Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Gasabo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare, abantu batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amasashe n’ibicuruzwa bya magendu.
Abafashwe ni abagabo babiri n’umugore umwe bose b’imyaka 40 y’amavuko, bafatanywe imifuka ipakiyemo amapaki y’amasashe 2800 yose hamwe arimo angana n’ibihumbi 560, hamwe n’imiguru 60 y’inkweto za cagauwa za magendu, bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gatsata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko bafashwe hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu amasashe ya pulasitiki n’ibicuruzwa bya magendu, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bakoze igikorwa cyo kubahiga, bafatirwa mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatsata bafite imifuka myinshi ipakiyemo amasashe n’inkweto za caguwa bya magendu.”
Akomeza agira ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bariya bose uko ari batatu barimo n’uwari utwaye imodoka, bafatanya kwinjiza biriya bicuruzwa bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bikanyuzwa mu Karere ka Burera ari naho babifatira ku bandi bagishakishwa, bafatanya mu kubyambutsa umupaka bifashishije inzira zitemewe, nabo bakabigemurira abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.”
CIP Gahonzire yashimiye abaturage bagaragaza ubufatanye n’inzego z’umutekano batanga amakuru atuma abishora muri ibi bikorwa bafatwa, ashishikariza buri wese ubonye abishora mu byaha, ibihungabanya umutekano byose, magendu no gukwirakwiza amasashe by’umwihariko; kujya yihutira gutanga amakuru kugira ngo biburizwemo.
Yaburiye abagishakira indonke mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe ko batazihanganirwa na gato, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Hamwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya nabo.
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 muri iryo tegeko ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
/B_ART_COM>