera urugendo rwe kuburyo imyiteguro y’ikiganiro mpaka yagabanyijweho iminsi ibiri kugira ngo abone akanya ko kuruhukira mu nzu ye yo muri leta ya Delaware iri ku mwaro (ku nkuka) w’inyanja ya Atlantika.

Andrew Bates, umuvugizi wa Biden, yavuze ko Perezida yatangiraga "gukora neza mbere" ya saa tanu z’amanywa, nyuma y’imyitozo ngororangingo asanzwe akora, ubwo yari ari i Camp David.

Imyaka ye imaze igihe ari ingingo igarukwaho mu matora yimirije. Abatora babajijwe mu makusanyabitekerezo menshi bavuze ko ashaje cyane kuburyo atatanga umusaruro mu mirimo ye.

Depite Lloyd Doggett yavuze iki nyirizina?
Ubu Biden ni we uteganyijwe kuba umukandida w’ishyaka ry’abademokarate ku mwanya wa perezida.

Yasezeranyije kuguma mu bikorwa byo kwiyamamaza nubwo yitwaye nabi mu kiganiro mpaka.

Mu itangazo rye ryo ku wa kabiri, Depite Doggett, w’imyaka 77, yavuze ko icyo kiganiro mpaka cyongereye imbaraga icyemezo cye cyo gushishikariza Biden kureka kwiyamamaza.

Depite Doggett, warahiriye imirimo mu 1995 ubu akaba arimo gushaka indi manda, yagize ati: "Aho kongerera icyizere abatora, Perezida yananiwe gushyikira neza ibikorwa byinshi yagezeho no gushyira ku karubanda ibinyoma byinshi bya Trump."

Yavuze ko ibintu bishobora kwangirika ari byinshi mu gihe Perezida Biden yaba atsinzwe na Trump bitewe n’ubwoba bujyanye n’imyaka ye.

Uwo Depite yongeyeho ati: "Nubwo ibikorwa byinshi bye byazanye impinduka, yasezeranyije kuba uw’inzibacyuho.

"Afite akanya ko gushishikariza igisekuru gishya cy’abategetsi gishobora gutoranywamo umukandida wo kunga ubumwe bw’igihugu [agatoranywa] binyuze mu gikorwa kigenewe buri wese, cya demokarasi.

"Icyemezo cyanjye cyo gutangaza ku mugaragaro izi mpungenge zikomeye sinagifashe mu buryo bworoshye ndetse nta na hamwe kigabanya icyubahiro mfitiye ibintu byose Perezida Biden yagezeho."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo