’Bashakaga kwica Capt Ibrahim Traoré’ – Leta ya Burkina Faso yavuze ko yaburijemo ’coup d’état’

Minisitiri w’umutekano muri Burkina Faso yatangaje ko abantu benshi bafunzwe nyuma y’umugambi waburijwemo wo kwica Perezida Capitaine Ibrahim Traoré mu mpera z’icyumweru gishize.

Minisitiri Mahamadou Sana yavugiye kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa kabiri ko uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi wateguwe na Lt Col Paul Henri Sandaogo Damiba, wakuwe ku butegetsi na Traoré muri Nzeri(9) 2022.

"Inzego zacu z’ubutasi zapfubije icyo gikorwa habura amasaha ngo gikorwe. Bari bateguye kwica bahereye k’umukuru w’igihugu ’camarade’ Capitaine Ibrahim Traoré, bagatera n’izindi nzego z’ubutegetsi zikomeye" ni ko Minisitiri Sana yavuze.

Yongeyeho ko uwo mugambi wacuriwe mu gihugu gituranyi cya Côte d’Ivoire. Ntabwo ari ubwa mbere ubutegetsi bwa Traoré bushinje Côte d’Ivoire ibirego nk’ibi.

Yaba Col Damiba cyangwa leta ya Côte d’Ivoire nta cyo baratangaza.

Kuva Capitaine Traoré yagera ku butegetsi, kubumuvanaho bimaze kugeragezwa inshuro ebyiri, kandi ahanganye no kwiyongera kw’urugomo rw’abahezanguni b’aba ’jihadistes’ batumye abantu babarirwa muri za miliyoni bahunga ingo zabo.

Nubwo afite izi ngorane, Traoré w’imyaka 37 ubutegetsi bwe bukomeje gukundwa mu gihugu no ku mugabane wa Afurika kubera ibitekerezo bye bishyira imbere Afurika kandi binenga ukwivanga kw’ibihugu by’iburengerazuba.

Ku bwa minisitiri w’umutekano, intasi zavumbuye ’video’ yerekana abacuze uwo mugambi waburijwemo barimo kuganira uburyo bazabigenza.

Muri ayo mashusho, Sana avuga ko bavugaga uburyo bategura kwica Traoré – bamwegereye cyangwa bateze ibiturika iwe – bakabikora ku wa gatandatu tariki 03 Mutarama(1) nyuma ya saa tanu z’ijoro.

Nyuma ya Traoré ngo bari gukurikizaho bamwe mu basirikare bakuru bari hafi ye hamwe n’abasivile bamwegereye.

Sana avuga ko Damiba yari gufashwa na bamwe mu basirikare n’abasivile bamushyigikiye, kandi yari yabonye inkunga ya miliyoni 70 z’amaCFA (ni asaga 125,000$) avuye muri Côte d’Ivoire.

Sana yagize ati: "Dukomeje gukora amaperereza kandi twafashe abantu benshi. Abo bantu bazagezwa mu bucamanza vuba".

Kugeza ubu ntibizwi neza umubare w’abantu batawe muri yombi.

Abanenga Traoré bamushinja igitugu no gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abamunenga – harimo gufunga abasirikare no gukumira imbuga nkoranyambaga.

Col Damiba yabaye perezida wa Burkina Faso hagati ya Mutarama(1) na Nzeri(9) 2022 nyuma yo gufata ubutegetsi akuyeho perezida watowe Roch Marc Christian Kaboré na leta ye.

Kuva na we yahirikwa ku butegetsi na Traoré mu 2022, Col Damiba ubu aba mu buhungiro muri Togo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo